URUDASANZWE PART 2

Aho twagarukiye ubushize!

.

beni…benissa!.. ariko umukobwa akaba nkaho ntamatwi yigeze, niko kuza kumukoraho arikanga, shoferi ati: niko se byagenze bite ko ubaye nki……. Atarakomeza, benisse aravuga ati: yewe ntacyo reka tugende da!! Sinzi utwo narindimo kwibaza pe!!

PART 2

.

Ubwo benissa yasubije shoferi we atyo yijijisha nkaho ntacyabaye, gusa shoferi we nawe ntiyabitindaho cyane arisekera ubundi yiyinjira mumodoka n’umukobwa arakurikira bakomeza urugendo, bageze imbere gatoya shoferi abaza benissa ati: ahubwo se beni… ko warumbwiye ngo mpagarare urebe akantu hariya mu iduka,.. nkaba mbona tugiye ntacyo ukoze!?, mukumubaza atyo yumva umukobwa ntasubiza, amurebye abona yatwawe nintekerezo za kure cyane ndetse arimo gucishamo akamwenyura, shoferi atunguwe cyane arongera aravuga ati: niko beni… benissa!!!…. yampayinka rero!!, ariko nyamara benissa we ntiyari hafi, ahubwo yasaga nkaho yageze ahandi hantu. Ubwo shoferi yabonye bimucanze, akora kurutugu rwa benissa aravuga ati: bite byawe ariko…..atarakomeza, abona benissa arikanze, ashidukira hejuru avuga ati: ngo..ngo!.. urimo kumbwira ngwiki!? Ako kanya shoferi ahita yegera kuruhande araparika, nubwoba bwinshi cyane abaza benissa ati: niko beni!.. ufite kibazo ki…. Mbwira nukuri ndabona utameze neza!! Benissa nawe ati: twara imodoka ariko yewee… njye nigeze nkubwira ko mfite ikibazo se,… ntwara ungeze iyo njya di wimbaza ibitakureba!! Shoferi mukajwi gatoya ati: yego rwose,…. Munyihanganire sinongera,… gusa nabonaga…… tarakomeza, benissa ahita avuga ati: apuuh.. nimba udashoboye gutwara vaho nitwarire!!.. birumvikana, ako kanya shoferi yahise yatsa imodoka barerekera, gusa nyamara we yagiye afite ikibazo cy’umwana w’abandi utameze neza nubwo amubaza akanga kumubwira.

Kurundi ruhande, murugo iwabo wa benissa , mucyumba kimwe cyo hejuru, hari harimo umukobwa mwiza wiyicariye kugitanda afite na bibiliya muntoki arimo gusoma, gusa nubwo yasomaga bibiliya yari arimo kurira ndese zimwe mumpapuro zayo zatose, mbese asa nkaho afite agahinda kadasanzwe,dore yanihanaguraga ariko amarira akanga agakomeza kuza, ikiniga ari cyose ntiwareba, k’umutima akivugisha ati:” ariko koko mana yanjye.. kuberiki undeka ibi bikambaho koko…. Kuberiki ibi wemeye ko arinjye bibaho….. mana yanjye rwose ndakwinginze mfasha nanjye nishime nk’abandi!”, umukobwa yabwiye imana atyo, arangije arahaguruka afata telephone ye ahamagara uwitwa Anne, ndetse anne nawe ntiyatinda kwitaba, aravuga ati: hallo alliane!!.. amakur se shn!? Alliane nawe ati: sh… a…an….anne we,… nukuri……. Atarakomeza, anne ahita avuga ati: eheee… ko numva uvuga utyo byagenze bite allia!… nikihe kibazo ufite ko numva usa nkurimo kurira kandi!? Alliance yitsa imitima, asubiza mukajwi gatoya cyane koko kuzuye agahinda ati: shn anne…. Nukuri ndumva nkomeje kwiheba pe!…. ahubwo se uri murugo iwawe ngo nze nkurebe anne!? Anne nawe ati: yooo…. Humura nukuri mwana wa mama,.. ngwino rwose ndahari ntakibazo!! Alliane nawe ati: yego rwose ndaje mpite nkugeraho!, ubwo phone zarakupwe, anne nkuko umushuti wese amera, asigara ahangayitse cyane ndetse yifata kwitama yitsa n’imitima, gusa nyamara yari ari kumwe nundi mudamu mugenzi we wari waje kumusura biyicariye muri salon iwe ndetse uwo mudamu we yaratwite inda imaze kuba nkuru, umudamu abonye uburyo anne abaye yumva bimuteye ubwoba, aramubaza ati: niko se anne… uwo muntu muvuganye kuri phone yagize ibyago!? Anne yitsa imitima aravuga ati: yewee.. sibyago gusa…. Ni ibintu birebire cyane pe!…..ese ubundi alliane wamushuti wanjye ntago umuzi!? Umudamu nawe ati: egoko mana yanjye….ubwo se urumva namuyoberwa koko anne we!…ahubwo se nanubu ntarashaka we!? Anne nawe ati: ashwiih da!… ahubwo se wavuga ko aribyo bimuzanye hano…. Buriya agahinda karamwishe,… iyo yigunze araza nkamuhumuriza amaze kubimenyera!! Umudamu nawe ati: yebaba weee… ariko se buriya ntibamuroze wee!… umuntu w’umunyaburanga kuriya,… umuntu w’umunyamafaranga kuriya,.. wambwira gute ukuntu abura umugabo shn!? Anne nawe ati: hoyaa… wirenganya abarozi babandi pe!…. uriya mukobwa niwe wikozeho nukuri… ubwo se abasore yanze, ndetse akabanga abirataho wagize ngo wababara!! Umudamu ati: egoko mana yanjye… nonese ushatse kumbwira ko…… atarakomeza, anne ahita avuga ati: nonese Charles waririmbaga muri ya korali yo kuri paruwasi yiyahuye azize iki…. Si urukundo yari yarakunze alliane ariko ……… ataravuga byinshi,umudamu yumiwe cyane aravuga ati: ngaho rero!…. kumbe Charles yazize alliane!? Anne nawe ati: umva! Ibya alliane ni igitabo… njye nahoraga mubwira ko ibyo yigira bizamukoraho, akambwira ngo nkunda abahungu ibiki nibiki,.. none dore abasore yanze bose barubatse kandi bishimiye imiryango yabo….. dore nkejo bundi tuvuye mumateraniro yabonye Damas ari hamwe n’umugore we bafatanye akaboko, yanga gutera itambwe ahubwo abitegerezanya agahinda kenshi cyane yicuza……. Umudamu ati: kandi koko damas nawe yaramw…… anne nawe ahita yungamo ati: egokooo.. urabivuga urabizi!…damas yakunze alliane kuva kera tucyiga muyisumbuye yaranze gucika intege ,alliane amubera ibamba….. yewee sinzi uko nabivuga pe, gusa..alliane arambabaje cyane!! Umudamu ati: ariko mana…. Nonese…. Atarakomeza, bumva hanze imodoka irimo kuvuza amahoni, anne nawe ati: dore uwo niwe uje, utongera kumuvuga!!

.

Ubwo ntibyatinze, yarafunguriwe yinjiza imodoka ye aparika ahabugenewe, yinjira munzu asanga anne na mugenzi we muri salon, aramusuhuza bisanzwe ariko morale ari ntayo, anne ati: ngaho icara rero alliane…icara rwose!! Ubwo alliane yicaye kuntebe asa nkubuze icyo avuga, anne ati:amakuru se we!? Mukumubaza amakuru, yegura umutwe areba anne na mugenzi we, yitegereza uwo mudamu abona aratwite,noneho aho kugira asubize ahubwo aba araturitse ararize, ako kanya anne nka mushuti we umuba hafi aba arahagurutse aramwegera atangira kumuhoza, amubwira utugambo tumuhumuriza ati:allia!…. rwose ihangane… ihangane yesu arahari kandi azagutabara… ntuzi ko handitse ngo nimumusange yemwe abarushye n’abaremerewe arabaruhura!…. Nukuri ihangane ibibazo byawe byose imana irabizi!! Wamudamu nawe ati: yoooh… nukuri niyihangane pe!!, anne ati: niko allia… alliane we, nukuri tuza wumve ko umeze neza, sibyo!? N’amarira, agahinda ndetse n’ishavu ryinshi alliane ati: ariko se anne… abo nduta barimo kubyara,abandi bafite hungu na kobwa.. njye ndaho gusaa… warangiza ukambwira ngo bizacamo, bizacamo gute koko!? Anne nawe ati: humura ariko yewee!!… ko warumaze iminsi waratuje uyu munsi byagenze bite!? Alliane nawe ati: shn… ihorere pe!… uyu munsi numvise data na mama banganiraho bahangayitse kubwanjye,…… atarakomeza, anne ahita avuga ati: hoya wowe ibyo wibyitaho nukuri… wowe gira ukwizera gusa,…wumve ko imana ishob……atarakomeza, alliane ahita yeguka areba anne, aramubwira ati: ariko anne…. Igihe wahereye umbwira ibyo koko!…. ko wambwiye ngo nze mw’idini ryanyu nzahakura umugabo none imyaka ikaba imaze kuba ine yose ntanumusore turahuza amaso andeba,…… atarakomeza, anne ahita avuga ati: hoyaaa weee!…. narakubwiye nti ngwino usenge,…. Usenge rwose uhe imana icyifuzo cyawe izakumva iguhe umugabo,. Ntago nakubwiye ko umugabo uzamukura mubarokore!! Alliane nawe ati: ngaho ibaze!…. ubwo se imana itaranyumvise mumyaka ine yose maze nsenga, izanyumva ryari noneho!! Anne ati: ikibi cyawe nuko utagira icyizere,… ese ubundi ubwo ubona Atari wowe wihemukiye allia!… ubwo uwakubaza umubare wa babasore bose bagukunze ukabatamaza, wawumenya!.. nkubwira ko ibyo ukora Atari……. Atarakomeza, alliane ahita ahaguruka yivumbuye, afata agasakoshi ke arasohoka, ageze kumuryango aravuga ati: gusa urakoze anne!!… sinarinzi ko nawe wambwira gutyo! , ahita yigendera atongeye kugira icyo avuga ,ahubwo ajya mumodoka ye arayatsa aragenda, ageze nkaho hirya araparika yubika umutwe ararira ntiwareba. Anne na mugenzi we bo basigaye bumiwe, buri wese yabuze icyo yavuga uretse kwitsa imitima no kwimyoza gusa.

Kurundi ruhande, hahandi abadozi b’inkweto badodera, mugenzi wa serge nawe yaragihuze akora ahazi nk’ibisanzwe, agiye kubona abona ibifaranga bimuguye imbere arikanga, arebye abona ni cya mushuti we serge kiyahatereye, aravuga ati: eheee!… ibi binoti byose ubikuyehe sha serge!? Serge nawe ati: simvuye kwikorera umutwaro se!? Jackson nawe ati: hhhhh umva yee!!… sha mbwira aho uyakuye winkinisha!! Serge aseka ati: ahubwo nushake ureke kudoda uze tujye kwibera abakarani sha….. hhhhh , hoya rata ni umuntu nadodoye urukweto…… atarakomeza, Jackson ahita avuga ati: ariko ntugakine bigezaho sha serge!… byihorere nimba udashaka kumbwira aho wayakuye!… naho ibyo kumbwira ibidashoboka byo ubyihorere. Serge ati: hhhh… nubundi nawe narinzi ko utarapfa kubyemera,… doore turi munzira tugenda n’umutwaro kumutwe……bla blah,.. amubwira uko byose byagenze ngo umukobwa amuhe amafaranga, gusa yarangije Jackson yumiwe cyane, aravuga ati: uwo mukobwa yaguhaye amafaranga angana atya, kubera kudoda urukweto rumwe!? Serge nawe ati: nukuri pe!… nanjye byananiye kubyiyumvisha…. Gusa ni umwana wo mubakire bakomeye cyane,… uwakwereka iyo modoka yagenderagamo noneho!! Jackson ati: hhh… abo nyine nibabandi imana iba yarasize sha!!… ariko ibaze nkuwo mukobwa ankunze!! Serge ati: hhhhh…. Umva yewee!… ninko kwifuza kuba yesu …. Ahubwo se agukunze ntiwagira ngo ashaka kukwica!!! Jackson ati: hhhhh… cyakora byo mwa!!….. ariko rero, njyewe usanze ngiye gutaha , dore butangiye no kwira kandi hari akandi kagahunda mfite, nahejo!! Serge nawe ati: apuuh,reka nanjye nitahire, ubundi ubwo sinaba ndimo gusaba imana ibyikirenga ,… kanjye kureba ko anita yatashye muhe amafarange azajyana kwishuri ubwo nyabonye!!! Jackson nawe ati: ariko mushiki wawe umukunda kubi!…. ariko nibyo mwana, jya umukunda kabsa dore niwowe babyeyi agira!.. ngaho ngwino rero dutambikane! Serge nawe ati: hojyi nyine, nonese uzi ngo uransiga aha!!

 Kurundi ruhande ho, benissa yari yageze kwa mushuti we umwe yari yagiye gusura, ndetse bicaye muri salon baganira baseka ntiwareba, nyine birumvikana bimwe byabakobwa, stories ari zose zahe nizahe, umuja aba ari umuja, shoferi yari hanze mumodoka ategereje umwana wa boss ngo amucyure, gusa benissa yasaga nkaho gutaha kwe bitari hafi. Bakomeje kuganira rero ibintu byinshi, benissa aba aravuze ati: Marry rero …ndagira ngo umbwire ibintu birimo kumbaho!,”” kumbe uwomukobwa yitwa marry””, marry nawe ati: egoko!! Mbwira numve mbe beni!!! Benissa nawe ati: munzira nza hano,.. hari umuhungu wandodeye uru rukweto ubona nambaye……. Bla..blah, amubwira byose, marry aramubaza ati: nonese iki!? Benissa ati: uwo musore rero kugeza nanubu ntaramva mubwonko, ikintu cyose ndimo gutekereza, arimo kubanza imbere , nkamwibazaho cyane ndetse nkumva ndishimye muri njye……atarakomeza, marry aba arasetse ati: hhh… reka rero ube watangiye kumukunda sha benissa!…. nonese uwo musore akoriki!? Benissa ati: kandi nyine adoda inkweto..njye numvise avuga ngo niwo mwuga we,.. kandi koko yari yambaye nigisarubeti banza aribyo!! Marry ati:hhhh!…apuuh, naringize ngo ni urukundo waba watangiye kwinjiramo, none ni ibyo!! Benissa ati: ehee! None nimba Atari urukundo niki marry!!? Marry nawe ati: reka ntago rwaba urukundo…. Ubwose urumva umukobwa nkawe yakunda umusore wafeke nkuwo nguwo, wirirwa atoba inkweto zakandagiye hirya no hino!…. ubwo nibindi bintu ntazi bikurimo ariko urukundo nkurwo rwo ntirubaho! Benissa nawe ati: hhhhhh…. Nanjye byanyobeye nukuri, reka ngerageze kubyikuramo wenda ahari birashira ntawamenya! Marry ati: nukuri pe!.. ahubwo buriya nuko yakoze ibintu utakekaga ko byabaho! Naho ubundi biraza gushira!.

 Gusa umudozi w’inkweto bavugaga we, yari arimo gutaha yiririmbira , akanyamuneza ari kose ntiwareba, burya ntawunezerwa nk’umugabo ufite icyo atahanye, serge nawe ni uko yari ameze, gusa yabaye agihinguka mumarembo y’iwabo murugo, aho we na anita mushiki we bibera, abona hanze hari umusore urimo koza amasahane agwa mukantu, kumutima aribaza ati:”” yeeeh… nayobye cyangwa!!….””, akirimo kwibaza byinshi abona nguwo na anita arasohotse nimbabura muntoki, ataragira icyo avuga,anita ahita avuga ati: Amo!… dore uriya niwe musaza wanjye nakubwiraga!! …..

.ESE BENISSA IBYE NI UBUHORO!?

.ALLIANE SE WE YABA ACITSE INTEGE ZO GUSENGA!!

. RCHARD SE UMUKOBWA AKUNDA ADASHAKA GUHEBA NINDE!?

.UYU MUSORE NGO NI AMOS SE, URI HAMWE NA ANITA NINDE!?

Leave a Reply