URUDASANZWE PART 6

Aho twagarukiye ubushize

ndangize uru! Jackson ati: hoya! Ntago nyiguha utarambwira kabsa!!,.. serge ati:
hhhh… nyine doo!… banza urebe ibi bifaranga! Jackson akubiseho amaso ati:
yampayinka data!!.. wayak….. serge ati: nyine ubundi mugitondo nza kukazi…

PART 6

Nyine ubundi mugitondo nza kukazi, nagiye kubona mbona wa mukobwa aparitse
imbere nigare avuye muri sport, ubwo….. atarakomeza, jackson ati: uwuhe mukobwa
se!? serge ati: umwe nyine nadodoye urukweto akampa ibifaranga! Jackson ati: eeee…
yego!.. maze se!! serge arakomeza ati: ubwo nyine yansuhuje,.. mbona arishimye
cyane, ati imana ishimwe twongeye kubonana…. Bla..blah..blah, amubwira byose,
ndetse nuko bajyanye kurya utuntu muri alimanetasiyo, uburyo yamuherekeje iwabo,
jackson yumva arumiwe, aravuga ati: reka!!… wamugejeje iwabo neza neza nibyo bikoti
bisa bityo!? Serge ati: reka reka!… ariko uzi ukuntu iwabo hameze sha ,…tekereza
ahantu nakubise amaso ngatangira gutitira amaguru!… uwakwereka isoni n’ubwoba
narimfite sha!!, jackson ati: hhhhh…. Shahu rero serge nkubwire!… uwo mukobwa
nimba ataragukunze afite ikindi kintu agushakaho,…. Ubwo wambwira ngo ayo
amafaranga angana atyo ahora aguha ni ayiki sha!? Serge ati: injiji gusa!…. ubwo se
urabona uriya mukobwa yakunda umuntu nkanjye sha!… erega ntanubwo ariwe…..
atarakomeza, jackson ati:hhhh…. Cyakora byo ntibyashoboka!… nagiraga ngo
nkumve,… none se ubundi kuberiki ahora aguha amafaranga……. Serge ahita avuga
ati: oya ariko tuza nkubwire ndangize, amafaranga ntago ariwe wayampaye, ahubwo
buriya namaze kumusezera …..bla..bla…blah, amubwira uburyo Richard yaje
kumuparika iruhande, ndetse amubwira byose uko babiganiriye n’uburyo amafaranga
yayahawe, gusa Jackson we yari yumiwe yifashe kumunwa, ati: ariko sha serge!…
buriya uziko uri umunyamugisha!…. nukuri ugira amahirwe pe!!…. ni ukuvuga ngo ayo
mafaranga yose ni ayo kugira ngo umushakire nimero z’umukobwa gusa!? Serge nawe
ati: sha nanjye numiwe pe!…. gusa ninkubwira ngo uwo musore Richard akunda
benissa wumve ko ari ukuri!… ariko buriya uzi ukuntu yabivugaga weee!!!, Jackson ati:
ee…harya ngo yitwa benissa!!…. ariko buriya njye siniyumvisha uburyo umuntu yaba
afite ibifaranga bingana bityo, agatinya kubwira umukobwa ko amukunda!! Serge nawe
ati: igicucu gusa!… ubwo se aho ubera injiji, wagize ngo benissa we ni umuntu
woroshye!…uza
ze nkujyane iwabo urebe uko hameze!, Jackson ati: hhhh..ati aho mbera injiji nukuri!….
nuko Atari njye ngo nkwereke! Serge ati: hhh..cyakora da… ntago nakurenganya,

nanjye numvaga bidashoboka pe!… ahubwo reka dukore akazi ubundi tujye kwica
akanyota sha, ariko uziko mperuka agacupa kera Jackson!! Jackson ati: hhhh.. reka
maze unywe nyinshi ute umutwe wibagirwe gushaka nimero zabandi!! Serge ati: reka
reka!… erega buriya ngo ninzibona azampa andi nkaya kabiri!!..ahubwo mugitondo
ndabyukira kwa benissa,…wowe urakina sha!!! Jackson ati: ese ubundi waje tukagenda
nonaha, ko amafaranga ahari!! Serge ati: kora aha sha !,…noneho wabaho uvuze
ijambo kabsa!!… reka tujye kumva uko abafite babaho!!!, ubwo abasore bafashe inzira
bajya kunywa agacupa dore ko batari bagaherutse!!

Kurundi ruhande rero, alliane na nyina bari munzira bataha bavuye gushaka umugabo,
alliane atwaye nyina nawe amwicaye iruhande, bose bumiwe ntanumwe ukoma ahubwo
amarira ashoka kumaso ha bombi, nyina mukajwi gatoya kuzuye agahinda aba aravuze
ati: ese allia!…. ubundi hari umusore uzi ukundana na benissa!? Alliane ati: ese
mama!… ibyo uriya mupfumu yavuze urimo kumva aribyo!…. nukuri njye ndumva
bidashoboka pe!! Nyina nawe yitsa imitima ati: ihorere wamukobwa we!… ubu njye
numiwe pe!…. ubu ndimo kwibaza icyateye benissa guhemuka kikanyobera,… umuntu
muzima aratinyuka agahemukira umuvandimwe koko!? Alliane ati: hoya mama!….
nukuri benissa arankunda ntago yandoga pe!… ubwo se….. atarakomeza, nyina
n’uburakari bwinshi aravuga ati:ariko nawe ahari banza uri injiji allia!… ubwo se ko
tuvanyeyo ni iki utiyumviye,…. Aho ijwi ryaturukaga urahazi se!… cyangwa ninde
wakubwiye ko bariya baganga babeshya,… aho kumva ushikamye ugakora ibyo
usabwa none ngo nyo.. nyo..nyosh,… njye ahubwo ndumva benissa namwanze
bikomeye!!, ako kanya alliane aba araturitse ararize, agahinda kenda kumutiritsa
umutima, avugana ikiniga ati: ariko mana benissa ni umugome mubi!…. mbega
agakobwa kakicanyi weee!…. ubu se yagiraga ngo yunguke iki mama!? Nyina nawe ati:
yewe!.. sinamenya pe!… erega buriya wabona ari ishyari.. ishyari ni ribi cyane!…. gusa
wowe tuza ushyire umutima hamwe, ubundi ushake umuk….. ese ubundi ko utansubije,
benissa hari umukunzi we waba uzi!? Alliane ati: naba nkubeshye pe!.. sindamubonana
n’umusore n’umunsi numwe,… ariko ubwo ntakindi ngiye gukora uretse kumucunga!!
Nyina ati: yego pe!… dore rero ahasigaye ni ahawe mwana wanjye,… ariko mana
kuberiki watumye mbyara agakobwa kakarozi kabi!…ariko koko mana!!!, alliane ati:
mama!… humura ntiwihebe… bibaho, nonese wabigenza ute ko ntakundi!… ndabona
tuhageze, uhite uryama uruhuke!! Nyina n’agahinda kenshi nawe ati: nibyo mwana
wanjye!. Gusa wirinde ko hagira umenya ibanga ryacu, papa wawe ntitwamukira
amenye ko twagiye mubapfumu!! Alliane ati: yego pe!… ese ubundi uyu muzamu ko
adafungura ntago yumva ihoni di!… eee…ndabona afunguye da!! Ubwo barinjiye,
alliane ahita azamuka mucyumba cye ngo akarabe dore ko yari yanaryamye mumivure
yabapfumu, nyina nawe biba uko yagombaga kwitunganya akaba aruhutseho gakeya!

Gusa uwiswe umurozi ariwe benissa we, yari yibereye mucyumba cye ariko noneho
banza yari yabaye nk’umusazi, ibirahuri by’amadirishya, k’umuryango, ibyirori ndetse
yemwe buri kantu kose gashobora kwandikwaho yari yakanditseho izina serge,
urukweto umusore yadoze rwari rwabaye nk’umutako mucyumba cye dore ko yari

yarushyize ahantu akunda gutera akajisho, ibyishimo ari byose ntiwareba, muri radio
yacuranze akaririmbo kagiye buhoro k’urukundo , mbese kuburyo yumvaga ari muyindi
si. Ubwo yafashe ako gahe, arangije yicara kugitanda, akajya afata icyirori akireba
akisetsa bidasanzwe, k’umutima akivugisha ati:” ariko noneho ubutaha sinzatandukana
nawe nabimubwiye pe!…. ariko ubundi kuberiki uyu munsi byananiye wee… ndi akajiji
nukuri!…. niko beni, uri akajiji pe!!!….hhhhhh,…. Ee.ee.ee ariko reka njye kubwira
alliane angire inama di,…ooh uziko nabaye agaswa kuva kare di!!””, ubwo ntakindi
umukobwa yakoze, yahise afata inzira agenda yisetsa mpaka no mucyumba cya
alliane, asanga alliane yicaye kuburiri atekereza cyane ibibazo ari byose, abonye
benissa aba nkuwikanze ndetse akambya impanga, kumutima ati:” ariko koko beni!…
kuberiki wankoreye ibintu nkibi koko!!… koko umuvandimwe……””, acyibaza ibyo,
yumva benissa aravuze ati: allia!… bite ko mbona unyitegereza cyane ukambije
impanga!… nanubu nturatuza!…. ese nijoro wari wabaye iki!? Alliane nawe yitsa imitima
ababaye cyane, aba aravuze ati: byihorere shn beni!… ntago nshaka ko tuvuga kuri ibyo
bintu!…ese beni,… nkubaze akabazo!? Benissa nawe ati: mbaza ntakibazo allia!!
Alliane yitegereza benissa cyane, yitsa imitima n’agahinda kenshi kavanze n
Umujinya,aramubaza ati: urankunda!… urankunda koko nka mukuru wawe!? Benissa
atunguwe cyane, arasubiza ati: egoko! cyane pe!…. kuberiki se allia!… ko mbona
utameze neza ariko bite!? Alliane kumutima ati: akagome gusa!… karangiza ngo
karankunda ntasoni!!””, arangije aravuga ati: urakoze beni!… nonese wowe bite!… ko
mbonye uje umwenyura nkaho hari inkuru nziza unzaniye!! Benissa ati: shn hari ikintu
nashakaga ko ungiraho inama,… ariko ndabona utameze neza, wenda ahari
nzakubwira watuje! Alliane ati: hoya mbwira ntakibazo pe! Benissa ati: gusa ntubyite
ubusazi cyangwa iki, ariko wumve ko hari umuntu undi mo pe!… nukuri hari umusore
nakunze kandi ntago ndimo gutuza ntarabimubwira kandi wumve ko byananiye pe!!,
akivuga ayo magambo, alliane asa nkuwikanze, ariko arijijisha aravuga ati:yeee!….
none se uwo musore ninde beni!? Benissa ati: yitwa serge!… mbese ubundi byatangiye
ubwo najyaga gusura wamukobwa……. Bla..blah…. amubwira uko byagenze ngo ahure
na serge, amubwira uko urukundo rwagiye rumukuriramo,ndetse yemwe n’ibiganiro
yagiye agirana na serge, gusa yagiye kurangiza alliane akanuye amaso ndetse
nagatima gatera, kumutima yivugisha ati: ariko imana igira.. neza,… mpise mbimenya
ntarushye!! Ee mbega….’’ Akiri muribyo, benissa ahita avuga ati: urimo kunyumva
allia!!,.. alliane nawe ati: yego ndakumva shn beni!… harya ngo uwo musore adoda
inkweto!? Benissa ati: yego, ngo adodera hakurya iriya kwisoko!! , alliane kumutima
akivugisha ati:” eee.ee. umusore udoda inkweto di!…. ariko ntacyo apfa kuba ari
umugabo!!”, ubwo benissa yabonye alliane atavuga, aba amukozeho aramubaza ati:
nonese allia!… ko utangira inama yuko nabigenza, ahubwo nkaba mbona usa nkaho
witekerereza ibindi!? Alliane yitsa imitima,aravuga ati: shahu rero benissa
muvandimwe!…. ibintu nkibyo ntago ari ibyo gupfa guhubukira,…. Wowe banza utuze
kugeza igihe uzumva ko ari icya nyacyo cyo kumubwira ko umukunda!… naho ubu ho
hoya waba uhubutse pe!… harya ngo yitwa serge!? Benissa ati: yego niko yitwa!…..
gusa sinzi ko ndakomeza kwihangana nkabishobora pe,…. Ariko rwose wumve ko
mukunda uriya musore!! Alliane ati: yego ndabyumva ariko banza utuze, burya ibintu
bigiye gacye gacye nibyo byiza!!.. ahubwo reka nigire gukaraba ndinaniriwe!! Benissa
ati: eeee!… ndagerageza ndebe ko bikunda allia!… kandi urakoze!!, ubwo benissa
yahise asohoka muri icyo cyumba, alliane asigara yicinya icyara, kumutima ati: “” reka

nkarabe vuba vuba mpite njya kwisoko kabsa!…e..ee harya ngo ni serge!… ariko ntago
muyoberwa ndabaza abandi!.. mbega amahirwe wee… imana imfashe bicemo!…
apuuh, ahubwo se ibyo abakuru bavuze harubwo bijya byanga gucamo!… ahubwo ka
nyaruke nshunguze uburyo umwete benissa atazantanga bikanyobera!!””
.
.
.
Kurundi ruhande, ahantu hari ikigo cy’amashuri yisumbuye, Amos yari ahagaze
kwirembo asa nkaho hari umuntu ategereje dore ko yanarebaga kwisaha cyane nkaho
hari umupira arimo gusifura, agiye kumva yumva inyuma hari umuntu uhamagaye ati:
Amos!!, arebye abona ni umusaza ushinzwe umutekano wo kuri iryo shuri ndetse ariwe
wanarindaga kumarembo, ahita aseka aravuga ati:bite se muze!… ariko noneho ko
batinze gusohoka ra!? Umusaza ati: ehee!… ariko noneho nawe waje kare cyane
pe!….ese ubundi washatse ukuntu umushyira murugo ko mbona iteka ryose uba ushaka
ko akuba hafi!! Amos aseka ati: hhhh…. Hoya haracyari kare muze!!.., umusaza nawe
ati: yampayinka data!…. ese ntubona ko ariwe mukuru wiga muri iki kigo sha amo!…
nimba umukobwa agukunda nawe ukaba umukunda, kuberiki utamutwara ko imyaka
afite ihagije!? Amos ati: hhhh…ariko muzehe nawe ugira urwenya pe!!…. hoya ariko
nibyo, anita we tugomba kubana,… ariko bitari nonaha, reka basi abanze arangize
kwiga, gusa wowe wibuke amasezerano twagiranye!!! Umusaza ati: humura rwose
pe!…. nanjye muhozaho ijosho ntagahungu kamwegera, yemwe habe n’umwarimu dore
ko abarimu babyiharaje!! Amos ati: nicyo ngukundira!… sawa rero reka mbe nshatse
aho mba nicaye,.. ndagaruka basohotse kuko ndabona wamugani wawe naje hakiri
kare!! Umusaza ati: yego nyine!…. urukundo se ko rutegeka nabi!! Amos ati:
hhhh…sawa basi!!

Kurundi ruhande rero ho, alliane yaratwaye imodoka n’umuvuduko mwinshi cyane
yerekeza ku isohoko, k’umutima agenda yivugisha ati:” mana mfasha mpamusange
weee…..mfasha rwose, sinsange yatashye!””, ubwo umukobwa yaratwaye mpaka
kwisohoko, ndetse yemwe aparika neza neza ahantu abadozi binkweto bakorera dore
ko bakoreraga hanze yaryo, avamo yihuta araza arasuhuza ati: mwiriwe yemwe!!…
abadozi hafi yabose bati: yego!… ni karibu kiliya… nikalibu ni kalibu!. , bavuga ari
benshi , umwe ati: aha tugukorera inkweto ikaza iruta uko wayiguze!!.. ni kalibu!!,alliane
ati:hhhh… yego murakoze!!… ndashaka umuntu witwa serge, mwamfasha!?, abajije
atyo, bose bareba aho serge akorera babona ntawe, uwari wegereye aho hafi aravuga
ati: serge na jackson batashye kare uyu munsi sinzi ahantu bagiye!!, wazanye se twe
tukakudodera mabuja!! Alliane asa nkubabaye cyane, akambya impanga aravuga ati:
hoya ni ibindi namushakiraga!…. ubwo ndagaruka mugitondo!!…….

.SINGAHO ABAVANDIMWE BAGIYE KURWANIRA UMUSORE!!
.ESE SERGE ARABYIFATAMO ATE!?
.ESE AMOS ARAKUNDIRA SE AREKE ANITA!? BENISSA SE WE RA!?

Leave a Reply