URUDASANZWE PART 3

Aho twagarukiye ubushize:
akirimo kwibaza byinshi abona nguwo na anita arasohotse nimbabura muntoki, ataragira icyo
avuga,anita ahita avuga ati: Amo!… dore uriya niwe musaza wanjye nakubwiraga.
.
PART 3

Ubwo ntakindi Amos yakoze, yahise ahagurukika mubyubahiro byinshi asuhuza serge, aravuga
ati: nitwa amos….. atarakomeza, anita ahita amutanga aravuga ati: serge!… nyine uyu ni
Amos,.. ni umukunzi wanjye, yari yaje kumfasha uturimo ngo ngire vuba mbone nakanya
nsubiremo ibyo twize! Serge nawe ati: nibyo se koko!? Amos ati: nibyo pe!.. anita ndamukunda
kandi nawe arankunda cyane! Ubwo serge yitegereje umusore kuva hasi kugera kumusatsi,
arangije aravuga ati: nonese amos, ngusabye akantu wakankorera!? Amos nawe ati: yego
rwose!.. kubwa anita ntacyo ntakorera musaza we ngishoboye nukuri,.. ahubwo mbwira
numve!! serge arakaye cyane ati: ngaho mbabarira ugende wiruka ntararakara cyane, ntasoni
ngo nyo..nyo..nyoo, kandi nzongera kukubona hano nzakwereka, uranyumva!?, mukumva ayo
magambo , amos na anita bararebana bagwa mukantu, ako kanya anita aba atangiye kurira
apfukama imbere ya serge amusaba imbabazi kubw’umukunzi we, ariko serge aranga ababera
ibamba, amos nawe abonye ko ntakundi byamera afata inzira agenda ababaye, yibaza icyo
yakora byamushobeye,gusa nyamara umukunzi we anita we yarapfukamye hasi yinginga
musaza we ntako atagize ariko aho kugira serge amwumve ahubwo akarushaho kwicwa
n’umujinya. ubwo serge numujinya mwinshi yegura anita aravuga ati: injira munzu vuba se
nyine!! Anita ashatse kongera kuvuga yumva urushyi rwamatama ngo pooh, ako kanya ahita

yinjira ibirenge bidakora hasi, serge nawe aramukurikira ababaye cyane, ataragira ikindi avuga
aba anyarukiye mucyumba cye azana agapapuro gasa nkaho kamaze imyaka, agaha anita
aramubwira ati: gasome!… gasome hanyuma utekereze kubyo utangiye kwikora!!, ubwo anita
nawe yacishije make aragasoma, arangije aravuga ati: nonese serge! Kuba mama yarakubwiye
ngo uzambe hafi, bisobanuye ko ugomba kumbuza uburenganzira bwanjye!? Serge nawe ati:
dore izo ni inshingano nahawe mfite imyaka icyenda gusa ubwo mama yaragiye kwitaba
imana,… itonde rero ngomba kukumenyera icyiza kigukwiriye kuko ninjye ukuzi, ninjye nzi uwo
uriwe, ninjye nzi uburyo ubayeho…. ubwo se urakundana nuriya musore, urumva yakumarira iki
uretse kukongerera ibibazo, nibyo turimo bitarakemuka!!… hein… mbwira se!!? anita nawe
namarira menshi ati:hoyaa! Wivuga utyo nukuri serge ndakwinginze!.. amos ndamukunda kandi
ndumva ariwe ngomba kuzabana nawe,.. kandi nimba utanabizi ampfitiye akamaro gakomeye
cyane,… ampa mahoro murinjye,.. atuma numva ko mfite umuntu unyitayeho,… ese ubundi
reka nkubaze serge, uretse kungaburira no kunyishurira amashuri gusa,.. wari wumva hari ikindi
kintu nagusabye,.. ubwo se ucyeka ko imyenda nambara, amavuta nisiga ndetse nutundi tuntu
nkenera nk’umukobwa ndukurahe!… amos iyo atahaba ibyo byose wari kubishobora muri ziriya
nkweto zawe udoda!? Ubwo serge yumvise ayo magambo, yumva aramuriye cyane, atangira
kwitsa imitima, aravuga ati: ntacyo reka ndode inkweto,..ariko se basi amos we akoriki…. Akora
mubiro se!? anita nawe ati: sinzi icyo akora…. Ariko wumve ko agufasha kunyitaho,… erega
nubundi maze gukura ntago nkiri agakobwa katazi icyiza nikibi serge, kandi buriya njye ntinze
kurangiza ngo mpite nishakira ndeke kukubera umutwaro, kandi wumve ko ntawundi nzabana
nawe Atari amos!!… ubwo serge yabitekerejeho cyane, arangije avuga mukajwi gatoya ati:
ntakibazo!.. gusa umunsi nzumva yakubabaje….. uzitegure kujya uza kunsura munzu yimbohe!
Anita nawe ati: hoya humura nukuri serge!… nukuri nyizera, amos ni umuntu mwiza cyane!!,
serge ati: sawa reka njye gukaraba ndananiwe, akira aya ni yamafaranga yo kwishuri kandi gira
vuba uteke inzara iranyiyiciye!!! Anita ati: urakoze serge!

Ahandi hantu kuri etage ndende cyane, imbere mucyumba kimwe hari harimo wamusaza se
waba benissa na alliane, yicaye kuntebe nziza cyane imwe izenguruka, imbere ye hari ameza

meza cyane yuzuyeho impapuro ndetse na mudasobwa aho hafi, muricyo cyumba kandi harimo
intebe zimwe zigezweho nkuko ibiro by’abakomeye byose bimera, gusa nubwo uwo mubyeyi
yari yicaye aho hantu,ntibyamubuzaga kwimyoza cyane ndetse yitsa n’imitima bimwe
by’umuntu wishwe n’agahinda gakomeye cyane, gusa akiri muribyo abona telephone yari
irambitse kumeza irasonnye,arayitaba ati: hello! Alex! “ kumbe uwaruhamagaye ni alex!””, alex
nawe ati: hello!… nonese ko mpageze nkakubura urihehe sha!…nanubu nturahinduka uracyica
gahunda!? Papa benissa ati:hhhh… reka reka sha alex,.. aka kanya ndaje mpite nkugeraho
munywanyi!!! Alex: yego ihute, reka mbe mfashe rimwe!!, ubwo umusaza yahise areka ibindi
byose afata inzira arerekera, imodoka arayirukansa ntiwareba, ageze ahantu hari akabari gasa
nk’agakomeye aba araparitse avamo, akomeza mo imbere arinjira, ndetse agenda atayoboza
bishoboke ko aho yajyaga yarahazi, agera ahantu hari hicaye umusaza nawe wo mukigero cye
arimo kwinkwera inzoga ntamenya ubwoko bwayo, ako kanya aba arasakuje ati: woow.. alex
mon frère!! Amakur yiminsi sha!! Alex nawe ati: hhhh… nimeza frère, wowe se amakuru sha!!,..
ubwo nyine basuhuzanyije bimwe byabasaza bafite amafaranga, barangije baricara papa alliane
atuma nawe ikirahuri asuka kukayoga atangira gusoma, ariko rwose morale yari ntayo mubwo
yageragezaga kwijijisha, ndetse alex nawe yahise abivumbura ko mushuti we hari ikibazo afite,
aramubaza ati: niko se sha!… ko mbona utameze neza ni amahoro buriya!!…nukuri ndab…..
atarakomeza, papa alliane aba yikije imitima aravuga ati: shahu se alex muvandimwe, wagize
ngo ndorohewe sha!!.. ko buriya ari nayo mpamvu nashatse ko duhura njye nawe ngo ndebe ko
hari icyo wamfasha!!! Alex nawe ati: yampayinka rero!!… ubwo se urumva nabura kugufasha
shahu ngafasha nde koko!!… mbwira rwose kandi unyizere!!.. bongeye bagushyiraho ibirego se
sha!?. Papa allian ati: yewe!.. bararengana pe!!..ahubwo wamukobwa wanjye alliane niwe
unteye ikibazo sha alex! Alex ati: ngaho rero!!… byagenze bite se none!? Papa alliane ati: dore
maze ukwezi ntamubona sha!!…. mbese wumve ko asigaye afite isoni ryo kujya ahagaragara!
Alex ati: ehee!… nonese yarwaye ibibembe … cyangwa….. atarakomeza, papa alliane ati:
hoyaaa!!… dore ahubwo amaze kugira 37 yose sha!!….. ubu ndibaza icyo umwana wanjye
yazize kikanyobera!!… nawe mbwira nukuri,.. ndi umutunzi ntacyo mbuze,ariko sinumva uburyo
imfura yanjye ibura umugabo!! Alex ati: yampayinka data!! Koko se alliane afite iyo myaka yose
akaba atarashaka!!…. cyangwa baramuroze sha!? Papa alliane nawe ati: sha… nanjye nicyo

nibaza wamugabo we!!.. ahubwo mfite ubwoba ko baroze umuryango wose!… ahubwo se sha,
amakuru ya wa muhungu wawe Amos!? Alex ati: eheee!… wabona ushaka kumbwira ngo
tubashyingire na alliane rero!… ubwo se urumva Amos yabyemera!!? Papa alliane ati: hoyaa!!…
nibintu nkibyo….ariko ntago ari alliane,… basi ndagira ngo umfashe uko ushoboye Amos na
benissa tubashyingire hakiri kare! Alex ati: ibaze noneho!!… ubwo se urumva washyingira
abantu badakundana koko!… niko …… atarakomeza, papa alliane aba amupfukamye imbere,
avugana agahinda mwijwi rito cyane ati: rwose ndakwinginze alex, urabizi niwowe twasangiye
akabisi nagahiye, ibintu byose tubinyuranamo haba ibibi nibyiza, nukuri nyumva ntawundi
wamfasha!!…. ntago nshaka ko abakobwa bose nabyaye bandumbira, ubwo se nazajya nsha he
noneho!!…. nukuri mbabarira umfashe benissa atazambera nka alliane ndakwinginze!! Alex ati:
ariko se none muvandimwe, nigute ndumvisha Amos ko agomba kubana na
be…….atarakomeza, papa alliane ati: nukuri mfasha…. Nubinkorera nzaguha kimwe cyakabiri
cy’imitungo yanjye, kandi urabizi ko ntajya mbeshya!!, dore ko ubutunzi ari bubi, alex yumvise
ayo magambo asa nkuhindutse, ahita akora mwikoti akuramo urupapuro nikaramu ashyira
kumeza, aravuga ati: ibyo bintu uvuze byandike unabisinyire!!!, ubwo ntakindi papa alliane
yakoze, burya ngo aho kubabara umutima wababara uruhu, nawe yahise yandika ndetse
aranasinya, yemera gutanga imitungo ye aho kugira ngo azicwe nagahinda, kandi nyamara
wenda benissa we ntiyari kuzamera nka alliane, gusa nyine ngo ubwoba burakubitisha. Ubwo
yarangije gusinya,aravuga ati: nukuri urakoze cyane alex! Alex nawe ati: humura kabsa
ndabikora.. ahubwo mwitegure ubukwe vuba cyane!!… gusa ntago birangiye,.. ejo mugitondo
uru rupapuro tuzarujyana mumategeko batereho kashi, tutazashwana nyuma, sibyo!? Papa
alliane ati: oya ntakibazo rwose, wowe uze kumpamagara ndaba mpabaye tujyeyo!! Alex nawe
ati: sawa rero reka ngende ubwo naha mugitondo!!, ubwo abasaza bapanze batyo, buri wese
afata inzira ye, gusa noneho disi papa alliane yagiye asa nkumwenyura,gusa se basi
bizamukundira ko amos nawe hari uwo yihebeye!!

Kurundi ruhande, ahantu murupangu harimo inzu nziza cyane kandi ihenze, hanze haparitse
imodoka ebyiri zikomeye cyane , imbere hari harimo umusaza urimo gutera ipasi costume

ndetse nishati yumweru, hashize akanya aba arayiteruye arazamuka akomanga kucyumba cyari
hejuru barafungura, kumbe ni Richard wafunguye, aravuga ati:noneho se iranoze neza!?
Umusaza ati: ariko rwose patron!… uragira ngo nyitwike koko, imyenda nateye kuva saa cyenda
koko uragira ngo ……. Richard ati: hhahaha….. noneho ndabona inoze da!…erega ngomba
kuzagenda nkeye muzeh! Umusaza ati: hhhhh… ariko uwanyereka uwo mukobwa uzaba ugiye
kureba uko ameze patron!! Richard ati: ehee! Harya ngo urashaje ntago ugikunda!!…..
wakwifuza gusubira ibwana!! Umusaza: hhhh….. yampayinka rero!!. Ese ubundi simperuka
uvuga ngo ugiyeyo nubundi!? Richard ati: byihorere muze!… ntuzi ibyambayeho wowe!…
nageze hafi yiwabo numva umusatsi umvuyeho neza neza, nibazaga aho ndamuhera
bikanyobera,.. ariko mugitondo ho ntakosa ndibukore, ndahava menye neza ko uriya mukobwa
abaye uwanjye!!! Umusaza nawe ati: eeee…. Kabsa uzagire amahirwe masa patron!…. ariko
rero nahishije kare, sinzi impamvu utagiye kumeza!!! Richard ati: shahu se wagize ngo mfite
ninzara muzeh! Ubu ngubu ko byose muri njye byabaye uriya mwali wambujije amahwemo!!
Umusaza ati: hhh… ariko rero nibyo, buriya natwe twabinyuzemo!!…. gusa wowe humura ubwo
ufite amafaranga ntago bikugora, ureke twe twiryaga tuki…… atarakomeza, Richard ahita aseka
aravuga ati: ngaho genda jya kuryama nahejo, wibuke kubyuka umpanagurira za nkweto
nashyize hariya!!,.. ubwo Richard nawe yahise yinjira mucyumba cye yinaga kuburiri, gusa sinzi
ko iryo joro yari gupfa kubona ibitotsi, dore ko intekerezo ze zari zuzuyemo umukobwa
wamutwaye umutima.

Murugo kwa alliane ho, benissa murumuna we yari yibereye mucyumba cye, birumvikana yari
yavuye iyo yari yagiye dore ko yari namasaha yo kuryama, gusa we aho kugira aryame ahubwo
yari yiyicariye kuburiri, mugihe izindi nkweto zibitse ahabugenewe, benissa yarafite rwarundi
serge yadoze muntoki arimo kurwitegereza cyane ndetse agacishamo akanamwenyura, yagira
ngo arurambitse hasi ngo yiryamire, bikamwangira akongera akeguka akarutora akarureba
yishimye cyane, kumutima akivugisha ati:” yoo, uriya muhungu disi!..ubwo se mana yanjye
tuzongera duhure !, ariko mana….”” Akiri muribyo yumva hirya ibintu ngo bomboli bomboli,
ashidukira hejuru asohoka yiruka, ateze amatwi neza yumva ni mucyumba cya mukuru we

alliane, agiye kureba asanga umukobwa ibintu byose yamenaguye, ibyirori, flat tv, ibiradio,
ibishuka, matela nibindi byose hasi yasandaguje ntiwareba, mbese buri kantu kose kari muricyo
cyumba ntago kari kakiri mumwanya wako kandi birumvikana, ibintu byari muricyo cyumba
ntago ari ibyigiciro gito, abakire bo barabizi. Ubwo benissa yaguye mukantu, arebye neza abona
nguwo mukuru we yigunze munguni arimo kurira nkuwapfishije dore ko agahinda ari kabi,
ubwo ntakindi yakoze nk’umuvandimwe, yahise yegera hafi amwicara iruhande atangira….

.ESE AMOS AZABYITWARAMO ATE!?
.ESE BENISSA NTIYABA YAKUNZE SERGE RA!?
. ALLIANE SE WE DISI NONEHO NTASAZE!!
.RICHARD SE WE BIZAMUHIRA!!..ESE UWO MUKOBWA NINDE RA!! BENISSA CY ALLIANE!!

Leave a Reply