URUDASANZWE PART 10

Aho twagarukiye ubushize!
Richard induru ayiha umunwa ati: woooww…wooow!… imana ishimwe rwose!.. reka njye
kwicara kuntebe ntuze, ..nshyire umutima hamwe n’ubwonko, ubundi muhamagare, umwali
ninkundira!!
PART 10
Ubwo richard yakomeje urugendo ibyishimo ari byose kubera nimero yarabonye kandi
yarazikeneye cyane, indirimbo aririmba yewe ntiwareba, mbese yishimye kuburyo n’uwabaga
yamubona wese yabihamyaa. Ubwo alliane na serge bo basaga nkaho bagera iyo bajya, alliane
imodoka arayiparika ahantu kuruhande, serge ati: aho hantu se turahageze allia!? alliane ati:
yego!… ese ko ntigeze nkubwira izina ryanjye urikuyehe serge!? Serge nawe ati: cyagihe
utunyuraho!…. umuzamu yahise arimbwira.. ambwira ko uri mukuru wa benissa!! Alliane
ati:eese!…. noneho benissa muraziranye!? Serge ati: yego!… mbese urebye tumenyanye
vuba!!, alliane ati:ee.. noneho ngwino twinjire,… kugira ngo tubashe kuganira neza!!, ubwo
bahise binjira aho hantu, ako kanya berekwa aho kwicara, gusa serge we birumvikana isoni
n’ubwoba byari byose kuri we, kuko yabonaga ahantu yinjiye akabona hatamukwiriye, bitewe
nuko yabonaga abandi bose bahari ari abo kurwego rwo hejuru kandi bafite amafaranga, nawe
yakwireba ibikoti yambaye akumva ataye icyizere neza neza, gusa alliane we yakomeje
kumwitaho nk’umuntu ukomeye, amuganiriza utuntu dutandukanye, ndetse hashize akanya
alliane aba atumye ibyo kuba bahugiyeho, birumvikana ni za nkoko n’ amafi, n’amadivayi
,mbese kumwe abakire bihereza, ariko umukolodoniye we yaraho ubwoba ari bwose, amaso
yayakanuye akebaguza hirya no hino , alliane ati: ese ko mbona usa nkudatekanye serge!?
Serge nawe ati: hoyaaa!… ndatekanye ahubwo nuko mbona ibi bintu bitatse hano bitangaje
cyane,.. erega nibwo bwambere nakwinjira ahantu nkaha!! Alliane ati: hhh… nyamara ubishatse
hano wahagira nk’iwawe,… ahubwo se…. atarakomeza, byabindi yatumye biba birahageze,
noneho serge atangira kubira utwuya, ariko akijijisha agahanagura, mukajwi gatoya cyane ati:
niko allia!…. ibi byose nitwe tugiye kubirya!? Alliane ati: yego!…erega umutima wishimye ntacyo
utakora serge!,… ahubwo icishe bugufi dusenge, ubundi dufate agafunguro!!, ubwo serge
warumenyereye kurya adasenze, yifashe neza arahumiriza ubundi umukobwa avuga isengesho
rikomeye cyane ndetse ryatwaye n’iminota myinshi, barangije serge aravuga ati: ariko uzi
gusenga nukuri allia!!… ese usengera murihe dini!? Alliane ati: njye ahimana ivugwa hose
ndasenga!… kandi burya imana n’igitangaza, dore buriya ninayo yakunyeretse!!,… ubwo serge
yari yanatangiye kwirira izo nyama, yumvise
Ijambo alliane avuze arikanga, aravuga ati: ugize uti!…. ngo imana yakunyeretse!?, mukajwi
gatoya keza kandi gaciye bugufi, alliane aravuga ati: nyine ubundi serge,… ibyo mfite kukubwira

byo ni birebire cyane pe,… kandi buriya birasaba ngo untege amatwi witonze!… sinzi nimba
usenga cyangwa udasenga,… ariko umenye ko imbaraga z’imana ntacyo wazigereranya
nacyo!, serge nawe ati:ehee!… ko numva unteye ubwoba allia!.. cyo mbwira nguteze yombi pe!!

Ubwo alliane yitegereje serge cyane mumasoooo, serge aba aravuze ati: nonese ko utavuga
allia!?, alliane ati: urebye nabuze aho mbihera pe!….nyine ubundi njye nkuko ubizi nitwa
alliane!.. ninjye mfura murugo nkaba mukuru wa benissa,.. ubu mfite imyaka 37 hafi 38,.. kuva
nkigira imyaka 20, numvaga muri njye hari umuntu nkunze cyane kurusha abandi ndetse nifuza
kuzabana nawe ubuzima bwanjye bwose,.. ubwo abasore benshi bagiye baza kuntereta bagira
ngo tubane,.. ariko imbaraga z’imana zikambwira ngo:” have uwo siwe imana
yakugeneye!”,.. kandi koko nanjye nkumva kumutima ntabandimo ahubwo nkakomeza kumva
nkunze umuntu ntazi, ndetse ngakomeza gusenga imana ngo imunyereke, ariko mwuka wera
akambwira ko igihe kitaragera,.. ubwo rero imyaka yakomeje kwicumaaa,… abasore bagenda
basimburana murugo,… ariko burya wumve ko uwo imana itakugeneye adashobora kuba
uwawe,.. ubwo nanjye kubera ko nkunda imana kandi nkayubaha, nakomezaga kugendera
kugushaka kwayo, ndetse yemwe ndemera imyaka ikomeza kumbana myinshi ntamugabo
mfite,.. gusa narimfite icyizere ko uwo nkunda nzageraho nkamubona kuko na mwuka wera
w’imana yahoraga ambwira ko igihe kitaragera!! Serge nawe yumiwe cyane bidasanzwe,
aravuga ati:eheee!… nonese ubwo…… atarakomeza, alliane arongera ati: ubwo nyine muminsi
ishize nibwo nafashe amasengesho y’iminsi 2 ntarya ntanywa, ahubwo nganira n’imana gusa,
nibwo ihoraho yo yaremye ijuru nisi ndetse ikarema n’ibiyiriho byose, yanyibwiriye ko ari wowe
nakunze kuva kera!…. akivuga iryo jambo, serge agwa mukantu akanura amaso arumirwa
bikomeye cyane, aravuga ati: uvuze ngwiki!!?, alliane muri kakajwi nanone ati: ubwo nyine
imana yaranyibwiriye iti:” umusore ukunda ndetse wakunze kuva kera,.. yitwa serge kandi
adoda inkweto ku isoko,. Ni umusore uciye bugufi kandi uzamwakire uko ari, imitungo yawe
izabe iye, ibye bizabe ibyawe, umutima wanyu uzabe umwe ndetse muzakore umuryango
mwiza bana banjye,.. ngaho genda umurebe !!””, ..ubwo nyine imana ikimara kumbwira ayo
magambo, nahise mfata icyemezo cyo kuza kugushaka ejo ndakubura,.. niyo mpamvu
nagarutse mucyakare!… ngaho nukuri reba ukuntu imana igira neza,… nsanze uziranye na
murumuna wanjye benissa,.. burya imigambi y’imana irahambaye pe!!… none urabyumva ute
serge!? Serge no gutungurwa bidasanzwe, aravuga ati: ese koko uwo muntu yaba arinjye allia!..
cyangwa ……. Atarakomeza, alliane aravuga ati: nukuri niwowe!… kuko nabaye nkigukubita
amaso cyagihe, numva koko umutima wanjye uranezerewe,agahinda n’ubwigunge bwose
narimfite mbura aho binyuze,… mbese wumve ko numvise mbaye mushya nyuma yo kukubona
nukuri serge!!, ubwo serge we yaraho yashobewe, yibaza ibirimo kuba byamuyobeye, rimwe na
rimwe akagira ngo arimo kurota ariko n’ubundi umukobwa wari wamuziye yari umuteka mutwe
ukomeye cyane, sinzi ukuntu yubuye umutwe,arebye abona alliane yatangiye kurira, serge ati:
nonese allia!… ubayiki noneho!? Alliane n’amarira ati: nu…nukur… nukur serge!.. ndakwinginze
wimpakanira..dore niwowe maze imyaka itari mike ntegereje pe,.. ndabona usa nkaho
utabyakiye neza!! Serge ati: hoyaaa!… humura rwose ntacyo bintwaye,… gusa njye ikibazo
mfite nuko numva ntiteguye gutunga umugore ,.. imana se yo ko itampaye ibyangombwa byose

byo kumutunga allia!? alliane ati: egoko!… ubwo se umusore nkawe,.. ni iki ubura ngo utunge
umugore serge!?, serge nawe ati: yewe shn sinzi nukuri allia!…dore nkubu ndoda inkweto
nkabona udufaranga tudafashije,.. ubuzima bwanjye nanjye sinshoboye neza kubwitaho…
ndetse njye na mushiki wanjye turya aruko imana yarebye uko ibigenza… none ngo ntunge
umugore, kandi nanjye ubwanjye ntitunze allia!… keretse wenda utegereje nkabanza nkagira
aho nigeza,.. nibwo nasohoza umugambi w’imana!!, alliane nawe ati: eee.. ese ni icyo kibazo
warufite serge!… erega imana byose iba yarabipanze,.. kuba imana yarampaye amafaranga
ndetse ikampa n’akazi keza, byose byari ukugira njye nawe tutazabaho nabi,… erega nubundi
imana yaravuze ngo ibyanjye bizabe ibyawe!… naho rwose wigira ikibazo mukundwa,…
ahubwo nyine, hari inzu mfite hakurya iriya, nayiguha ndetse tugashinga niduka ugatangira
gucuruza,… ibyo kudoda ukabireka serge, sibyo!? Serge ati: eheee!… ubwo se nasiga mushiki
wanjye wenyine allia!… kandi ariwe nshingano…… atarakomeza, alliane ati: hoyaa!… nawe
yaza tukabana,… hari icyo bitwaye se!…. nukuri serge, ihangane unyumve, ndagukunda kandi
mbimaranye igihe,… biramutse bitabaye…sinzi icyo naba nk’imaze kur iyi si!!, ubwo serge
yabitekerejeho ndetse umutwe ugeraho urashyuha, arangije yitegereza alliane mumaso, avuga
mukajwi gato cyane ati: ibyo nibyo rwose allia!… ariko basi reka nze kubitekerezaho ntuje,…
ubu ndumva ntacyo kuvuga mfite,… ndabanza mbitekerezeho ejo nzakubwira nukuri!.. sibyo!?,..
alliane ati: ibaze nukuri!… ubwo ntugiye kumpakanira serge!?, serge nawe ati: hoyaa!.. nanjye
erega ndumva bindimo ariko nkumva habura akantu gato cyane…. Gusa wowe wigira
ikibazo,… ubwo ari imigambi y’imana bizakunda!… ejo nzakubwira umwanzuro nafashe,.. erega
nawe urabizi, ibi biba ari ibintu bikomeye!, ubwo alliane yatangiye kugira ubwoba, ariko akabona
ntakindi yarenza kubyo yavuze, agezaho aravuga ati: ntakibazo basi!… ngaho reka nguhe
nimero yanjye, uzampamagare umbwire!! Serge ati: yego rwose ntakibazo pe!, ubwo alliane
yanditse nimero aziha serge, aravuga ati: ngaho basi reka tumare ibi biryo twitahire mukundwa!,
sibyo!? Serge ati: njye mbigeze kure, ahubwo ndabona wowe utarya!!, ubwo bakomeje ibyabo,
serge ikinyoma cyasaga nkaho kimufashe ariko sinzi ko uyu mukobwa ubeshyeye imana
bizamuhira. Ubwo alliane na serge bariye ibyo biguriye, igihe kigeze bafata inzira barataha,
gusa uwavuga ko ibyurukundo byari byatangiye kuza muri serge ntiyaba abeshye, kuko nawe
yari yahimbawe bidasanzwe.
.
.
.
Gusa nyamara nubwo serge yasaga nkaho agiye gutwarwa na alliane, uwamukunze bikomeye
cyane ariwe benissa yari yibereye mucyumba cye asa nkurimo kurira, ndetse yemwe na rwa
rukweto yamudodeye ruraho hafi, buri uko aruteyeho akajisho agahinda kakamurenga, ikiniga
kikaza amarira akisuka ari menshi cyane, kumutima akivugisha ati:” ariko koko mana yanjye
mbigenze nte!…. papa aranze ambereye imbogamizi koko,… kuberiki atandeka ngo nikundire
serge we wantwaye roho!..ooh..serge..serge, nukuri ndagukunda cyane kandi aho uri nawe
ubyumve!… ndetse sinzemera ko papa ndetse nundi wese yitambika murwo ngukunda,…
ndetse imana nayo ibyumve kandi imfashe ninzabikubwira uzanyemerere, …kuko
ndakugukunda bitagira uburyarya!!…. ..””, akiri muribyo, yumva telephone ye yari irambitse
kuburiri irasonnye, arebye abona ni nimero nshya imuhamagaye, umukobwa araterura ashyira
kugutwi ati: hello! , ijwi ry’umusore naryo ati: hallo!..ni benissa tuvugana se!? benissa muri
kakajwi ke keza nubwo bwose karimo agahinda, arasubiza ati: yego niwe!…. none mwe muri

bande ko ntari kubamenya!!?, ako kanya umusore aba atunganyije ijwi, aravuga ati:
nyin…nyine…amboon.. nyine urebye….nyi….. ! akirimo kurya indimi, benissa aravuga ati: ariko
se ni kibazo ki ko utavuga!? Umusore ati: nyine urebye rero benissa!!.. njye mubyukuri ndifuza
guhura nawe ahantu tukaganira,… kandi nukuri rwose ndakwinginze unyemerere kuko ni
ingenzi bikomeye, sibyo!? Benissa ati: yeeeh!… nonese wowe urinde!? Umusore ati: wowe gusa
mbabarira umbwire uti “ yego ndaboneka”,…. Ubundi njye ndi umuntu ugukeneye cyane,
nuramuka umbabariye ukaza urambona ndetse unamenye umenye n’impamvu ngushaka cyane
bikomeye!, benissa ati: egoko mana!!…. sawa ubwo ndabitekerezaho nitonze!, umusore ati: basi
reka nkohereze message irimo ahantu twahurira,.. uramutse unkundiye beni!.. sibyo!? Benissa
ati: sawa ntakibazo!… ndetse ahita anakupa, bimwe byabakobwa basuzuguye ibintu, ahita
anarambika telephone kuburira ubundi arahaguruka arasohoka, gusa akigera kumuryango
yumva message kuri telephone ye, ntiyabyitaho arikomereza, kumutima ati:” ubwo ni uriya
musore!… ntago azi ko umuntu yibabariye none ngo duhure duhure!..njye mpura nabo ntazi
se!!””,ubwo umukobwa yarisohokeye yigira hanze muri jardin, yicara kumigozi aba yirira
akanyenga dore bitajya bibura mubipangu by’abatunzi, ubwo umukobwa yagiraga ngo
yiyibagize agahinda n’umujinya se yamuteye, hashize akanya yumva hari umuntu urimo
kumuhamagara, akebutse abona ni umuzamu, aravuga ati: karame zamuu!… bite se ko
umpamagara cyane kandi uri hafi!? Zamu ati: kandi nabonaga utarimo kumva! Benissa ati:
eee.!.. none niki!? Umuzamu ati: doore!.. mugitondo cya kare hari umusore waje hano nibikoti
nibipantaro nibikweto bisa ukuntu,.. avuga ngo aragushaka yeee!.. benissa ati: yeeeh!.. ngo
yanshakiraga iki se!? umuzamu ati: nanjye ntumbaze, ariko nabonye asa
nk’umujura!…. yambwiye ngo yitwa serge ngo akora……. Atarakomeza, benissa ahita asimbuka
ava kumigozi, aravuga ati: ngo yitwa serge wee!!? Umuzamu nawe ati: yego niko yavuze,
uramuzi se!? benissa ati: yego ndamuzi… kandi ubwo wabona wamusubijeyo utambwiye!!
Umuzamu ati: erega warukiryamye! Kandi……atarakomeza, benissa ababaye cyane, aravuga
ati: umva kandi!… wari kubabwira bakaza kumbyutsa!.. nonese ubwo….. atarakomeza,
umuzamu ati: ariko rero namuhaye na nimero yawe ngo aguhamagare dusanga ntirimo
gucamo!..buriya ahari arongera aguhamagare! Benissa ati: yooh!.. kandi koko nari nayijimije!,
umuzamu nawe ati: ntago habaye njye rero pe!.. nonese ubundi umuntu
nkuriya…..atarakomeza, benissa aba nk’uwikanze, ahita yiruka agana munzu, kumutima
yivugisha ati:” aho ntiwabona ari serge umpampagaye ngo duhure nkaba nabisuzuguye di!…
kanjye kureba iriya message yaje ahubwo!… yesu wee… mbega imana yaba igira neza!.. gusa
abaye we zamu nazamuhemba nukuri,.. yakoze kumumpera nimero pe!!””
.
.
Please, mwihangane mukore shares na cmts , nkomeza kwibutsa ko abashaka gusoma ibice
basigaye batwandikira bakabigura make cyane, umuntu kandi waba yohereje amafaranga ye
ntiyivuge, anyandikire muhe story ye mbere ya saa mbili!
.
.
.ESE KOKO SERGE ABANYE NA ALLIANE !?
. BENISSA SE WE NAMENYA KO MUKURU WE AMUTWAYE UMUKUNZI DISI!!
.RICHARD WE BURIYA SIWE USHAKA BENISSA RA!! NAMENYA SE KO YIKUNDIRA
SERGE!!?

One thought on “URUDASANZWE PART 10

Leave a Reply