URUDASANZWE PART 5

Aho twagarukiye ubushize!

murakoze!… reka nkomeze n’amaguru ntacyo!! Richard ati: injira ariko ntukajye uba umuturage
sha!…. humura sindi umuntu mubi,.. njye nitwa Richard!!,.. injira rwose ntacyo uba!!,.. ubwo
serge nawe ntakindi yakoze, yahise yurira imodoka baragenda!!

PART 5

Ubwo serge nawe ntakindi yakoze, yahise yurira imodoka baragenda, Richard aramubwira ati:
ubwo se ko wari wanze kwinjira kandi ubishaka!, urabona hari icyo ubaye!? Serge ati: yewe!…
ntacyo kabsa,… ahubwo nukuri murakoze pe!…. narinziko abakire atari abantu beza ariko
ntangiye kujya mbona ko….. atarakomeza, Richard araseka aravuga ati: hhhh… ati abakire!…
humura nawe uzakira sha!… ntiriwe ntinda mubindi rero, urabona uriya mukobwa mwari muri
kumwe!…. serge ati: inde se… benissa se!? Richard ati: ubwo nuwo!.. uriya nyine warufite
akagare! Serge ati: yego niwe benissa!… none iki!? Richard mukajwi gatoya ati: unyihanganire
kuba nabyise lifuti, ariko nyine nagiraga ngo umpe nimero ye ya telephone,sibyo!? Serge ati:
eee!… ntakibazo pe,…. Ahubwo nyine nuko ntanimero ye ngira,… nonese ko nta telephone
mfite, nayitunga ngo nyimaze iki!?,… ako kanya Richard aba koze mumufuka akuramo ikofi,
afata ibinoti abiha serge ati: doo,… akira aya amafaranga!,…. Numbonera nimero ze za
telephone nzaguha andi nkayo nkubye kabiri! Sibyo!?, ubwo serge we yarebye amafaranga
bamuhaye, arikanga akanura amaso, aravuga ati: aya yose se kugira nzagushakire nimero
gusa!? Richard nawe ati: ahubwo nzaguha nandi!… icyakubwira ukuntu nzikeneye cyane,
ahubwo natanga nibitaribyo sha!! Serge ati: ehee!… cyangwa urashaka kumugirira nabi!….
Richard nawe ati: eheee!… ahubwo se ko banza nibuye rimusitaje naryica sha!….mbese urebye,
sinakubwira uburyo nkunda uriya mukobwa ngo ubyumve!…. nagerageje kenshi kujya iwabo
ngo mbimubwire, musabe kumbera umukunzi ngo tuzibanire ariko byarananiye,.. rwose
ndakwinginze mfasha!! Serge atunguwe cyane ati: hhhh koko se!? Richard ati: nukuri pe,…
wumve kandi ko nakazi nabaye nkaretse kugira mbanze mbone uriya mukobwa!,… harya ngo ni
benissa!… ee.ee imana irarema pe!,…. Dore ubu singitora agatotsi kuva namubona pe!!!serge
ati: yampayinka!!… yewee, nukuri humura,… nimba ari nimero zo ndazigushakira pe!,… kandi
rwose ndabizi bizacamo, keretse nimba iyi modoka Atari iyawe!! Richard ati:hhhh…. Niyanjye
sha!!… kuberiki se!? serge ati:sinzi uko umukobwa uturuka ahantu nkahariya yapfa gukunda
umuntu ubonetse wese!!,… cyangwa ntago wabonye iwabo!!? Richard ati:hhhh… sha, ibintu
byo ndabifite pe!… ndetse mfite n’imodoka zindi zitari izi,… ahubwo banza undebe, urabona
uriya mukobwa njye nawe twaseruka se! cyangwa ntaza……… atarakomeza, serge ati: egoko

mana!…. wigira ikibazo rwose!… ahubwo njye siniyumvisha uburyo watinye kubimubwira,
umuntu nkawe koko ufite byose atinya kuvuga ijambo kweli kweli!!, Richard ati: hhhh… shahu
wikina!… ubwo wowe nturakunda ngo wumve uko bimera!!!, serge ati: ibaze nukuri!…. ubwo se
wagize ngo ari nkanjye wowe, najya gutereta mungo zisanzwe!…. hafi ni kwa ministiri cyangwa
kwa perezida!! Richard ati: hhhhhhh…. Have noneho winyica pe!,… ahubwo akira nimero
yanjye, ee.ee reka nguhe nayo uribugure telephone, umara kubona nimero za benissa uhita
umpamagara, sibyo!? Serge ati: ntacyo rwose!…. rwose uriya mukobwa ntumutinye,… uzi
ukuntu agira umutima mwiza,… uzi ukuntu avuga neza aseka, ahubwo njye ndumva waratinyiye
ubusa boss!!, Richard ati: hhhh,… ngaho se imana izabimfashemo sha! Kuko uriya mwana
w’umukobwa mba numva ariwe buzima bwanjye pe!!, ubwo bakomeje kugenda baganira mpaka
aho serge adodera inkweto baraparika!, mushuti we Jackson agiye kubona abona nguwo serge
arimo gusohoka mumodoka zihenze, ndetse arimo gusezera abakire, yumva aguye mukantu.
Serge nawe aza aseka ntiwareba, Jackson ati: ariko se sha aya masaha koko!…..e..e.ee nako
munyihanganire bayobozi,… ariko imodoka yanyu yabatindije none mugeze mubiro byanyu
mutinze!!, serge ati: hhahahahhaa…. Have sha wimvugiraho Jackson!… harigihe nanjye nzagira
bureau nkuko ubivuze sha!! Jackson ati: hhhh… nonese mwana, ngaho mbwira!… watinze
kuza, uje useka, kandi uziye mumabenzi,… byagenze bite!.. wabaye minisitiri!? Serge ati:
hhhh… sha nibirebire bishimishije, gusa ndaba nkubwira reka mbanze ndode inkweto
zabandi!… kandi ube utara inyota, uyu munsi ndakugurira zikwice!!! Jackson ati: hhhhh….
Kabsa! Ntiwumva ko ubaye umuntu w’umugabo se!!… ariko nibyo ,banza udode izo nkweto
batakwirenza, wamugore winzobe we arakwica avuye hano gatatu kose!! Serge ati: reka
mfatireho kabsa, zose mpite nzirangiza!!
.
.
.
Kurundi ruhande ho, imbere yinzu yari ahantu hari ibiti byinshi cyane kandi byakuze, hari
imodoka yumukara yahaparitse, kumbe ni alliane na nyina bari bayijemo, barasohoka batangira
gukebaguza, alliane ati: mama!… iyi nzu ko ari nto kandi ikaba iri ahantu ha yonyine, niko
abapfumu bakora!!! Nyina ati: eheee!… ceceka se nyine!,.. ntiwongere kuvuga gutyo, bamwita
umuganga!… yego iyi niyo nzu ye kandi uceceke ntiwongere kuvuga, ahubwo nkurikira!! Alliane
ati: yego mama!!, ubwo alliane yafunze umunwa ubundi bakomeza imbere, kugera kumuryango
baba bakubitanye nihembe ndetse nagahanga k’umuntu birambitse aho, alliane induru aba
ayihaye umunwa ati: yesuuu weeee!!,… nyina ati: ceceka se nyine wamukobwa we!… uziko
ahantu tuje ushobora gusubirayo uri umurambo utitwaye neza!! Alliane nawe aba ashyize
ikiganza kumunwa,bakomeza imbere, ngutwo utubindi turimo umuriro, impu zinyamanswa
utamenya,amahembe yinka nayibindi bisimba bidandukanye, uduhanga twabantu
n’utwinyamanswa kandi buri kimwe giteretse ahantu neza, nyina arahindukira areba alliane
aravuga ati:aho tugiye kwinjira noneho, niwibeshya ugasakuza urahita upfa!! Alliane nawe
azunguza umutwe arikiriza n’ubwoba bwinshi, baba barakomeje binjira mucyumba basangamo
ikigabo cyuruda runini rusize amarangi, cyambaye ibihembe kumutwe, cyicaye nkaho
hirya,icyumba cyose gisashemo imicyeka, imbere yacyo hari ibintu bimeze nk’amasaro, inzuzi
ndetse nibindi bintu biteye ubwoba utapfa kumenya, ako kanya mukijwi giteye ubwoba kiba
kiravuze kiti: eeee..ee, uramenye..uramenye.. udakoza amabari yawe muri iki cyumba
cyabakurambere utivuzeeee,…. Ivugeeee..ivugeeeee!!!, ako kanya nyina wa alliane aba akoze

mwisakoshi akuramo ibifaranga byinshi arambika mukabindi kari hafi y’umuryango, arangije
aravuga ati: ninjye waje hano ejo muganga!!, muri cya kijwi ,igipfumu nacyo kiti: ngaho
injiraaaa… ndabona abakuru bemeye izina ryaweeeee!!!, ubwo umukobwa na nyina baba
barinjiye bicara hasi kumucyeka!!,igipfumu kiba kiravuze kiti: uwo niwamukobwa waweeeee…..
wambwiragaaaaa!! Umugore ati: yego!! Umupfumu ati: yitwa nde!?.. amazina,..imyaka,… ndetse
nabavandimwe beeeeee…. Nicyo yifuzaaaa,.. Nabivuge agire vubaaaa!!, nyina ati: vuga
alliane!!!, alliane n’ubwoba bwinshi ati: ni…nitwa alliane, imyaka 37, murumuna wanjye yitwa
benissa, imyaka 25, …. Nifuza ko nabona umugabo tubana!!! Umupfumu n’urujwi rwe ati:
yeeeeeh!!…. humuraaaa…humuraaa reka nkubarize abakuruuuu!…. ushaka umugabo umeze
ate reroooo!!, alliane ati: uko yaba ameze kose, apfa kuba ari umugabo!!, ubwo umupfumu
yahise aterura agacuma, arabahereza ati: musomeho buri wese itama rimweeee…. Musangire
nabakuruuuuu!!, ako kanya umukobwa na nyina barabikora!!, ubundi umupfumu aba ateruye
amasaro ninzuzi anaga hejuru nikijwi cye ati: prurrruruuruurur paaaah!!… prruuhh paaah baruka
baruka barukaaaaa paaah!, ….mukobwa hagurukaaaa!! Alliane arahaguruka! Umupfumu
arongera ati: kuramo imyenya yose usigare usa nkuko wavuye munda ya nyokoooooo!!,
umukobwa ubwoba buramwica areba nyina, nyina ati: gira vuba se allia!!, alliane nawe
nk’umuntu ushaka umugabo agira bwangu, umupfumu arongera ati: ryama muri uriya muvure
ugaramyeeee gira vuba nkubarize abakuru utabatinzaaaaa!!, alliane n’ubwoba bwinshi atera
udutambye agana kumuvure wari aho, awuryamamo agaramye yambaye ubusa buri buri!,…
ubundi umupfuma aba arahagurutse n’uruda rwe atangira gutera indirimbo, akajya avuga ati:
bakuruuu bakuruuu…. Uyu mwali utamwaye, murabona yarazize iki!?.. ako kanya bumva ikijwi
gituritse munsi kiti: uwo mukobwa baramurozeeee!!!, umupfumu mundirimbo ye arongera ati:
ninde wamurozeeee!!! , cyakijwi kiti: umwamuroze ni umuvandimweeee…
.benissaa benissaa… yaramuziritseeee rwose yamugiriyeyooo!!, mukumva ayo magambo nyina
agwa mukantu ndetse atangira kurira, alliane nawe agiye kuva mumuvure umupfumu ati:
gumaho utarakaza abakuru!!!, ubundi arikomereza nindirimbo ye ati: none… ubwo yakoriki ngo
abone umugabo!!!? Cya kijwi kiva munsi kiti: umugabo weee arahari..arahari ntaho
yagiyeeeeee….. umusore benissaa azakundaaaa cyangwa se uwo bazakundanaaaa, niwe
ugomba kuba umugabo wa mukuru weeee,… nicyo gihano twamuhaaaa… bitabaye ibyo
ntawundi mugabo yabonaaaaa!!! Umupfumu arakomeza ati: noneee…yakoriki ngo amubone!!!?
Cya kijwi kiti: ibyooo ntago biturebaaaaa!… we azakore uko ashoboyeeee abone umusore
umuvandimwe akunda cyangwa se bakundana amwigarurireeeee,….. kandi nabikora azatuze
bibayeeee cyangwa apfe atabyayeeee!!!, umupfumu agiye kongera, cya kijwi kiba kiravuze kiti:
cecekaaaaaaa…. Byarangiyeeeeee!!, umupfumu nawe aba asubiye kwicara, noneho avuga
mwijwi risanzwe ati: mukobwa va mumuvure wambare imyenda yawe!… kandi ndakeka ntacyo
mutumvise umukurambere yavuze!! Nyina wa alliane wari wenda kwicwa n’agahinda ati: yego
muganga murakoze!.. nonese….. atarakomeza, umupfumu ati: ntago byemewe kugira icyo
ndenzaho!… mwebwe mukore ibyo yababwiye! Kandi mugire vuba mumvire aha, ngira ngo ejo
kandi wabwiwe uko basezera abakuru!!!, ubwo umugore yarahagurutse,arongera afata
ibifaranga mwisakoshi ashyira muri kakabindi, ubundi we n’umukobwa we bafata inzira
baragenda!, ako kanya bakihava, umupfuma aba arahagurutse akuraho bya bicyeka byari
bisashe hasi, yegura ibintu by’imbaho byari bihari, haba havuyemo undi mugabo arimo
gukorora cyane, aravuga ati:wamuswa we uziko warugiye gutuma mpera umwuka!….
nakubwiye ngo ntubatindane none ndebera!!.”’ Kumbe munsi hari harimo icyobo, umugabo niwe

wasubizaga nk’umukurambere!!””, umupfumu aseka cyane ati: humura ariko yeweee!… uyu
munsi dukoreye ibifaranga byinshi,… erega tuzakira shahu…. Wowe komera ubundi imitwe
yabantu tuyiyaze!! Undi nawe ati: hhhh… ariko shahu umunsi bazatuvumbura sinzi icyo
tuzababwira!…. dore nkubu habuze gato ngo nkorore sha!! Undi ati: hhhhh….. wari kuba uri
ikibwa kabsa!,…. Ngwino tugabane ubundi tuve hano hantu!!!

Kurundi ruhande, alex na papa alliane nabo bari bahagaze ahantu hafi yimodoka baganira, alex
ati:hoya wowe wigira ikibazo!… ubwo abayobozi babisinye kandi hakaba hari n’abagabo,….
Nzabigukorera rwose pe!! Papa alliane ati: yego!… ngaho rero utangire ubyumvishe muhungu
wawe!… alex ati: yampayinka rero!… uziko wagira ngo nzaba mwinginga di!…. erega
naramubyaye ntiyambyaye, agomba kunyumva!,… ahubwo nizere ko mukobwa wawe benissa
atazatera ibibazo ngo ntashaka umuhungu wanjye!! Papa alliane ati: umva yeee!… none se njye
ninjye yabyaye!…. humura rwose agomba kumva ibyo mubwira!, gusa nimbona bikunze nzumva
mbashije gutekana mo gake pe!!, alex ati: sha genda pe!… nuko abaye njye mushuti wawe,
naho ubundi abakobwa bawe bari bakurumbanye pe!… ibaze ariko , wari kuzagira abakecuru
batatu munzu imwe!.. none basi babaye babiri gusa!! Papa alliane yumvise ayo magambo
aramubabaza, ariko nubundi ntacyo yari gukora kuko burya ngo uwo ushaka ntumureba nabi,
ahubwo yaciye make aravuga ati: nukuri urakoze muvandimwe!… wowe genda unkorere ibyo
gusa, ibindi nzabyimenyera!!, ubwo abasaza batandukanye batyo, urupapuro rwimitungo
barusinye, gusa nubwo papa alliane yaratanze icyakabiri cy’ibyo atunze, we yumvaga ntacyo
bimutwaye ahubwo icyingenzi ari ukubona ibyishimo ndetse n’abana yibyariye bakumva
bishimye.

Kwisoko ho, hamwe serge na Jackson bari bibereye, Jackson yumvaga serge arimo
kumutindira ngo amubwire inkuru yamusezeranyije, gusa serge yasaga nkaho ahuze cyane
adoda, agiye kubona abona Jackson amushikuje koroshi, ati: banza umbwire bana!… inkweto
zihutirwa wazirangije!!.. serge ati: hhhhhh… ariko shahu ugira amatsiko!.. zana basi mbanze
ndangize uru! Jackson ati: hoya! Ntago nyiguha utarambwira kabsa!!,.. serge ati: hhhh… nyine
doo!… banza urebe ibi bifaranga! Jackson akubiseho amaso ati: yampayinka data!!.. wayak…..
serge ati: nyine ubundi mugitondo nza kukazi……….

.EHEE.. SINGAHO BENISSA ARARENGANYE KUBERA ABAPFUMU!?
.SERGE SE KO AFASHE AKAZI, UMUNSI AZAMENYA KO BENISSA AMUKUNDA!!
.ALLIANE KANDI NGO AGOMBA KUBANA NUMUSORE BENISSA AKUNDA!!
.ESE AMOS NA BENISSA BAZABANA KOKO!?

Leave a Reply