URUDASANZWE PART 11

Aho twagarukiye ubushize!
.
yiruka agana munzu, k’umutima yivugisha ati:” aho ntiwabona ari serge umpampagaye
ngo duhure nkaba nabisuzuguye di!… kanjye kureba iriya message yaje ahubwo!…
yesu wee… mbega imana yaba igira neza!.. gusa abaye we zamu nazamuhemba
nukuri,.. yakoze kumumpera nimero pe!!””
.
PART 11
.
Ubwo umukobwa yarazamutse mpaka mucyumba cye, aba abatuye ya telephone,
ntakindi akoze ahita ahamagara za nimero, umusore ati: hallo beni!.. ngaho mbwira
rero!!, benissa nibyishimo byinshi ati: yego rwose ntakibazo!… ndaboneka nukuri,…
maze nanakumenye!! Umusore ati: yeeeh!…. ngo wamenye!? Benissa ati: cyane
rwose,.. nahise nkuvumbura!!, umusore ati: yampayinka rero!… ndinde se shn beni!?
Benissa ati:hhh.. nanjye ndanze!… gusa umenye ko nakumenye shn!…. ahubwo mbwira
isaha duhurira ho!! Umusore ati: kandi byose nabikohereje muri message! Benissa ati:
eee.. kandi koko di!… sawa basi reka nsome message!, umusore atunguwe cyane
ati:yeeeh!… ntacyo ngaho soma, uraza kumbwira nimba twakwimura amasaha!!, ubwo
umukobwa yakupye phone afungura message asanga igira iti:” beni!.. ndakwinginze
emera icyifuzo cyanjye kuko ndagushaka cyane!… nukuri ndakwinginze pe!.. ubaye
unyemereye waza tugahurira kuri WPB HOTEL,.. saa moya zuzuye
z’umugoroba,..sibyo!!… nukuri ndakwinginze nsubiza yego!””, ubwo benissa yasomye
iyo message atangira gukambya impanga, kumutima akibaza ati:” ese serge niwe waba
avuze ngo duhurire muri hotel!… ntibishoboka pe!.. amafarange se yaba yayakuyehe!…
nonese ubwo atabaye serge yaba arinde koko!!…. ariko ntacyo ndaza kujyayo ndebe,
..wasanga haraho yayakuye akaba ashaka kumfata neza disi!!””, ubwo umukobwa
ntakindi yakoze, nawe yahise yohereza message agira ati:” ntakibazo rwose ndaza
nkurebe!!”, ubundi yicara kuburiri atangira gusenga imana ngo imufashe abe ari serge
bagiye guhura, nyamara ntamenye ko uwo avuga ari hafi kumuca mumyanya y’intoki!!
.
.
.
Kurundi ruhande ho, Jackson mushuti wa serge yari yibereye kwisoko adoda inkweto
nk’ibisanzwe, agiye kubona abona ya modoka serge yagiyemo iparitse nkaho hirya,
hashize akanya serge aba asohotsemo imodoka nayo irikomereza, gusa noneho serge
yaje adaseka ndetse asa nkuwataye morale, mushuti we amubonye yumva agize
ubwoba, aramubaza ati: ese sha!… byagenze bite noneho ko mbona ntazi uko
umeze!… uriya mugore akuvanyehe!? Serge ati: ese sha Jackson,… uracyafite ibintu
byinshi byo gukora!? Jackson nawe ati: reka da!… nubundi burije nenda kwitahira!
Serge ati: sha noneho ibyo mpuye nabyo biteye ubwoba budasanzwe kabsa..ee.ee,…
njye nubu byananiye kubyiyumvisha!! Jackson ati: eheee!… have se sha wintera

ubwoba!… ngo byagenze bite se!? serge ati: nibirebire wamuhungu we!…. zinga ibyo
bintu byawe tugende,.. mbigutekerereze nawe umbwire icyo nakora kabsa!!, Jackson
ati: yampayinka rero!,.. reka nzinge da!!, ubwo yabitse utwe ubundi bafata inzira we na
serge barataha, Jackson ati: niko se,… uriya mugore ko banza yagute…….
Atarakomeza, serge ahita avuga ati: uwuhe mugore ariko urimo kuvuga!… ninde
wakubwiye ko ari umugore!? Jackson ati: ndavuga nyine uriya mwari mwajyanye!!
Serge ati: reka daa!.. uriya ni umukobwa kabsa!… maze ngo arashaka ko mubera
umugabo shahu!! Jackson ati: hhhh.. kandi umunsi umwe ububwa bwawe
buzagukoraho sha!.. ibintu byose uba ubizamo imikino wagira ngo uracyari umwana
nukuri!… apuuh,.. ibyo bireke ahubwo nyibwirire ibyo warugiye kumbwira!! Serge ati:
yeeeh! ati imikino nukuri!… ubwo se urabona nkina njyewe!… ndakubwira uko ibintu
bihagaze,..wara
ngiza ngo ni imikino ndimo kuzana!! Jackson ati: reka genda!… ubwo se urumva ibyo
nabyemera sha serge!..nonese ubundi…….atarakomeza, serge ahita avuga ati:
nubundi ndabizi ko utapfa kubyumva ariko niko bimeze!…. dore ubundi yanjyanye ngo
hari ibintu bimuremereye ashaka kumbwira… bla..bla…blahh, amubwira uko ibintu
byose bimeze, uko alliane yamubwiye ukuntu imana yamumweretse,.. mbese buri kantu
kose kangombwa arakavuga, gusa yagiye kurangiza Jackson yabaye nkurimo kurota,
yumiwe cyane aravuga ati: koko se ibyo bintu byose umbwiye nibyo serge!? Serge
nawe ati: ehee!.. none nkubeshye ndarire!? Jackson ati: nonese ubwo wowe
urabivugaho iki sha serge!!? Serge nawe ati: shahu rero buriya!… njye ndumva nabuze
umwanzuro nafata pe!… niyo mpamvu naje ngo ungire inama!! Jackson nawe ati: harya
ubwo ngo alliane ntago mwari muziranye!? Serge ati:reka da!.. nanjye namubonye
bwambere ubwo najyaga kureba benissa!… yewe ananshaho ntiyamenya ko arinjye
serge!… ese sha Jackson, ubundi koko bibaho ko imana yaguhishurira uzakubera
umugabo!? Jackson ati: sha naba nkubeshye ibintu by’amasengesho simbizi pe!… gusa
njya numva bavuga ngo abantu barabonekerwa da!… ubwo rero njye ndumva
tutabitindaho!,Serge ati: ariko nanjye rero nibajije nti umuntu nka alliane udafite
icyabuze, nigute yashaka kubana nanjye Atari imana ibirimo!!.. Jackson ati:hoya byo
ntago ari ubutekamutwe!… kuko iyo biba uburyarya yari kujya kuwundi muntu banganya
amafaranga,… ariko imana yo aho ikujyanye ujya aho!!.. niyo mpamvu rero shahu
serge!! , Serge nawe ati: ndakumva kabsa Jackson,.. mbwira!!, Jackson ati: njye uko
mbibona!.. ndabona imana yashatse no kugufashirizamo,.. erega nubundi akazi dukora
nta terambere ririmo shahu serge!… kabone nubwo utakunda uriya mugore ariko reka
umugambi w’imana ube,… kandi njye uko mbyumva, imana nizo nzira yashatse kubaha
wowe na anita pe!! Serge ati: oya nibyo kabsa!….gusa nyine….. atarakomeza, Jackson
ahita avuga ati: kandi urumva umuntu witeguye kuguha inzu ndetse akagushingira
n’iduka,…. Koko yagukunze kuva kera pe,… ndetse ndahamya ko adashaka kukubura
serge!!, serge nawe ati: cyakora byo mwa!…. alliane uburyo yabivugaga anarira,..
byagaragaraga ko ankunda pe! Jackson ati:ahubwo wowe ntiwumve wongeye kugira
ubwoba,.. ahubwo ibyo kuba alliane ashaje ubyikuremo, mbese wumve ko ugiye kuba
umugabo nk’abandi,.. gusa dore ugiye gukira,.. ntuzanyibagirwe sha wamuhungu we!!,
serge ati: hhhh… sha aho kukwibagirwa nakwiyibagirwa muvandimwe!,.. nonese buriya
muhamagare mubwire uko byifashe Jackson!? Jackson ati: hoya!… ubwo se anita hari
ibyo azi sha!… hogi tubanze tujye kubiganirizaho na anita twumve uko abivugaho!…

ushobora gusanga atishimiye ko ushaka umugore ungana atyo!!.. serge ati: yabyanga
ate se!…. ariko ntacyo ngwino tugende,… uretse ko ntanicyatuma abyanga!!.

Ubwo barakomeje bagerana murugo kwa serge, binjiye munzu basanga anita yicaranye
n’umukunzi we Amos kugatebe k’urubaho dore ko ariko kahiberaga gusa, ariko noneho
serge ntiyateye amahane ahubwo yarabasuhuje ndetse na mushuti we Jackson biba
uko, ubundi bahita babaha rugari bikomereza mucyumba, bagezemo Jackson aba
aravuze ati: ese sha!… ko utambwiye ko anita twenda kuzinywa!!? Serge nawe ati: reka
reka haracyari kare, gusa nanjye mbimenye vuba ko bakundana kabsa!, Jackson ati:
ariko mana yanjye!… uziko mwese mugiye kuba abakire sha! Serge ati: gute se kandi
Jackson!? Jackson nawe ati: uriya musore ariko ubwo uzi uwo ariwe sha!… uziko ari
umwana wa alex,… wamugabo wiyo hakurya!! Serge ati: reka reka uwo mugabo simuzi
kabsa!… none se akoriki!? Jackson ati: ehee!… ni umugabo wakize wavamvagaye
sha,… dore uriya niwe mwana agira wenyine!,… kandi nawe dukunze guhura
mugitondo ngiye kukazi ari mukimodoka cyiza cyane,.. none wowe ngo ngwiki!! Serge
ati: yeeeh!… reka genda se!… nukuntu ubwambere namwirukanye ngira ngo
nitwadusoresore tw’udusongarere! Jakson ati: eheee…. Erega wowe uzakora nishyano
ahubwo!, serge ati: ariko nanjye ntiwandenganya shahu!… nasanze arimo koza
amasahani yewee,.. ngo arimo gufasha anita,… niyo mpamvu nagize ngo ni umusore
usanzwe,…. Kumbe arakomeye bigezaho!! Jackson ati:hhhhhh… ngo yoza
amasahani!… ariko rero nubundi mbona asa nk’uwakwicisha bugufi!!…. shahu rero
serge, njye ndagiye, ubwo uraza kubwira anita ibyawe, uzambwira uko yabyakiye!!
Serge nawe ati: sawa rero reka mbe niruhukiye!, ubwo Jackson yahise asohoka
mucyumba, ageze muri salon asezera kuri anita, anita nawe ahita avuga ati: Jackson
rero!.. dore uyu ni chr wanjye, yitwa Amos!!, Jackson ati: yooh!… ni byiza rwose pe!,
ndabona mumeze neza ntakibazo kabsa!, Amos nawe ati: kabsa urakoze cyane!!,.
ubwo jackson yifatiye inzira aragenda, amaze kurenga Amos aravuga ati: dore rero
serge asigaye wenyine,… reka tubimubwire, sibyo!? Anita nawe ati: ehee!… aka kanya
se!? Amos ati: cyane rwose!… erega nshaka ko uba uwanjye bikomeye cyane! Anita ati:
ngaho basi reka muhamagare aze!, ubwo anita yagiye mucyumba cya musaza we,
asaba serge kuza muri salon akavugana na Amos, ndetse yemwe na serge
ntiyabyanga, ahubwo ahita ahaguruka aza yihuta, yisetsa bimwe byo kuryoshya
umushyitsi ati: ngo uranshaka wangu!! Serge ati: yego .. hari ikintu nashakaga
kugusaba!!, ubwo serge yahise akurura ikijerekani cyaraho hafi acyicaraho atega
amatwi, Amos ati: rero serge muvandimwe!… icyo nagiraga ngo nkubwire nuko anita
mukunda kandi nkamukunda kurenza uko ubicyeka,… namusabye ko njye nawe
twabana nawe arankundira ndetse nawe arankunda urabizi!…. serge nawe ati: yego
ndabizi!.. none uragira ngo!? Amos ati: nyine..urebye!… nagiraga ngo nubwo akiri
kwiga,… ureke twibanire…….ataravuga ibindi, serge ahita avuga ati: have have rekera
aho!…. ibyo byo ntago byashoboka niyo wagira ute!…. kuba mukundana ni byiza
simbyanze,..ariko mureke abanze yige arangize,… kandi nawe urabona ko igihe
gisigaye ari gitoya!..sibyo!?,..Amos ati: nukuri nyizera rwose serge!.. mushiki wawe
ntakibazo azahura nacyo nakimwe ari kumwe nanjye!! Serge ati: erega ndakwizeye,…
anita ni uwawe kuko mukundana ariko nyine agomba kubanza yiga akarangiza!!, ubwo

Amos yitegereje anita abura icyo yakongeraho, yitsa imitima aravuga ati: ubwo
ntakibazo nyine!… gusa icyo ugomba kumenya cyo nuko anita mukunda cyane!! Anita
nawe ati: nanjye ndagukunda amos!.. gusa nyine ntakundi byamera,… reka
dutegereze!!, ako kanya amos ahita ahaguruka aravuga ati: mbon!.. sawa noneho reka
ngende serge!.. ubwo turi kumwe ntakibazo!! Serge nawe ati: hoya wowe wigira ikibazo
kabsa!,. ubwo amos yarasohotse anita aramuherekeza, anita n’ubwoba bwinshi
aravuga ati: ariko chr!… nyamara nubwo wanze kumbwira,… njye ndabona hari indi
mpamvu ushaka ko tubana vuba cyane,..kandi twari twarumvikanye ko ari nyuma
yamashuri!! Amos ati: yego nyine impamvu irahari chr!… kandi ntayindi Atari urukundo
ngukunda!!!, umusore yavuze atyo ariko nyamara muriwe afite indi mpamvu arimo
kwanga kuvuga,.. yumvaga adashaka kubwira anita ibya se n’umukobwa ashaka
kumushyingira, kugira ngo anita adashenguka umutima, ubwo anita yaherekeje
umukunzi , bagezaho baratandukana, gusa Amos inzira yose agenda yibaza
byamuyobeye, kumutima akibaza ati:” ese mana yanjye mbigenje nte koko!… ko mbona
ibyo nari napanze byanze,.. mbigenje nte koko mana yanjye!!””

Ubwo amasaha yaramaze no gukura ,saa moya zari zenda kugera, benissa nawe yari
munzira nimodoka ye, ndetse noneho yari yitwaye ntabyabashoferi reka da, ahubwo
yihutaga cyane ngo agerere iyo ajya kugihe, dore ko we yari yishyizemo ko agiye
guhura na serge ntawundi, gusa agakomeza gushidikanya kuko yumvaga serge
ntamafaranga yabona yo kumujyana muri hotel. Ubwo umukobwa yarakugendeye
mpaka kuri ya hotel, araparika avamo, ako kanya telephone iba irasonnye, arebye
abona ni za nimero yitabana ibakwe ati:hello! Umusore ati: hello!… ndakubonye
urahageze!.. reka nze nkohereze umuntu ze akurebe shn, sibyo!? Benissa nawe ati:
yego rwose ntakibazo!.. reka mbe mutegereje!! Umusore ati: sawa urakoze cyane!!,
ubwo benissa yahagaze aho ahitegereza uko hameze, kumutima ati:” shn banza Atari
serge nukuri!… ahubwo se uwo muntu ninde ko…..”” akiri muribyo yumva umuntu
amukozeho k’umugongo, aravuga ati: nimwe benissa!?

.
.ESE BENISSA NAMENYA KO ALLIANE ARIMO KUMUTWARA UMUKUNZI RA!?
. ESE UYU MUSORE BIRAMUHIRA RA!?
.ANITA SE AZAROKOKA UMUPANGU WA ALEX, SE WA AMOS!?

One thought on “URUDASANZWE PART 11

Leave a Reply