URUDASANZWE PART 7

Aho twagarukiye ubushize

uwari wegereye aho hafi aravuga ati: serge na Jackson batashye kare uyu munsi sinzi ahantu bagiye!!, wazanyese twe tukakudodera mabuja!! Alliane asa nkubabayecyane, akambya impanga aravuga ati: hoya ni ibindinamushakiraga!…. ubwo ndagaruka mugitondo!!
.
PART 7
.
Alliane yabuze serge agenda ababaye cyane, kumutimayivugisha ati:” ubu se mana yanjye koko ejo ho nzamubona wee!… ariko reka mbaze nimero ye muhamagare basi!!””, ubwo yahise agaruka abazababadozi ati: basi se nta nimero ye ya telephone mwandusha!? Umwe muri bo ati: yewe!… mperuka ntatelephone agira, keretse ahari nimba yarayiguze!!, undinawe ati:reka serge nta telephone agira uriya muturagese yamenya nuko bayikoresha!! , ako kanya abarahobose basekera rimwe, gusa nyamara alliane we yarababaye, abonye ko ntakundi, afata inzira aritahira, gusa umuhanda wose yagiye asenga imana ngoizamufashe ejo ahamusange. Ubwo serge we yariyibereye mukabari we na mushuti we n’amacupa imbereyabo bumva uko yesu agira neza, basoma kugacupabakumva babaye abagabo neza neza, serge ati: arikosha Jackson… wowe ko udasoma nk’abakire bite byawe!! Jackson ati: hh..reka genda sha!.. ntukazaneimikino kugacupa k’umuntu,… gusa byo sinarinagaherutse muvandimwe!!! Serge ati: hhhh…. Arikomana yanjye muri iyi minsi mfite amahirweadasanzwe!..dore nkubu anita kwishuri ntakibazo afite, minerivali nayimuhaye, ewa..mbese navuga nti yesuashimwe pe!! Jackson ati: erega mwana serge rero njyereka nkubwire!… buri wese ajya kuvuga imanayarapanze uko azabaho,.. kandi buriya ibyiza biri imberesha!..ndibuka uza undirira ngo wowe na anitamwaburaye…..hhahah..ariko waruteye impuhwegatsindwe!!!, serge ati:hhhh.. sha Jackson, nukuri urimubantu ntazibagirwa kabsa pee!… ahubwo nibaguhenirindi winywere muvandimwe!! Jackson ati: reka reka!… urataha umpetse ariko sha!!.. amacupa yose mpiritsekoko urashaka kumpa irindi…. Ahubwo maramo iyo, uzenguheherekeze kugura iyo telephone dore buragorobye!! Serge nawe ati: eee! Kandi koko sha,… haguruka ahubwo tunyaruke!!..ejo mugitondo nzanyurakwa benissa mwake nimero mbere yo kuza kukazi! Jackson ati: nibyo kabsa!… reka twihute!!


Kurundi ruhande ho, Amos n’umukunzi we anita barimunzira bagenda batera udutambwe duto cyanebiganirira, anita birumvikana yari yambaye umwendawishuri kuko yari avuye kwiga, amos aba aramubajijeati: ese chr!… cyagihe musaza wawe yarakoroheye,… cyangwa byabaye ibindi bindi!!? Anita nawe ati: hoyaaa!… namubwije ukuri ko ngukunda arabyumva!… erega musaza wanjye ntago ari umuntu mubi, ahubwonuko yanga umuntu watuma ntatekana!! Amos ati: nonese ubwo nanjye ndi mubatuma udatekana chr!?anita nawe ati: yiwee!.. hoya nukuri pe!.. namubwiyeuwo uriwe numva nawe arabyumvise pe!… kandi rwoseurabizi ko nanjye ngukunda Amo! Amos ati: erega njyemba numva utinze mwishuri ubundi ngo twibanire!…. nizere ko wibuka ko wabinsezeranije chr, sibyo!? Anita nawe ati: nibyo rwose pe!… ariko se amo! Ubundiiwanyu ubwo bazi ko ufite umukunzi cyangwa ntagourabibabwira!? Amos ati: ntabyo bazi kabsa!… ahubwombwira igihe uzabonera umwanya nzakujyanebakurebe, sibyo!? Anita nawe ati: nibyo pe!.. kandibirakwiye,… ntago ari byiza ko dukundana iwanyubatabizi!!…. egoko ,ese ko unkurura…uranjyana hehe!? Amos ati: ngwino tunyure hano niho imodoka yanjyenayiparitse!!, anita ati: eee ntacyo!… ariko se ntiwariwambwiye ko utazongera kuzana imodoka ujekundeba!! Amos ati:yego!… ariko icyabiteye ni uko uyumunsi sinzi ahantu narimvuye, mpitamo kukunyurahongo ndebe uko waramutse, ariko se koko kugeza ubuwanze ko nkugurira telephone chr!? Anita nawe ati: shnchr!… ntukuri ntago ari ukwanga, ahubwo nuko mbonagutunga telephone musaza wanjye ntayo afite ari bibinukuri pe!,Amos ati: ariko ntacyo!…nzajya nza kukurebanabyo ntacyo bintwaye,….ahubwo se waretse muri iyiwikendi, tukazajyana murugo shn ani!! Anita nawe ati: hari ikibazo se njye ko mpari!, ahubwo sha twihuteubanze unangeze murugo,.. ndabona bwije nonehoserge atashye akambura sinamukira!!, ubwo amos naanita buriye imodoka, birumvikana inzira yose bagiyebaganira twatuntu nk’abakundana mpaka murugo kwaanita, amos amusezeraho by’urukundo ubundi naweafata inzira aritahira.
 


Kurundi ruhande, murugo kwa benissa, se yarimogukomanga kurugi rwicyumba cye ndetse benissa nawentiyatinda gufungura, papa we ati: bite se sha beni!… umeze ute mukobwa wanjye!? Benissa nawe ati: ndahopapa!.. usanze ndimo kureba agafilm niyo mpamvu……. Atarakomeza, papa we ahita avuga ati:eee ntacyo!… ahubwo se wakwiteguye tukagira ahantu tujyanatukaganira njye nawe!! Benissa ati:yeeeh!.. muri uyumugoroba papa!? Papa we nawe ati: yego!.. eregaharacyari kare ntago burahumana!… cyo ngaho itegurekandi ugire vuba uransanga hasi kumodoka!! Benissanawe ati: eee…reka ngire vuba noneho!!, ubwoumusaza yasize umukobwa yitegura, ubundi nawearamanuka ajya kuba yibereye mumodoka, hashizeakanya gato benissa nawe aba amugezeho, gusabenissa yasaga nkaho adasobanukiwe neza ibyo papa we arimo, aba aramubajije ati:ese papa!… buriyantakibazo gihari koko!.. ko mbona ibi bintu bidasanzwe! Papa we nawe ati: oya humura mwana wanjye!…. niukuganira gusa ntakindi,…. Ntugire ikibazo rwose kandiwumve utekanye!, ubwo umusaza yakije imodokaubundi bafata urugendo barerekera.


Amos nawe ubwo nibwo yarakigera iwabo arimo kwinjiramurupangu, urupangu rwiza cyane rwose , mbesekuburyo umuntu yarugereranya na rumwe rwo kwaalliane, bishoboke ko na alex papa wa amos nawe yariumuntu ufite agafaranga nubwo bwose yanze akemeraguhabwa imitungo ya mushuti we. Ubwo Amos yarakomeje aparika imodoka ye ahabugenewe, arangijeavamo yinjira munzu nk’ibisanzwe, ageze muri salon asanga se yicaye aho atuje ntacyo arimo gukora, aramusuhuza ati: salut papa!, papa we nawe ati: salutfils!.. telephone yawe se yabaye iki ko naguhamagayenkakubura sha!? Amos akora mumufuka akuramophone, asanga yazimye, aravuga ati: ndabona yariyazimye papa! Mama se we ntago araza papa!? Papa nawe ati: hoya ntago arahagera!… mukanyayampamagaye ambwira ko bafite akazi kenshi!…. ahubwo icara hano tuganire dore nicyo cyatumye ntahakare! Amos ati: yeeeh!… ngo!? Se ati: ndavuze nti, ndashaka kuganira nawe!! Amos ati: eeee… ntacyopapa!, ubwo Amos yahise yicara, papa we atangirakumwitegereza, aravuga ati: nonese sha!… akazikaragenda!? Amos ati: karagenda kabsa ntakibazo!! Papa nawe ati: ariko DG wanyu aherutsekumpamagara, ambwira ko uva mukazi hakiri karesha,… ayo makuru niyo cyangwa!!, Amos aba atangiyekurya indimi, abura neza neza icyo yasubiza, papa we arongera ati: nako reka ibyo tubyihorere… ntanubwo aringombwa, buriya wowe n’umuyobozi wawemuzabivugana!.. ahubwo hari ikintu nshaka ko tuganiraho njye nawe cy’ingenzi!! Amos ati: ntakibazorwose papa!… mbwira nguteze yombi!!, se nawe ati: rero shahu amos muhungu wanjye,.. dore umazegukura ubu wabaye umuntu w’umugabo….. Amos naweati: yego papa!… komeza ndakumva! Papa we ati: ubwose ntiwahise wibwira icyo nashatse kuvuga sha!…. doregira uzane umugore nawe ube umugabo nk’abandi!!, ako kanya Amos yumva arishimye cyane, ndetsearaseka gusa umutima we wahise utekereza kuri anitayihebeye, aravuga ati: nibyo rwose papa,… nibyo kabsananjye ndabibona ko bikenewe pe,… ntago nkiri uwogutaha murugo rw’ababyeyi pe!!,se nawe ati: ako kantusha amo!… naribyaye neza neza!!… ahubwo se sha, Andre wamushuti wanjye , umwe nyiri rurya rugandarwa matela, uramwibuka!!? Amos nawe ati: egoko!… ubwo se urumva namuyoberwa papa!… papa wa baalliane!! Papa we nawe ati: yego sha nuwo nuwo!…. umukobwa we se witwa benissa uramuzi!!?., Amos ati: ehee !..cyane pe, ahubwo se ntuzi ko twiganye mu mashuri abanza papa!? Papa ati: yampayinka rero, ndumva muziranye ahubwo!… nonese sha, buriyaubona wowe nuriya mukobwa mutakubaka urugo rwizakandi rwishoboye sha amo!?, Amos mukumva ayomagambo, aba araturitse arasetse, yemwe araseka hafiguta amenyo hasi, arangije aravuga ati: niko papa!… uvuze ngwiki!..uravuga njye na benissa tukabana!? Papa nawe ati: yego cyane rwose!…. erega buryaimiryango y’inshuti irashyingirana bityo ubushutibugashimangirwa wamwana we!! Amos ati:yego nyine!.. ariko hashyingirwa abantu bakundana,… none se njyena benissa ko ntarukundo ruturimo, … ariko ubwoicyakubwira igihe duherukanira!! Papa nawe ati: urukundo se niki ko ari mumutwe!.. wowe byishyiremowumve ko benissa ariwe mufasha wawe wejo hazazaurebe ko bitakujyamo,.. uranyumva sha amo!! Amos nawe ati: ese papa!… urakomeje nukuri!? Papa ati: hoya niko bigomba kumera,.. nonese ubwo atabayebenissa……. Atarakomeza, Amos aba atangiye kugiraubwoba, aravuga ati: rekera aho papa,…. Ibyo umbwirantibishoboka pe!.. kuko ubu mfite undi mukobwa nahayeumutima wanjye wose kandi ninawe uzamberaumufasha, ntawundi mukobwa nshaka pe!! Papa atunguwe cyane ati:ariko iri sishyano ra!!… ugiyekunsuzugura rero sha amo!… ndavuze ngo,… ntanubwonsaba, ugomba gurongora benissa, naho ibyo wigirasinzi ibyari byo!!.. ntasoni!!, Amos nawe ati: oyaaaa!… papa rwose ndakwinginze wimpemukira pe!…. ntawundimukobwa nashaka Atari anita!…. ahubwo nimba aribyobiganiro byawe ,reka nigendere!! Ubwo amos yahiseavaho agenda asa nkutaye umutwe, ajya mucyumbacye arifungirana atangira kwibaza byinshi ari nakoumujinya wiyongera, gusa na se yasigaye muri salon yumiwe, intoki k’umunwa, k’umutima yivugisha ati:” urambonera uyu muhungu ngo arigira ibyo ntazi di… harya ngo ni anita!… ako gapfana muruho se katwayeumutima w’umuhungu wanjye ko ka….. ni akahe di!!,.. ariko ni ibyo yigira agomba kubikora kungufu!!””

Benissa na papa we nabo basaga nkaho bagera iyobajya, baparika imbere yahantu hameze nkaho ari muri hotel ubundi bavamo, papa we ati: turahageze rero!.. ngwino twinjire!, ubwo benissa nawe ntiyiriwe abazabyinshi, ahubwo yakurikiye se baragenda mpaka akantuheza kandi gateguye neza, benissa ati: aha hantu ko ariheza cyane papa!? Se nawe ati: yego!.. niho umubyeyiakwiye gunanirira n’umukobwa we ibintu by’ingenzi,.. ahubwo icara!!,ubwo benissa yaricaye na se biba uko, ako kanya bacyicara umuseriveri aba azanye inkokoiteguye neza cyane, ako kanya na wino iba irahagezenibirahuri byiza ntiwareba, benissa ati: ariko papa… iyini siripurize!? Papa nawe ati: urebye ni nkayo,…uretseko hari ikintu gikomeye nshaka ko tuganiraho!!!, benissaati: yego papa!… ntakibazo rwose nguteze yombi!!, papa nawe ati: ariko banza usomeho, unarye dusangire dorentitwari duherutse!! Benissa ati: nukuri byo papa!… itekaryose uba wibereye mukazi!! Papa nawe ati: nahoubundi rero mwana wanjye,… ngira ngo urabonaibyabaye kuri mukuru wawe!… dore amaze kugiraimyaka 37 yose atarashaka….. atarakomeza, benissaaba nkubabaye, aravuga ati: nibyo rwose papa!…. niyompamvu asigaye ameze nkuwihebye,. Njye nsigayenirinda kumuvugisha byinshi kuko nanga ko yababarakurushaho nukuri!!, papa yitsa imitima nawe ati: wahoraniki mwana wanjye!…. ko uwandogeye umuryango sinziicyo anshakaho nukuri! Benissa ati: yeeeh!…. none papa buriya byaba ari ukumuroga koko!? Papa nawe ati: umva yee!… we wenyine se ko …..atarakomeza, benissa ahita avuga ati: ariko papa!… njye mbona alliane ariwe wabyiteye pe,… buriya uziabasore yanze uko bangana,… buriya uzi ukuntuyatukaga abasore babandi bikambabaza nubwo narimuto,… mbese…..ataravuga byinshi, se ahita avuga ati: hoya wivuga utyo mwana wanjye!… buriya ni uburozindabizi.. erega abanzi ntibabura mwana wanjye, allianentacyo amwaye kuburyo yabura umugabo…. niyompamvu nawe ngira ngo tuganire kuri ejo hazaza hawehakiri kare,.. hato utazaba nka mukuru wawe!…….
.

.
.
.AMOS SE ARABYIFATAMO ATE RA!?
.ALLIANE SE NABONA SERGE BIZABA BITE KANDI!?
.BENISSA SE WE ARUMVA IBYO SE AMUBWIRA!?

Leave a Reply