URUDASANZWE PART 8

Aho twagarukiye ubushize!
.
uburozi ndabizi.. erega abanzi ntibabura mwana wanjye, alliane ntacyo amwaye kuburyo
yabura umugabo…. niyo mpamvu nawe ngira ngo tuganire kuri ejo hazaza hawe hakiri
kare,.. hato utazaba nka mukuru wawe!…….
.
PART 8
.
Hato nawe utazaba nka mukuru wawe!,. benissa yumvise ayo magambo yumva amuteye
ubwoba, areba se aramubaza ati: ehee!… papa ko numva unteye ubwoba!! Papa nawe ati:
oyaa…humura mwana wanjye!… dore nanjye nibyo ngira ngo turwanye hakiri kare, sibyo
beni!? Benissa ati: nibyo pe!…. nonese ubundi ucyeka ko ibyabaye kuri alliane nanjye
bishobora kumbaho papa!? Papa we nawe ati: cyane rwose beni!… erega umwanzi
wamuroze nawe ntiyakurebera izuba,….ahubwo buriya ni ugusenga imana ikadufasha
bikaba vuba ,… ukishakira umugabo!! Benissa ati: egoko mana!…. humura rwose pe!…. njye
ntago biteze kumbaho!!, papa ati: none se ubwo urumva nabyizera nte beni!… shaka
umugabo nyine mbone ko ibyo umbwira aribyo!!..sibyo !?, ubwo benissa yarumiwe abura
icyo arenzaho, mukajwi gatoya abaza se ati: ese papa ko numva wagira ngo murambiwe ko
mba murugo!? Papa nawe ati: reka reka!… ubwo se ibyo nabikora mwana wanjye!… ubundi
se ko ibyo ntunze byose ari ibyanyu shahu benissa!…. ahubwo ko ari
uku……..atarakomeza,benissa ahita avuga ati: nonese papa,.. dore nkubu n’umusore
nkunda sindabimubwira…… ataravuga byinshi, papa we aba nkuwikanze, akanura amaso
avugana ubwoba ati: ugize ngwiki beni!!, benissa ati: ndavuze nti.. umuhungu nkunda nawe
ubwe ntabizi,… none wowe ngo nshake umugabo vuba vuba!! Papa ati: cyo ngaho rero!!….
nonese ushatse kumbwira ko hari undi musore ukunda beni!? Benissa nawe ati: egoko
!cyane pe,.. ese ko numva uvuga nkaho hari undi narimfite papa!?, papa we nawe ati: reka
ibi ntago byumyikana!..uwo musore se ni uwahe!.. ni uwo kwande sha beni!? Benissa ati:
ese ko mbona bitumye uhungabana papa!… urambwira ngo nshake umugabo,.. nakubwira
ko hari umusore nkunda ukarakara,.. urumva nashaka umugabo w’igiti noneho!? Papa nawe
ati: hoya sindakaye!… gusa ndashaka kumenya uwo musore ni muntu ki!… ni mwene nde!!,
benissa ati: ee..! mbese urebye nanjye sindamumenyaho byinshi,… gusa ni umusore udoda
inkweto iriya hakurya ku isoko!!, ako kanya papa we ahita aterura icupa areba inzoga
isigayemo, avuga atangaye cyane ati: niko se beni!…. ikirahuri kimwe gitumye usinda
mwana wa!!…. hahahahha… aka ni akumiro nukuri pe!!, benissa ati: ashuih da!…. ntago
nasinze ndi muzima pe,.. ese wowe urabona nasinze papa!? Papa ati: yampayinka rero!…
nonese ubwo ibyo urimo kuvuga urabizi beni!… ngo agasore kadoda iki! Benissa ati: inkweto
papa!…. yitwa serge, nzamukwereka nit…..atarakomeza, yumva se n’umujinya udasanzwe
aravuze ati: apuuh!.. ceceka se nyine!. Ntasoni….. ubwo se uwakumva ngo umukobwa
wanjye yashakanye na mayibobo idoda inkweto yavuga ngwiki beni!… e.ee njyewe andre
sha beni!… ntibishoboka kabsa!! Benissa ati: egoko mana!…uti mayibobo papa!…. ariko
uziko ntaho utaniye na alliane papa!… urumva ngo urasuzugura umuntu w’abandi koko!?
Papa nawe ati: hoya ntago musuzuguye beni!… ariko nawe ntugakabye pe!….
ntasoni,…ubwo se ako gasore kazakumarira iki koko,…. Harya ngo karadoda!! Benissa ati:

erega urukundo nirwo rwambere papa!… kuba byonyine mukunda birahagije!, papa ati: ariko
ubwo ntasoni ufite muko!….. wowe benissa nk’umukobwa wa andre,…. Ugomba kubana na
muhungu wa alex!…. Amos urabona haricyo amwaye se sha!? Ako kanya benissa aba
arikanze, aravuga ati: ese papa, burya ibyo nibyo byatumye unzana hano hantu,….
Kumbwira ibintu bidashoboka!…. ubwo se Amos duherukana tucyiga ahari,…. Umuntu
tutanakundana koko,… urumva twabana dute koko!? Papa nawe ati: wimbaza byinshi!…
gusa wowe icyo ugomba gukora,… siba ako kajinga ntazi mumutwe wawe,…. Guhera ubu
umenye ko Amos ariwe mugabo wawe wejo hazaza,… ntasoni!!, mukumva ayo magambo,
benissa aba atangiye kurira!, mukajwi gato cyane ababaye ati: ese papa!.. nimba umutima
wawe umeze utyo,… nigute abakobwa bawe batagumirwa koko,…ngaho mbwira nawe!!
Papa nawe ati: ceceka se nyine!… ko ari aho muhera mushirika isoni,… urumva ngo
urabwira so sha beni!.. ntasoni!…. ndavuze ngo ugomba kwikuramo ibyo bikurimo,
uranyumva!?, ubwo benissa yumvise ayo magambo yumva biramurenze, ibibazo n’agahinda
bimubana byose, n’amarira menshi ahita ahaguruka arasohoka atongeye kugira ikindi
avuga, papa we nawe amukurikiza ijosho yumiwe, amaze kurenga afata ibyo yararimo kurya
byose ajugunya nkiyo hakurya kubera umujinya, ubundi arahaguruka akurikira umukobwa
we, yemwe ageze hanze abona nguwo arimo gutega akavoiture gasanzwe, birumvikana
benissa ntiyaranagishaka kujyana na se.
.
.
.
Kumbe murugo ho, alliane na nyina bari bibereye hamwe mucyumba cya alliane baganira,
nyina asa nk’uwumiwe cyane aba aravuze ati: nonese ubwo yabikubwiye ate allia! Alliane
ati: nyine ubwo ngo yaje ashaka ko mugira inama… ati yabuze uko yamubwira ko
amukunda,… kandi ngo aramukunda cyane pe!! Nyina aseka ati: hhh… nizere ko nawe
utarabura ubwenge,… ugomba gukora uko ushoboye kose ukabona uwo musore… benissa
atarabimubwira!… kandi ndabyumva wowe nubimubwira azahita yemera ubwo ari umukene!!
Alliane ati: nibyo mama!! .. ubwo namenye aho akorera ejo nzajya kumueba pe!… gusa ariko
mfite ubwoba bwinshi ko azanyanga!! Nyina nawe ati: akwanga ate ariko ubwo!… muganga
ntiyakubwiye ko ariwe ugomba kuba umugabo wawe!! Alliane ati: ubwo se nabona nshaje
ntazanga mama!? Nyina ati: urashaje ariko ufite amafaranga!… kandi abantu nkabariya baba
bafite inzara!… wowe humura ahubwo ucunguze uburyo umwete!!, alliane n’agahinda kenshi
cyane ati: ariko mana ukuntu nanze abasore baruta uriya.. none dore ngeze aho kwifuza
umukorodoniye mama!!, nyina nawe ati: shn humura ntakundi!… nuko ari ko bigomba kuba,
naho ubundi nanjye sinari kwemera ko umukobwa wanjye asanga umukorodoniye pe!…
gusa wowe ihangane ntakundi.. kandi urabizi kumyaka yawe ntago wabona umusore
muzima ugukunda,.. ndetse umenye ko nuwo serge ugomba kubimwumvisha mpaka
abyumvishe,.. uzamwizeze ibitangaza by’amafaranga,.. uranyumva sha allia!? Alliane nawe
ati: yego mama!…. nonese ko nshaka umugabo kandi akaba ntabundi
buryo!…ahubwo se…atarakomeza, bumva hari umuntu urimo gukingura inzugi munzu hirya
iyo, alliane ati: uwo ninde ufungura iri joro mama!! Nyina nawe ati: banza ari benissa , ngo
sinzi aho yari yajyanye na papa wanyu!… ahubwo se buriya we ntiyaje? Alliane ati:
byashoboka,.. none se ngo bari bagiye…..atarakomeza, bumva hanze hari imodoka irimo
guparika,barebe
ye mwidirishya babona ni se, nyina ahita avuga ati: ahubwo dore ndabona aribwo papa
wanyu aje!… kuberiki atazanye na benissa se kandi bajyanye!? Alliane ati: sinamenya pe!!
Nyina nawe ati:ngaho rero alliane!… komera ushikame kandi ntuzabure ubwenge,.. umenye
ko ugomba gukora vuba vuba, kandi ukomeze ubigire ibanga,.. ntuzereke na benissa ko
wamenye ko ariwe wakurogesheje,.. uranyumva wa mwana we!? Alliane ati: ndabyumva
rwose mama! Nyina ati: sawa rero! Reka njye kureba papa wawe!!
.

.
.
Ubwo umugore yahise asohoka agenda yihuta mpaka mucyumba cye n’umugabo we,
agezemo asanga umugabo yahageze kare, gusa we yari yicaye kugitanda yimyoza ndetse
anishima mumusatsi nk’uko umuntu ufite umujinya wese amera, umugore ati: bite se chr!..
ko mbona…… atarakomeza, umugabo aba arikanze bikomeye, areba inyuma akaba kaba
kuburi aravuga ati: ehee!… uziko buriya narinziko uryamye chr!? Umugore nawe ati: ehee!…
ariko se ni iki cyatumye uta umutwe bigeze aho chr!…. mbwira nukuri kuko ndabona
utameze neza pe!!, umugabo yimyoza ndetse Yitsa imitima aravuga ati: yewee nibirebire
wamugore we!…. dore nari nasohokanye mukobwa wawe,… ariko ibintu ambwiye ni
agahoma munwa pe!!! Umugore nawe ati: ngaho rero!!… none se nibiki chr!? Umugabo ati:
kubyara nabi bibaho pe!…. kariya gacucukazi ngo kakunze umusore udoda inkweto
nukuri!…. ngaho nawe nyumvira icyo gisebo wamugore we!…. ubwo abantu bajya bavuga
ngo umukobwa wa ndereya yakunze mayibobo koko!!! Ubwo umugore yahise atekereza kuri
alliane, ahita avuga ati: ehee.. ko numva bikomeye se ra!…. ariko se buriya aho kugira ngo
arinde agumirwa burundu ntiyashakana nuwo musore ra!? Umugabo ati: ehee!… umukobwa
wanjye se!… wanjye njyewe andre…. Ntibishoboka, ahubwo byaruta akagumirwa akaguma
murugo ariko atanteje urubwa bigeze aho!! Ubwo umugore nawe yahise atangira kugira
ubwoba, aravuga ati: egoko mana yanjye!… nonese basi hari undi musore umukunda basi!?.
Umugabo ati: njyewe andre!… umukobwa wanjye atabanye na muhungu wa alex Amos, ..
naba ndi imbwa!! Umugore ati: cyo re!!… ubwo…… atarakomeza, umugabo ahita avuga ati:
rekera aho ibyo bibazo byawe chr!… reka ndyame ibindi nzakubwira ntuje, ubu ndumva
nitereye umutwe!!,… ubwo umugore nawe yahise aceceka, aba afashe telephone yikoza
hanze yicyumba, yandika akamessage agira ati:” we allia!… uramenye ibyo bintu by’uwo
musore so ntazabimenye!… ibintu byakomeye, nzakubwira uko tuzabigenza,.. ariko ibyo
ukora byose ubikore mwibanga rikomeye cyane!! Sawa ugire ijoro ryiza mwana wanjye!!””,
arangije ayohereza kuri nimero ya alliane, nawe ajya kwiryamira.
.
.
.
Ubwo amasaha yijoro yakomeje kwicuma, amwe agwa mo andi akavamo mpaka mugitondo
cya kare murukerera, serge nk’ibisanzwe yarabyutse akaraba mumaso nkuko amenyereye,
akubitamo igikoti cye ubundi aheka ikikapu cye afata inzira agana kukazi, gusa noneho
yarafite telephone muntoki agenda akandakanda akisetsa, bishoboke koko ko ari
ubwambere yarayitunze, ubwo nyine nkuko yari yararanye gahunda, mbere yo kujya
kwishoko yabanje kunyura murugo kwa benissa ngo amwake nimero dore ko Richard yari
yamuhaye akazi ko kuzishaka ndetse akamwemerera n’ibifaranga byinshi umuntu nkawe
Atari gupfa kwanga, ubwo umusore yaragiye akomanga kurupangu rw’abakire, yemwee
umuzamu nawe ntiyatinda gufungura, serge ngo azatere intambwe yinjira yumva umuzamu
amukuruye amakote, ati: urimo kujya hehe wagihungu we!? Serge nawe ati: nje kureba
benissa!.. arahari se!?, ako kanya umuzamu aba araturitse aseka,… araseka cyane rwose
ntiwareba, serge wari washobewe yumiwe, aravuga ati: bigenze bite se mugabo ko mbona
ibitwenge bikwishe!? Umuzamu ati: ariko se koko uje kureba benissa musore!? Serge ati:
yego nyine!! Umuzamu ati: wowe…wowe mbona!… ubwo se muraziranye cyangwa nibwo
bwambere!? Serge ati: hoya turaziranye pe!… ese ko mbona byagutunguye!! Umuzamu ati:
nigute se bitantungura!…. ni gute umuntu nkawe nibyo bikoti… nibipantaro ntazi uko bimeze
yamenyana na benissa! Serge ati:hhhhh…. Ese nibyo byagusekeje!… nonese uragira ngo
nambare costume kandi ngiye mukazi!? Umuzamu ati:eeee…nonese ukora hehe musore!!?
Serge na morale nyinshi ati: nanjye ndodera inkweto muri bariya badozi bakorera iruhande
rwisoko… urahazi se!?, umuzamu ati:hhhhhhhh…hhhh, have winyica noneho nukuri pe,…
noneho ni ukuvuga ko akazi kawe ari ukudoda inkweto!! Serge ati: yego!!. Umuzamu ati:

ibaze nukuri!…. nonese koko utambeshye benissa muraziranye,… cyangwa hari ikindi
kikuzanye ko abajura ari uko muza muvuga iyo babafashe!! Serge ati: ariko se ko mbona
ukuze, nkaba numva udatekereza neza!… ubwo urabona umujura yaza kwiba agakomanga
kwirembo koko!… ndekurira ikote se nyine niyinjirire!!, avuze gutyo ahubwo kiba kimuteye
urushyi rwiza cyane, kiravuga kiti: reka muhamagare, navuga ko atakuzi urahura nibibazo!!,
serge yishima aho bakubise, aravuga ati: akira shyira nimero ze mo hano mwihamagarire
nibwo araza kunyibuka! Umuzamu ati: andika nziguhe ,… Ariko abaye atakuzi
urahangayika… andika ni…..atarakomeza, yumva hirya hari umuntu urimo guhamagara
ati:zamu…zamu zamuuuu……! Kumbe ni alliane warusohotse yambaye neza cyane,
bishoboke ko yaragiye gushaka serge kwisoko, ubwo umuzamu nawe yahise yitaba ati:
karame mabuja!……

ESE BIRAGENDA UTE? NTUZACIKWE NA EPISODE IZAKURIKIRAHO

Leave a Reply