URUDASANZWE PART 4

Aho twagarukiye ubushize!

yaguye mukantu, arebye neza abona nguwo mukuru we yigunze munguni arimo kurira
nkuwapfishije dore ko agahinda ari kabi, ubwo ntakindi yakoze nk’umuvandimwe, yahise yegera
hafi amwicara iruhande atangira….

Yahise yegera hafi amwicara iruhande atangira kumuhoza, avuga ati: niko allia!… cyo ihangane
ureke kurira umbwire ikibazo ufite !… allia…allia!! , mumarira menshi n’agahinda, alliane
aravuga ati: be…ben…beni!… nda..ndakwinginze mva iruhande niturize,… nukuri ndeka
ndashaka kuba njyenyine!! Benissa nawe ati: hoya yee!… nonese ubayiki ko mbona……
ataravuga byinshi, alliane ahita avugana umujinya mwinshi cyane ati: ndavuze ngo mva
iruhande yewee… ntamatwi ugira!!, ubwo benissa yabonye ko bitagiye korohoka, arahaguruka
arigendera, gusa burya ngo amaraso ni ikintu kitoroshye, nawe yagiye agize agahinda kubwa
mukuru we ndetse amarira amushoka mumaso, gusa yabaye atarinjira mucyumba cye aba
ahuye na nyina muri colidoro, nyina abonye benissa arimo kurira arikanga, nigihunga cyinshi
aramubaza ati: eheee!… niko beni, ubayiki ko mbona…. Atarakomeza, benissa nikiniga cyinshi
ati: alli…..alliane noneho yabaye nkumusazi!! Nyina ati: yeeeh!… byagenze bite se, reka njye
kureba!!, ubwo nyina yahise agenda yiruka, benissa nawe aba amugiye inyuma,ariko nyina
aramwangira ati: beni!… wowe genda wiryamire dore burije!…. ntugire ikibazo mukuru wawe
aramererwa neza! Benissa nawe ati: yego mama!!, ubwo benissa yagiye kuryama, umubyeyi
nawe akomeza imbere ajya kureba imfura ye yenda kwicwa no kwiheba, ageze mucyumba
agwa mukantu, agahinda gakomeza kwiyongera ariko arihangana ataruka ibyari bisandaguritse
aho hasi hose, yegera umukobwa we alliane wari wahogoreye munguni, amukoraho gahoro
rwose bigaragara ko nibiganza bifite agahinda kuko byatitiraga, avuga mukajwi gato ati:
alliane!… ma fille!… niko allia, nukuri ihangane mwana wanjye!,… ndabizi ntiworohewe ariko
ntago ukwiye kubaho muri ubu buzima!!… akivuga byinshi, yumva ikintu kiguye hasi, arebye
abona ni icyuma gishya kandi kityaye , ako kanya aravuga ati: yesu!!… niko allia!, iki cyuma ni
icyiki koko,… mbwira nukuri, washatse kwiyahura koko!? Alliane nawe mumarira aravuga ati:.
Mama…aho bigeze ndumva ntari umuntu wo kubaho nk’abandi,… kuko isi imaze kunyereka ko
itanshaka!!, nyina nawe ati: egoko mana!…. niko allia,… wowe urarya ukaryama ntacyo ubuze,
imodoka igukura iwanyu ikakujyana aho ushaka,…. None ngo isi,…….. ubwo se ntuzi ko hari
nababuze abagabo nkawe kandi babakene babona nibyo kurya basabirije, kandi bagikunze
ubuzima!!?, mukuvumva ayo magambo, noneho alliane arira nk’umwana w’indaya, avugana
agahinda ati: mama,… koko nawe ni uko uvuze!!, nyina nawe ati: hoya humura rwose mwana
wanjye, ubu nanjye sintuje…. Gusa ndakwizeza ko ibyawe bigiye gucamo!… ntubona se ko

aribwo nkigera aha ngaha!? Alliane ati: bicamo se, igihe maze nsenga ……atarakomeza, nyina
ahita avuga ati: mwana wanjye nyumva neza!…. mvuye kwa goreth,… kandi inama angiriye
numvise ariyo…ndetse yampaye n’urugero rufatika!? Alliane ati: ubwo se yakubwiye ibiki
mama!? Nyina nawe ati: yambwiye umugore warufite ikibazo nkicyo cyawe!… ariko ubu afite
umugabo ndetse akaba amaze kubyara kabiri!…. bari baramuroze,.. kandi nawe banza
barakuroze allia!!, ako kanya alliane aba yageye hafi, abaza nyina ati: nonese we ngo yabigenje
ate mama!? Nyina nawe mukajwi gatoya ati: yagiye kubaza umupfumu! Alliane ati: eheee!….
uramenye mama,… ubwo se aho imbaraga zisengesho zananiwe, niho umupfumu
azashobora!? Nyina nawe ati: ese ubundi nkubaze allia!… ugusenga kwawe, wabikoraga
ubikunze wumva bikurimo… cyangwa wabikoraga kubera haricyo ubuze!? Alliane gusubiza
biramunanira, kumutima akivugisha ati:” kandi koko narinziko nzakura umugabo mu idini,…
ariko se ubundi imana yo ntiyabonaga ko nkeneye umufasha koko,…. Ariko mana koko….”’akiri
muribyo, nyina arongera ati: ndabizi mwana wanjye birakugoye kandi urahangayitse, gusa uwo
niwo muti wonyine usigaye!? Alliane nubwoba bwinshi ati: nonese mama,… ubwo basi uzi
umupfumu…..atarakomeza, nyina ahita avuga ati:erega nubu niho mvuye!.. goreth yagiye
kumunyereka, ahubwo nuko yavuze ko ngomba kuzasubiranayo nawe ejo!!, alliane yitsa imitima
cyane, atekereza agahe kanini, arangije aravuga ati: ntakibazo mama!…. nonese ko ntakundi
nagira!… nonese ejo tuzajyana yo nka ryari!! Nyina nawe ati: ejo igihe cyose twagendera aba
ahari!… ahubwo wowe ngwino ujye kuryama muri kiriya cyumba kindi uruhuke, mugitondo
baraza kugutegurira icyumba neza,.. kandi uramenye papa wawe ntazamenye ibi ngibi ndetse
na benissa ye! sibyo!? Alliane ati: yego mama!… kandi urakoze pe!, nyina nawe ati: oya rwose
humura mwana wa!…. humura rwose biraza gucamo neza!!, ubwo umukobwa yagiye kuryama
yumva asa nkutuje ho gato , nyina nawe afata inzira ajya mubwe, gusa ataragera kure abona
itara ryo mucyumba cy’umukobwa we benissa ririmo kwaka, kumutima ati:” benissa se
aracyarira we!!’’, ubwo ntakindi umubyeyi yakoze, yahise akomanga benissa arafungura, gusa
benissa we yari yatuje ndetse yahanaguye amarira, nyina aramubaza ati: niko se!… aya
masaha utararyama bite!? Benissa ati: usanze ngiye kuryama, nuko nabanje gushaka imyenda
nzajyana muri sport mugitondo!… nonese alliane bite!? Nyina ati: humura yatuje, yagiye
kuryama!… ahubwo nawe ryama dore burije!!, benissa nawe ati: yego mama!!, ubwo benissa
yafunze umuryango azimya nitara ariryamira nyina nawe asanga umugabo we mubwabo!!

Ubwo amasaha yaricumye ijoro riratambuka, mugitondo nk’ibisanzwe serge arabyuka akaraba
mumaso, afata amakoroshi ye ubundi aheka igikapu cye kirimo ibikweto byabandi aba
yararanye, birumvikana ntabyicyayi cyangwa agakoma reka reka, ahubwo icyo yakoraga
mugitondo, yabyutsaga mushiki we anita ngo adakererwa kwishuri, ubundi agafata inzira akigira
kwisoko guca inshuro. Ubwo serge yafashe urugendo dore ko niwabo hatari hafi yisoko, agenda
umuhanda hose nikikapu k’umugongo, kera kabaye hafi nko muma saa kumi nebyiri na mirongo
ine gutyo, abona igare rya sport rimuparitse imbere arikanga, kumbe ni umukobwa wari
wambaye ibintu bimwegereye kuburyo serge yamubonye agatangira gutitira, umukobwa nawe
ntiyatinzamo, akura kaske kumutwe, kumbe ntawundi ni benissa, aseka cyane yishimye
aravuga ati: niko se bite!…. imana ishimye twongeye kubonana pe!! Serge n’ubwoba n’amasoni

ati: eee!… imana ishimwe byo!… rwarukweto se harubwo rwacitse!? Benissa ati: reka da!!
Ahubwo ubu nizo ngiye kujya niyambarira gusa!! Serge ati:hahh.. reka reka!…. wakwambara
ibidoze ubuze iki se shn!.. nonese amakur!? Benissa no kwisetsa bidashira, ati: shn… nyine
ndaho, urebye sinzi imana yatumye nzindukira muri sport nukuri!… ubu ndumva nezerewe kuba
nongeye kukubona pe!!! Serge ati: yeeee!…. dore nanjye ubu mba nigiriye mukazi
nk’ibisanzwe!! Benissa ati: eee!… nonese ubundi ukorera hehe!…..dore nukuri ntanubwo
twibwiranye!,…. Ariko uziko nawe utagira amatsiko, ntano kumbaza izina we!? Serge n’amasoni
menshi cyane ati: hhhh… ahubwo ubivuze neza neza, naringiye kurikubaza!! Benissa ati: hhh…
umva ubwenge yewee!… shn nyine nitwa benissa!!.. serge nawe ati: akazina keza kabsa!…
nanjye nitwa serge!… nonese wowe nturimo kumanuka ngo tumanukane ko ndimo gukererwana
inkweto z’abandi!?, ubwo benissa yabyumvise vuba, ahita ava kwigare arasunika,
baramanukana bagenda baganira baseka ntiwareba, gusa benissa yarebaga serge agatima
kakadiha, rimwe na rimwe yashaka kuvuga ijambo akarimira, cyangwa yagira ngo aravuze
agategwa, kuburyo uwavuga ko yari yikundiye umusore ataba abeshye!… ubwo bakomeje
kumanuka gahoro gahoro amasaha akomeza kwicumaaaaa, bageze ahantu hasa nkahari
alimantasiyo, benissa kumutima arivugisha ati:” ubu se mana ibi nibiki biri kumbaho koko!…
gusa murinjye ndabyiyumvamo nukuri!…. Kandi mwalimu niwe wavuze ngo iyo utinze
birapfa!…. reka mbimubwire kuko bindimo si ukubeshya pe……”’ akiri muribyo, serge aba
aravuze ati:ese ko nkubwira ntunsubize, wabaye iki!? Benissa nawe asa nkuwikanze, aravuga
ati: shn sinzi utwo narindimo gutekereza!… warumbwiye ngwiki se!? serge ati: narindimo
kukubaza aho uba!? Benissa ati: eee! Shn sorry ndaza kuhakwereka, ahubwo ndakwinginze
ngwino tujyane mo hariya ndumva mfite akantu kinzara!… buriya iyo mvuye muri sport biba
ngombwa…..atarakomeza, serge ahita avuga ati: ehee!… hoya shn… naba ndimo gutinda
nukuri, kandi hari inkweto zabandi nararanye ngomba gutanga!! Benissa ati:shn serge,… nukuri
ihangane ndakwinginze,.. ntago tuhatinda nukuri!!, kubw’imbaraga imana yabahaye, serge
nawe byarangiye yemeye, igarare baparika aho hirya ubundi umukobwa afata serge akaboko
barinjira bicara kumeza yariho intebe ebyiri, umukobwa atuma utuntu na serge biba uko, gusa
ibyabereye aho sinzi uko nabivuga, kuko umuseriveri yarinze abizana ntanumwe uravuga,
uretse kurebana mumaso gusa bagaseka ntakindi, sinzi ukuntu serge yimaze ubwoba aravuga
ati: uryoherwe beni!! Benissa nawe ati: urakoze, kandi nawe!!, ubundi amagambo ahita abura
ahubwo agatima kakadiha, kumutima akibaza ati:” ese mbimubwire!…. cyangwa mbe ndetse!!’’,
ubwo umukobwa neza neza kuvuga ikimurimo byaramunaniye, ahubwo serge nk’umurara wese
uko amera, akamubarira inkuru yirirwamo kwisoko, barinda bahava muma saa ine benissa
atamubwiye ko yamwikundiye, gusa babaye bataratandukana, benissa aravuga ati:serge rero!…
dore nubundi watinze, reka tujyane murugo mpakwereke, sibyo!? Serge ati: ntakibazo rwose!…
nonese nubundi ko wankereje byarangiye, .. ubwo nanjye ndashaka ibisobanuro ndaha abantu
banjye!! Benissa ati: hahaha…. Humura nukuri ntacyo bagutwara!… nonese kuba dusangiye
nabyo si byiza serge!? Serge nawe ati: nibyiza cyane nukuri!… gusa reka tugende kugira
ngaruke vuba, sibyo beni!? Benissa ati: yego! Nukuri kandi urakoze kuba ubyemeye!!, ubwo
bakomeje kugenda biganirira utwahe nutwahe mpaka imbere y’urupangu kwa benissa, benissa
ati: ngwino twinjire rero usuhuze nabo murugo!!, ubwo serge we yitegereje aho hantu, abona
uburyo hasa nuko ameze ubwoba buramwica, amaguru atangira gutitira, aravuga ati: hoyaa shn
beni!…. ubwo mpamenye nzaza ubutaha, gutya naba ndimo gukora amakosa pe, sibyo!?
Benissa nawe ati: shn nibyo pe!… kandi nukuri wumve ko ngushimiye!…. basi ngaho byee!,

ubwo tuzongera tubonane!!. Ubwo benissa yahaye serge umukono, serge ava aho arigendera,
gusa kumutima ubwoba ari bwose, yibaza ati: “ mbega umukobwa wicisha bugufi wee!….
umwana uva hariya hantu akavugana nanjye!… nsa ntya!! Cyangwa niyo mpamvu munzira
abantu baturebaga cyane! Eeee… cyakora ndumiwe kabsa!!””, ubwo umusore yagiye yumiwe
nubwoba bwinshi, gusa yarinze arenga benissa agihagaze imbere y’urupangu ataramukuraho
ijisho, arangije ariyinjirira ajya gukaraba dore ko yaravuye muri sport.

Gusa ibyo byose byabaye hari imodoka iparitse nkaho hirya, irimo wamusore Richard asa
nkaho arimo gutitira intoki, bigaragara rwose ko afite ubwoba, kumutima yivugisha ati:” genda
wamukobwa we uri mwiza!…mbega umwali mbega umwali!…. ubu se mana yanjye ninjire njye
kumureba cyangwa!…,ariko reka ninjire sha, ntamugabo ugira ubwoba!””, ubwo richard
yishizemo akanyabugabo, arasohoka ajya kurupangu, gusa yabaye agiye kukanda soneri
ukuboko kuranga neza neza, igitima kiradiha ubwoba buramurenga, aragaruka yurira imodoka
ye yifata kukananwa azunguza umutwe, aravuga ati:” genda Richard uri uri umuswa mubi!…
ariko se ubundi naba iki uretse ubwoba buda……ee… ariko ubundi uriya muhungu wibikapu na
rugabire bari bari kumwe, buriya ntiyampa akanimero ke nkazamuhamagara nkumva nuko
avuga di!!..reka abe ariko mbigenza kabsa!!!””, ubwo umusore yahise yatsa imodoka akurikira
serge. Serge warurimo kwihuta cyane agira ngo arebe ko yagera kwisoko kare, abona imodoka
nziza cyane yumukara imuparitse iruhande, ikirahuri gihira kimanuka, richard ati: bite se
musore!? Serge areba inyuma ye agira ngo harundi barimo kubwira abona ntawe, aravuga ati:
nisawa!!, Richard arongera ati: urimo kujya hehe se nshuti!? Serge ati: hirya iriya ku isoko!!, ako
kanya Richard ahita afungura umuryango, aravuga ati: wakwinjira se nkahakugeza!! Serge ati:
hoya murakoze!… reka nkomeze n’amaguru ntacyo!! Richard ati: injira ariko ntukajye uba
umuturage sha!…. humura sindi umuntu mubi,.. njye nitwa Richard!!,.. injira rwose ntacyo
uba!!,.. ubwo serge nawe ntakindi yakoze, yahise yurira imodoka baragenda!!

.ESE KOKO UMUPFUMU AZATANGA UMUGABO!?
.RICHARD SE WE ARABONA UBUFASHA!?
. ESE SERGE NAMENYA KO BENISSA AMUKUNDA!!!
. AMOS SE WE N’IMIPANGU Y’ABABYEYI BITE!?

Leave a Reply