URUDASANZWE PART 1

Rwandan Love Story

Muraho neza abasomyi, uyu niwo mwanya ngo twongere dutangire inkuru yacu yiswe
URUDASANZWE PART1

Ni inkuru twifuza ko mwasoma mwitonze kandi mukaryoherwa nayo
nkuko bisanzwe!

Reka dutangirire ahantu mugace runaka, ahantu rwose bigaragara ko hatuwe n’abantu bafite
amafaranga gusa kuko inzu zari zihubatse zarabigaragazaga, mbese hahantu twavuga ngo
ifaranga ryarahoroheje. Muri ako gace rero hari imodoka nziza cyane kandi ihenze yari iparitse
mugahanda kaho, imbere harimo abasore babiri bambaye neza cyane rwose, gusa umwe muribo
yasaga nkaho afite ikibazo, dore ko yahumagiraga nk’uwirutse ibirometero ijana ndetse kandi
yari yazanye nibyuya mu gahanga, mugenzi we nawe yari aho amwitegereza gusa yumiwe,
araravuga ati: cyakora noneho ndumiwe pe!.. niko se Richard,.. nkubu koko ubwo bwoba bwose
ufite ni ubwiki kweli!? Kumbe umusore umwe yitwaga Richard” gusa Richard we yarebye
mugenzi we abura ubwasubiza ikibazo amubajije, ahubwo arimyoza azunguza umutwe, mugenzi
we arongera ati: dore nkubu ngubu utumye ntigira mukazi ngo nguherekeze, none ndebera
turahageze utangiye kubira ibyuya… nonese uraba iki,… harubwo ari umwicanyi ngo aratwica!?
Richard nawe yitsa imitima cyane, areba mugenzi we, avuga mwijwi rito cyane ry’uzuye
ubwoba ati: shahu rero Charles muvandimwe!.. ntugire ngo ndorohewe pe!… buriya nanjye naje
numva mfite akanyabugabo kandi numva turagerayo ngishikamye, ariko ngeze hano ubwoba
buranyica pe!… ariko ubundi uwo mukobwa uramuzi,… buriya uzi ukuntu asa!? Charles nawe
ati: hhhh, nonese yaba asa na malayika bwo, byatuma utamubwira akakuri kumutima!… cyangwa
se yaba ari mwiza gute, ntazakenera umugabo!? Richard nawe ati: ny..nyine….ataravuga,
Charles ahita afungura umuryango w’imodoka arasohoka, aravuga ati: reka genda!!.. ngwino
twinjire iwabo ariko yewe ntacyo bitwaye, .. ese ubundi urabizi neza ko hano ariho iwabo!?
Richard nawe ati: yego kabsa, aha niho iwabo ndabizi neza, ejo bundi naramukurikiye mpaka
mpamenye,… ngaho nawe ndebera ahantu ataha,… nkubu koko uretse kundoha, urabona uwo
mukobwa namuhinguka imbere nte !? ubwo Charles nawe yarahindikiye yitegereza urupangu
neza, gusa byo hari ahantu hatoroshye nagato, inzu yari irimo nyikubwiye ntiwayumva, ubwiza
bwaho mbukubwiye wagira ngo ndakabya, gusa ndamutse mvuze ko ari mubatunzi sinaba
mbeshye. Ubwo Charles yarahitegereje cyane azunguza umutwe aravuga ati: nonese sha
Richard,.. ubu koko nawe uri uwo kuvuga utyo koko, ubwo se ni iki ubonye hano wowe ubuze!..
mbwira pe!.. kuba umukobwa ataha hano niyo mpamvu yaguteye ubwoba!? Richard nawe ati:
have sha Charles wivuga ibyo…erega kwinjira nakwinjira, ariko se mugeze imbere navuga iki
koko…. Gusa njye ndumva uyu atariwo mwanya pe, reka mbanze njye gutuza nzagaruka!
Charles nawe ati: hahah… ese basi uzi uko yitwa!? Richard nawe ati: reka da!.. urumva se
narimenya nte sha!! Charles nawe ati: apuuh!.. reka twigendere, gusa umbereye umuswa
kabsa!… ese ubundi wamuretse ugashaka abo ushoboye! Richard nawe ati: eheee! Ntago nzatuza
ntamubonye uyu mukobwa Charles!… bizangore bite ariko nzatuza mbanye nawe,.. kandi
ndabizi ubu bwoba buzashira umbone uko ndi sha! Charles nawe ati: hahah… imana
izabigufashemo,

… gusa utazongera kuntera umwanya gutya kabsa,… uziko ntarinzi ko umeze utyo richa!!
Richard ati: ihorere sha,… agahwa kari kuwundi karahandurika! Charles: hahaha… ngaho atsa
imodoka umuntu yigire mukazi.

Ubwo abasore basubiye iyo bavuye batyo,ibyo kwinjira murupangu nyampinga warubazanye
abamo birabananira, gusa nyamara imbere muri urwo rugo harimo umugabo n’umugore bakuze
biyicariye muri salon, muntebe nziza cyane ntakubwira uko ziteye ngo mbishobore, gusa bombi
basaga nkaho batishimye, umugore yifashe kukananwa, umugabo nawe araho yimyoza azunguza
n’umutwe, aravuga ati: nonese koko wamugore we!… wambwira ngo ni iki nacumuye ku imana
kirimo kungaruka koko!… ngize kubyara abakobwa gusa,.. ngize….. atarakomeza, madamu
nawe aba aravuze ati: chr! Hoya wikwirenganya… ahubwo ibaze uti, ninde wakurogeye
umukobwa,… njye simbyumva rwose alliane mukobwa wanjye baramuroze! Umugabo nawe
n’agahinda kenshi ati: nabyo byashoboka wamuntu we! .. harya ngo amaze kugira ingahe!?
Umugore nawe ati: egoko! Hafi 37 yose! Umugabo nawe ati: ngaho ibaze nukuri!…. nonese
ubwo twamenya afite kibazo ki chr!… wigeze ubimuganirizaho se!? umugore nawe ati: yewe, iyo
ngerageje kumwegera ngo tuganire nkazana iyo ngingo ahita aturika akarira, ahubwo nkarwana
no guhoza!! Umugabo nawe ati: nonese benissa we arahari!? Umugore nawe ati: yego arahari!
Umugabo nawe ati: mumpamagarire aze hano!!, ubwo umugore yahise anyaruka , agarukana na
mukobwa we benissa, umukobwa mwiza rwose, inseko n’indoro byose ni ok ntiwareba,
umukobwa mukajwi gato keza ati: papa!.. mama arambwiye ngo muri kunshaka!! Papa nawe ati:
yego mwana wanjye! Ica….. atarakomeza, benissa ahita avuga ati: ese papa, ko mbona usa
nkubabaye byagenze bite!? Papa nawe ati: humura ntakibazo mwana wanjye!.. ese ko mbona
witeguye ugiye hehe!? Benissa nawe nawe ati: hari umwana w’inshuti yanjye nari ngiye gusura!!
Papa nawe ati: alliane se we arihehe!? Benissa nawe ati: banza ari mucyumba cye,..
muguhamagarire se!? papa ati: hoya!.. ahubwo se benissa mwana wanjye,… wanyemerera
nkakubaza ukansubiza utambeshye!? Ako kanya benissa yumva ubwoba buramwishe, areba
nyina na se abona ntibishimye, aravuga ati: papa… ko unteye ubwoba!? Papa we nawe ati: hoya
humura beni! Mbwira rwose ntakibazo! Benissa ati: ngaho mbaza nimba ari amahoro!! Ubwo
muzehe yikije imitima, areba mukobwa we amubaza mukajwi gatoya ati: alliane mukuru
wawe… alliane…..atarakomeza, umutima uranga, avugana agahinda ati: hoya nako!… igendere
beni..igendere, tuzaganira ubutaha!? Ubwo benissa yitegereje ababyeyi be yumva ubwoba
buramwishe, k’umutima akibaza ati: “ese mana yanjye habaye ikihe kibazo, allian…..”” akiri
muribyo, yumva se arongeye aravuze ati: genda ariko wikwibaza byinshi beni!,simbona
umushoferi wawe agutegereje kumodoka!!, ubwo benissa yanze kugira icyo arenzaho, arasohoka
yinjira imodoka arigendera, nyina na se basigara muri salon gutyo, umugabo ati: mbuze aho
mpera mubaza ibintu nkabiriya!? madamu nawe ati: nanjye nabibonye mugabo mwiza!… gusa
nanjye sinzemera ko umukobwa wanjye apfa atabonye umugabo,… ariko uwandogeye
aragatsindwa, urabona agahinda yateye imfura yanjye koko, ubu koko…… atarakomeza, ikiniga
kiraza amarira atangira gutemba, ako kanya muzehe aba yegeye hafi atangira guhoza umukunzi,
nyina w’abakobwa be babiri ati: humura rwose chr!. Alliane azamubona…. Humura kabsa
ntugire ikibazo! Madamu nawe ati: hoya ariko chr!… ubu koko ko twahawe byose, icyo dushaka
tukibona kuberiki alliane yagira ako gahinda kangana gatyo koko!? Umugabo ati: nanjye nibyo
nibaza bikanshanga, ariko humura byose bizakemuka!!, ubwo bakomeje ibyagahinda kabo
kugeza ubwo umugabo yuriye imodoka akigira mukazi.

Kurundi ruhande ho, ahantu hasa nkaho ari hafi y’isoko, ahantu hari imitaka itondetse kumurongo,
kumbe ni abadozi b’inkweto bari bibereye mukazi kabo, morale ari yose , urusaku rwo sinakubwira, gusa
muri abo badozi, hari babiri bari biyicariye kuruhande barimo kudoda inkweto biganirira ntakibazo,
umwe muri bo aba aravuze ati: nukuri uzarigura kabsa wibigira imikino,.. dore akazi umaze kugakamirika
usigaye ukorera akayabo kamafaranga! Undi nawe ati: hahahah, cyakora byo Jackson, nukuri nibitari
icupa nzabiguha pe, waramfashije mubuzima none dore njye na gashiki kanjye tubayeho kandi ntarinzi
ko tuzabaho,…Iyutahaba se izi nkweto mba nzi kuzidoda wee!! Jackson nawe ati: hahah… hoya byo
uzarigura kabsa,… ahubwo se sha,amakuru ya ka anita!? Undi nawe ati: sha karaho ubu kariga cyane,
ahubwo nabonye kanzanira ibaruwa ngo y’ababyeyi ra! Jackson ati: ehee! Rahira ko Atari minervali
barimo gusaba sha serge! “ kumbe wamusore nawe yitwa serge!”, arasubiza ati: umva sha!.. nonese
wumvaga iyo baruwa ari iyo kunsuhuza!? Jackson nawe ati: eehee! Nonese sha serge, ayo mafaranga
urayafite cyangwa…….atarakomeza, serge aba aravuze ati: umva sha ngo arateta, ubwo se amafaranga
ngira utazi ni ayahe sha Jackson, gusa nyine ndayashaka mpaka nyabonye, nonese nagira nte sha!! Serge
nawe ati: hahaha… hoya niko bigomba kumera mwana wama……atarakomeza, yumva hirya hari
umugabo urimo guhamagara abikorera imizigo, serge urukweto yarafite muntoki ajugunya hasi, abwira
mugenzi we Jackson ati: undebere ndaje,… reka nyarukane kariya gatwaro ndebe ko nayo bayampa,…
nyirazo naza umubwire ko ngiye kwihagarika! Jackson ati: e yego sha! Ariko twara ikoroshi yawe itabura
ukaza uyimbaza, kandi wihute udode inkweto z’abandi!! Serge ati: kabsa ndagenda nk’umurabyo!. Ubwo
serge yahise anyaruka ngo hatagira umutanga akazi, umutwaro tayali k’umutwe atambika ibirenge
arekerera na nyirumutwaro arakurikira. Ubwo baragiye urugendo ruba rurerure, serge abaza boss ati:
ariko se urampa angahe ubwo ko mbona ahantu hawe ari kure cyane!? Umugabo nawe ati: nikure se
byahe…. Ko abanebwe aruko bamera! Serge nawe ati: nukuri ni……atarakomeza, abona umukobwa
wasohokaga mumodoka yari iparitse iruhande rw’inzira yikubise hasi, arasakuza ati:ooohh.. komera
wee!!., umutwaro yari yikoreye ajugunya hasi, yiruka ajya kwegura umuntu atazi, gusa yamugezeho
shoferi w’imidoka nawe yahageze, umukobwa baramwegura atangira kwihanagura, serge ati: eee..
ihangane nukuri,.. ahubwo se bigenze bite!? Shoferi nawe ati: ibyaribyo byose aratsikiye ubwo
yasohokaga mumudoka,… gusa rwose ihangane beni!! Benissa nawe ati: ntakibazo, reka twigendere!!,
ubwo umukobwa yagiye kwambara inkweto ze zari zataratse ngo bagende, asanga talo y’urukweto
rumwe yavuyeho, aravuga ati: ooh lala! Ubu se ndagenda ninkweto zitareshya koko!, ubwo serge nawe
ntakindi yakoze, yahise amwaka urukukweto yicara hasi, akora mumufuka akuramo koroshi n’urudodo
atangira kudoda doda asubizaho talo, aravuga ati: reka mbe nduteranyije gutya, urapfa kuba
urugenderamo sibyo se!? ubwo umukobwa yarebanye na shoferi we bagwa mukantu, bareba uburyo
umusore afite umutima wo gufasha bumva barishimye cyane, benisse aravuga ati: nukuri urakoze
pe!..nonese ubwo bitafatana neza kuburyo bitongera kuntimba!? Serge ati: humura rwose
ndabifatanya!… nonese ko ariwo mwuga wanjye! Benisse ati: eee! Nonese ubwo ndaguhemba angahe!?
Serge nawe ati: ayo mushaka mumpe ayo, muraba mugize neza pe!!.. dore ahubwo ndarangije ambara
wumve ko bidakomeye!, ubwo umukobwa yashyizemo koko yumva rurakomeye dore ko yari
amenyereye kwambara inkweto nshya gusa nkuko abakire bose bamera.serge arongera ati: urumva se
Atari nk’ibisanzwe!!? Benisse ati: egoko!.. nukuri rurakomeye pe, kandi urakoze cyane pe!!, ubwo
umukobwa yahise akora mugasakoshe, akuramo amafaranga ayaha serge, aravuga ati: akira aya….
Nukuri urakoze cyane!!… serge we yabonye amafaranga bamuhaye kugakweto kamwe adoze arikanga,
aravuga ati: aya yose se!? benisse nawe ati: yego … yafate ntacyo, kandi urakoze!!, ubwo serge yarakiye,
ubundi arahaguruka ajya kwikorera agatwaro kabandi, nyirumutwaro nawe yaraho yumiwe, aravuga ati:
sha gusa ntugire ngo ndaguhemba nigihe cyose utumye mpagarara hano ngutegereje!! Serge nawe ati:
yewe… nukuri ntumpembe pe,…kandi unyihanganire kabsa!!, ubwo bakomeje urugendo, gusa inyuma
aho benisse yari ari we amaso yari yanze kuyakura kuri serge, yamurebaga uburyo agenda arenga
yikoreye umutwaro ndetse bigaragara ko yanatwawe cyane,shoferi we yaraho kuruhande ahamagara
ati: beni…benissa!.. ariko umukobwa akaba nkaho ntamatwi yigeze, niko kuza kumukoraho arikanga,

shoferi ati: niko se byagenze bite ko ubaye nki……. Atarakomeza, benisse aravuga ati: yewe ntacyo reka
tugende da!! Sinzi utwo narindimo kwibaza pe!!…..

. .ESE KOKO ALLIANE AZAMUBONA!..ESE KUKI YAMUBUZE!
. KO BENISSA ADAKURA AMASO K’UMUDOZI W’INKWETO!?
.ESE RICHARD WE ARASHAKA NDE WAMUTEYE UBWOBA.

7 thoughts on “URUDASANZWE PART 1

Leave a Reply