URUDASANZWE PART 9

Aho twagarukiye ubushize!
.
urimo guhamagara ati:zamu…zamu zamuuuu……! Kumbe ni alliane warusohotse yambaye
neza cyane, bishoboke ko yaragiye gushaka serge kwisoko, ubwo umuzamu nawe yahise
yitaba ati: karame mabuja!……
.
Part 9
.
Umuzamu nawe yahise yitaba ati: karame mabuja!!… alliane nawe ati:ese ko mbonye
mukubitana inshyi,… mufite ikihe kibazo!? Umuzamu ati: oyaa ntacyo!.. ahubwo nuko uyu
musore yaratangiye kuntesha umutwe ashaka kwinjira kungufu ngo aje kureba…….
Atarakomeza, alliane ahita avuga ati: apuuuh!… byihorere ibyo ni ibyanyu…. Nonese
ahubwo imodoka yanjye wayogeje!? Umuzamu nawe ati: yego nayogeje pe!.. genda urebe
ko hari igisigaye nze nyisubiremo!! Alliane ati: sawa!. ..mfungurira nigendere ntamwanya
mfite!, ubwo umuzamu yahise afungura urupangu, alliane nawe aba yuriye imodoka
arayatsa, atambuka kuri serge n’umuzamu yerekeza kwisoko gushaka n’ubundi serge, kandi
nyamara ntamenye ko uwo atambutseho ariwe agiye kureba, ubwo yamaze kurenga,
umuzamu aba aravuze ati: uriya se we uramuzi!? Serge nawe ati: hoyaa!.. ariko mbonye
ajya gusa na benissa!… ni nyina se!? umuzamu nawe ati: ngo nyina!!.. reka da!… uriya ni
mukuru we, yitwa alliane!! Serge ati: eee… nari mbonye asa nk’umubyeyi ukiri muto pe!…
ngaho se mpa izo nimero mpamagare benissa, udakomeza kunyita umujura!!, ubwo
umuzamu yahise aha serge nimero, serge muguhamagara yumva telephone nticamo,
umuzamu nawe ashyize kugutwi yimva ntiriho koko, serge ati: cyangwa umpaye nimero
zitari zo! Umuzamu arongera areba neza muri telephone, aravuga ati: ntureba se ko arizo!!…
ubwo nyine genda uzagaruka ikindi gihe,.. nubundi akiryamye ntawajya
kumubyutsa,…n’abakozi ntibaba babyemerewe!!. Ubwo serge yabonye ko ntanikindi
agitegereje, kuko nimero zari zimuzanye yarazibonye, ubundi asezera umuzamu ati: sawa
reka nigendere!.. gusa urushyi unkubise rurambabaje kabsa!!..ariko ntacyo muvandi!!
Umuzamu ati:ntakibazo kabsa!.. ngaho genda!!, ubwo serge yavuye aho yikomereza
urugendo yerekeza kw’isoko.

Kurundi ruhande, Richard we yari yicaye mubiro, mwikoti rye na calavati nziza cyane
nk’abandi bapatoro bose uko bamera, ubwo yaraho sinzi ibintu arimo kwandika kuri
mudasobwa, haba hinjiye umukobwa wambaye neza rwose afite ibipapuro muntoki, aca
bugufi arasuhuza ati: mwaramutse nyakubahwa Richard!! Richard nawe ati: mwaramutse
neza!!, umukobwa ati: dore izi ni za mpapuro za wamushoramari w’umuhinde! Nari
mbibazaniye ngo mubisinye kuko Alex ntaragera mubiro bye ngo abisinye kandi birihutirwa!
Richard ati: ee.. ntacyo shyiraho ndaje mbisinye!…ariko se alex yabaye iki ko yatinze kuza
kukazi noneho!!?, umukobwa ati: yewee..sinamenya pe!,.. nanjye byantangaje!!, Richard ati:
nonese no muminsi ishize nabaga ntahari ,. Yakererwaga!? Umukobwa ati: reka da!… ni uyu
munsi gusa!, Richard ati: ngaho igendere !.. ndaje muvugishe numve nimba ntakibazo
yagize!!, ubwo Richard yafashe telephone ahamagara nimero y’uwitwa alex, ako kanya alex

ahita yitaba ati: hallo Richard!! Richard ati: hello!.. bite se ko watinze kugera kukazi!? Alex
ati: nakereweho gatoya!… ariko ubu ngeze mubiro byanjye neza neza!… wanshakaga se!!
Richard ati: reka nze nkuzanire ibyo usinya ubwo wahageze!!, ubwo Richard yahise
azamuka, ajya kureba uwo mugabo,’’ kumbe ni wa mugabo se wa Amos””,Richard
amugezeho asanga umugabo yubitse umutwe , asa nkuwibaza byinshi, aramubaza ati:ariko
se ntakibazo ufite alex!? Papa amos nawe ati: byihorere sha wamwana we!… ariko se sha
iyo mumaze kuba abasore ntimuba mucyubaha ababyeyi!!? Richard ati: yeeeh!… byagenze
bite se kandi alex!? Alex nawe ati: cyagihungu cyanjye ngo ni amos, kinsuzugure koko
naracyibyariye!! Richard ati: yeeeh!… nonese ubwo….. atarakomeza, alex ahita avuga ati:..
ndimo kukibwira umukobwa kirongora,… nacyo ngo gifite akandi gacucu gikunda,… abana
bubu ko ……..atarakomeza, Richard aba arasetse, aravuga ati:hhhh…. Nonese nyine
urumva wamuhitiramo koko alex,.. mureke nyine akunde uwo akunze! Alex ati: umva kandi
nawe!… sha Richard, iso yari umuntu w’umugabo,… twarahuzaga ariko wowe ndumva
utangira n’inama,…. Ubwo se njye iyaba ntanyungu mbifitemo wagize hari icyo biba
bintwaye sha!! Richard ati: yeeeh!… nonese hari icyo uzakuramo alex!? Papa amos ati:
kubivuga se nkaho byoroshye!… umva amafaranga nabibonamo nyakubwiye ntiwayumva….
Erega shahu kuba so yaragusigiye iyi business, ntugire ngo niyo izagutunga yonyine
udashatse andi mafaranga,… umunsi se nzakuramo imigabane yanjye urumva utazahita
ugwa hasi sha!? Richard ati: ndabyumva kabsa!…. gusa nyine nimba ibyo bya amos
ubifitemo inyungu,… ntacyatuma atabikora kabsa!! Alex ati: inyungu irimo ikomeye
cyane!…… icara ahubwo ungire inama,… kandi nizere ko uri umuhanga nkuko so yari
ameze!!… dore so namubwiraga ibyanjye byose akabimfashamo ndetse akangira inama
nzima,… ubwo rero kuba ari wowe dusigaye dukorana,… ugomba gukora nka papa wawe,
sibyo sha wa musore we!!? Richard ati: yego rwose ntakibazo!.. erega abantu bafatanyije
umushinga nkuyu baba bagomba kumvikana!!, papa amos yitonze ati: ubwo rero njye
natekereje ko,… aho kugira ngo mbure ubwo butunzi,…. Ngiye kwica ako gakobwa gatuma
amos atajya mumurongo neza!! Richard ati:eheee!…es
e harimo amafaranga menshi cyane kuburyo…..atarakomeza,alex ahita avuga ati: urabivuga
urabizi!… mbese wumve ko umugabo yasinyiye kuzampa icyakabiri cy’imitungo ye…. Kandi
ubwo imitungo yuwo mugabo ikubye nkiyo so yarafite inshuro nk’eshatu!… nushake umbwire
njye murugo nzane urupapuro yiyandikiye ndukwereke!!richard ati: yampayinka!…. ko numva
ari byinshi cyane alex!… kabsa amos agomba gushaka uwo mukobwa pe!!… nonese alex,
ako gakobwa ubundi urakazi!? Alex ati: reka daa!… ntago nkazi ariko ndashaka umuntu
unshungira amos, mpaka amenye ako gashenzi ko ka ….. numvise avuga ngo kitwa anita
yewe!!, Richard ati: hoya ibyo nibyo rwose!… gusa uzabikore mwibanga alex, hato
utazisanga muburoko!… gusa nanjye nzaba mpabaye,.. nunkenera uzambwire nzagufasha
pe!!! Alex ati: yego kabsa!… mpa izo mpapuro ndebe!!, ubwo Richard yamuhaye impapuro
maze ahita yisohokera, gusa ataragera kure yumva telephone ye irasonnye,arebye abona ni
nimero nshya, aritaba ati: hallo!, undi nawe ati:hallo!… ni serge wamusore watumye
nimero!… nazibonye rero, uze kunsanga hahandi kwisoko tubirangize!!, ako kanya umusore
aba arasimbutse arishima cyane, abakozi baraho hafi bagira ngo arasaze, nibyishimo
byinshi ati: yego sha!.. urakoze cyane kabsa,… ndaje mukanya nkugereho ndangije utwo
ndimo hano!!, serge nawe ati: sawa!.. ndagutekereje!!

Ubwo alliane we yari yibereye mumodoka ye aparitse hahandi hafi yaho ba serge badodera,
gusa yasaga nk’uwimyoza cyane, agezaho aba arasohotse aza yegera aho Jackson
mushuti wa serge yarari, aravuga ati: niko se ko mbona atinze cyane…. Harya ngo nta
telephone agira!? Serge nawe ati: telephone arayifite,..ariko yayiguze ejo ntago nabashije

guhita mfata nimero ze mumutwe!! Alliane ati: mana yanjye!!… ese basi urabyizeye neza ko
araza,…nkomeze ntegereze,… cyangwa ntago akije!? Serge ati: hoya byo agomba kuza!…
wowe komeza utegereze nimba umushaka cyane,… ubundi igihe umaze utegereje ko ari
kinini kuberiki urimo gucika intege wamubyeyi we!?, ubwo alliane bamwise umubyeyi yumva
arababaye, gusa nawe ntago yari kubarenganya kuko yasaga koko nk’ababyeyi, ahubwo
yitsa imitima aravuga ati: reka njye kuba ntegereje ntakundi!!, ubwo yavuye aho asubira
mumodoka ye yari iparitse nkaho hafi, akimara kwinjiramo neza neza, serge nawe aba
ageze kuri jackson, Jackson amukubise amaso arikanga, aravuga ari: ariko se sha… bite ko
watinze!!? Serge ati: mvuye gushaka za nimero!… ubundi niyizira buhoro buhoro!… ubundi
se ko ngiye kubona amafaranga ndarushywa niki!? jackson ati: yeeeh!… nonese uriya
mugore ugushaka nkaho uramuha umuti!… niwe waje kuzifata izo nimero!? Serge ati: uwuhe
mugore se!? Jackson nawe ati: uriya uri mwiriya modoka iri hariya!… uzi ukuntu
yagutekereje kuva mugitondo!… maze hari nabakozi bamwe yatanze hano!!, serge
n’ubwoba bwinshi ati: reka genda urabeshya!!, Jackson nawe ati: nukuri pe!… ahubwo njye
nagize ubwoba bukomeye cyane!! Serge ati: yampayinka!… mfasha ibi bikapu njye kureba
uwo ariwe sha!!

Ubwo serge yahise anyaruka mpaka kumodoka, arakomanga dore ko ibirahuri byayo
bitagaragazaga imbere hayo, alliane nawe ahita amanura ikirahuri, serge amukubise amaso
yibuka ko yamubonye kwa benissa,aravuga ati: mukomere!… nimwe munshaka se!? alliane
nawe atunguwe cyane, aravuga ati: ni wowe serge se!? serge nawe ati: yego ninjye!!, alliane
ati: ehee!… ariko se ko numva Atari ubwambere nkubonye!! Serge ati: nubundi ntago ari
ubwambere!… mugitondo nari ndi iwanyu murugo,… ninjye wari kumwe n’umuzamu ubwo
wamuhamagaraga!! Alliane ati:oooh mana yanjye!… nukuntu ngutegereje hano nkenda
kurambirwa!…cyo ngaho injira ndakwingize shn serge!,ubwo nk’injiji uko zimera, serge nawe
nibyubahiro byinshi, yahize azamuka mumodoka atanabajije impamvu, alliane nawe mukajwi
gatuje, aravuga ati:serge rero uko umbona uku,…mfite ibintu byinshi bindemereye byo
kukubwira pe,… nukuri ndakwinginze nyemerera tujyane ahantu twicare nkubwire impamvu
nagushakaga ,sibyo!? Serge ati: yeeeh!… ese ko numva unteye ubwoba!…ninde wakubwiye
ko ndi pasteri se!? alliane ati: hoyaa shn serge!… ntago bijyanye n’amasengesho, gusa
wumve ko bindemereye pe,… kandi ndakwinginze reka tujyane, urasobanukirwa impamvu
ngushaka cyane!… wowe gusa ntungireho ikibazo, sibyo!?, ubwo serge yabitekerezanyije
ubwoba, arangije aravuga ati: sawa ntakibazo!.. gusa reka nze mbanze nsigire mugenzi
wanjye utuntu araza kunkorera ndaje!, alliane ati: yego nukuri urakoze serge!,… ngajo basi
wihute!!, ubwo serge yahise asohoka mumodoka, aza yiruka abwira Jackson ati: umva we
Jackson!.. akira izi nimero ziri muri iyi telephone,… mukanya Richard agiye kuza uzimuhe!
Jackson nawe ati: yeeeh!. ..Richard se ndamuzi sha!? Serge ati: hano we arahazi yewe!…
cyagihe se ntiyahangejeje,…wowe nubona imodoka iparitse ikavamo umusore w’inzobe,
umenye ko ariwe,…. Gusa uramenye ntuzimuhe ataraguha amafaranga yanjye!! Jackson
ati: nonese wowe ugiye hehe sha,… ko mbona….. atarakomeza, serge aba aragiye, agenda
aravuga ati: wowe kora ibyo, ..ibindi ndakubwira ngarutse!, ubwo umusore
w’umukorodoniye, yaraje yinjira mumodoka ya alliane, alliane ati: nukuri urakoze cyane
serge! Serge nawe ati: hoya ntakibazo!.. gusa nyine ndumva unteye amatsiko pe!!, alliane
yitsa imitima ndetse agerageza no kwirya bimwe byabo, aravuga ati: humura shn serge!…
nanjye sinzi ukuntu ndimo kubyiyumvamo pe!!, ubwo serge yarahigimye gusa ntiyongera
kuvuga, ubundi umukobwa akandagira icyuma barerekera.

Ubwo hashize akanya bagiye, Jackson abona hari indi modoka nziza irimo kuza igana aho
bakoreraga, kumutima ati:” uriya niwe Richard uje ibyaribyo byose tu!””, ntakindi cyabaye,
imodokaya yaparitse Jackson yayigezeho, Richard asohotse yumva hari umuntu umusuhuje
ati: bite se boss! Ahindukiye abona ni uruhungu atazi, aravuga ati: bite byawe!.. urashaka
iki!? Jackson ati: nitwa Jackson nkorana na serge!… hari nimero yari yansigiye ngo nguhe!,
ako kanya Richard aba atangiye kumwenyura, avugana ibyishimo ati: eeee… yego rata
sha!… zirihe se izo nimero muvandi!? Jackson ati: ndazifite..ariko yavuze ngo hari ibyo
murabanza mukampa mbere yo kuzibaha!! Richard ati: eee.. ntakibazo rwose!!,
ntagushidikanya, Richard yahise akora mumufuka akuramo ikofi, afata ibinoti ntamenya
umubare abihereza Jackson,arangije aravuga ati: ayo niyo twari twumvikanye ndetse
narengejeho nandi,… ngaho mpa nimero rero!!, ubwo Jackson nawe ntakindi yakoze, yahise
afata kagatelephone arazimwereka, umusore nawe azandika muyo yarafite, ubundi asezera
Jackson , yurira imodoka yishimye cyane arigendera, inzira yose agenda yisetsa ntiwareba,
agezaho afata telephone yandika kuri za nimero ngo:” umukundwa!!”’, arangije
arazihamagara ndetse yemwe noneho ziba ziciyemo, umusore telephone ayishyira kugutwi ,
agiye kumva yumva ijwi ridasanzwe riti : hello!…hello!.., ariko gusubiza biramunanira neza
neza, ahubwo ibyishimo bikenda kumurenga, ubwo umukobwa yakomeje kuvuga ati:
hello…helloooo,… abonye batamusubiza arakupa!, Richard induru ayiha umunwa ati:
woooww…wooow!… imana ishimwe rwose!.. reka njye kwicara kuntebe ntuze, ..nshyire
umutima hamwe n’ubwonko, ubundi muhamagare, umwali ninkundira!!

Iyo nsomye comments mbona story yarabaryoheye, ariko nkibaza cyane impamvu
bitagaragara nkizagiye zirangira nka MR DANIEL, NIZINDI, nta share, ntaki…… Ikibazo ni
ikihe kweli!
Mbibutsa ko ubaye uyikeneye yose cyo kimwe nkizindi watwandikira ukayihabwa kuri make
cyane, thanks! Plz kora share

.ESE SERGE NA ALLIANE BIRAVAMO RA!?
.ESE KOKO ANITA BAZAMWICA!?
.ESE AMOS NAMENYA KO ALEX UMUKOBWA ASHAKA GUSHYINGIRA AMOS, ARI
BENISSA

Leave a Reply