URUDASANZWE PART 12

Aho twagarukiye ubushize!
.
benissa yahagaze aho ahitegereza uko hameze, k’umutima ati:” shn banza Atari serge nukuri!…
ahubwo se uwo muntu ninde ko…..”” akiri muribyo yumva umuntu amukozeho kumugongo,
aravuga ati: nimwe benissa!?
.
PART 12
.
Akiri muri ibyo yumva umuntu amukozeho kumugongo ,aravuga ati: nimwe benissa!?, benissa
ahindukiye abona ni umukobwa wambaye imyenda y’akazi ndetse afite na baji yiyo hotel
mwijosi,aravuga ati: yego ninjye!.. niwowe uje kundeba se!? umukobwa ati: yego!… ngaho
nkurikira nkwereke aho umuntu uje kureba yicaye!!, ubwo benissa yakurikiye uwo mukobwa,
bagenda banyura ahantu hari abantu benshi, barakomeza mpaka ahantu hicaye umuntu umwe
ndetse hatuje kandi heza cyane, umukobwa ati: doo… uriya muntu wicaye hariya!.. niwe
ugushaka!!, benissa arebye abona ni umusore wambaye costume, gusa ntabashe kumubona
mumaso kuko yarebaga hirya, ubwo yarakomeje yegera hafi, amugezeho abona ni undi musore
atazi yumva umutima urakutse, arikanga ndetse aranababara cyane ariko arijijisha ngo
umusore atabona ko hari icyo abaye,”” kumbe ni Richard!”” ubwo richard we yahise ahaguruka
n’ubwuzu bwinshi ndetse anamwenyura yishimye rwose, asuhuza benissa ndetse anamuha
ibyicaro, aravuga ati: nukuri beni!… sinzi uko nakugaragariza ibyishimo mfite muri aka kanya!…
kuba byonyine wemeye kuza guhura nanjye wumve ko mbigushimiye nukuri!!, ubwo richard
yavugaga ibyo byose, ariko benissa we yasaga nkaho ibintu atabyumva neza, ahubwo we asa
nkutishimye nagato ndetse morale ari ntayo, Richard abibonye aravuga ati: beni!…benissa!…
niko beni!!, ako kanya benissa nawe aba aravuze ati: karame!….. unyihanganire sinzi utwo
natekerezaga nukuri!!, Richard nawe ati: hari ikibazo ufite se shn beni!… nukuri mbwira niteguye
gukora byose ariko ukumva umeze neza,… ntago nshaka kuganira nawe ubabaye
nukuri!.sibyo!?, benissa ati: oya nukuri ntugire ikibazo!…. njye meze neza pe!,… ahubwo buriya
nuko natunguwe cyane!! Richard ati:yooh!.. gutungurwa byo ni ngombwa,… ariko humura ubwo
mpari ndakwibwira wese umenye! Benissa ati: yego pe!,…ndumva mfite amatsiko y’ukuntu ndi
hano hantu n’impamvu yabyo!!, ubwo Richard ntakindi yakoze, yahise afunga umwuka,
kumutima arivugisha ati:” mana rwose undinde ubwoba ndikocore!..kuko sinshaka kongera
gusubirayo ntari……”” akiri muribyo, yumva benissa aravuze ati: egoko!..nonese ko
utavuga,..ahubwo ukanyitegereza!? Richard ati:shn se wahora niki!…. ko kuba ndimo kukureba
imbere yanjye byonyine numva ndi nko muri paradizo!… ariko buriya uzi uburyo numva
nishimye beni!!? Benissa yisetsa ati: hh..egoko mana!… kubera kuba ndi hano byonyine se!?
Richard ati: nyine ubundi rero benissa!.. reka sinirirwe ninda mubintu byinshi,…… ee.ee ariko
se baba bakuzaniye akantu ukaba uranywa shn beni!!, benissa ati: hoyaaa!…. nibashake babe
baretse!.. ahubwo banza umbwire nguteze yombi!!, ubwo umusore yatangiye kwikoroza,
atangira gushima mubwanwa, aba aravuze ati: nyine…amboon!… nyine hashize nk’ibyumweru

bibiri nkubonye,.. gusa kuva icyo gihe nkubona banza Atari amaso yakubonye gusa,.. kuko
ishusho yawe yahise insigara mubwonko ndetse wowe wese unsigara kumutima!.. ndetse ubwo
nongeye kukubona, nashatse kukuvugisha ariko mbona ntaho naguhera,.. niko gufata
umwanzuro ndagukurikira mpaka menye aho utaha,.. ndavuga nti wenda ahari nzagaruka
niteguye neza nkuganirize,.. nkubwire uburyo wanyangirije beni!!… mbese wumve ko…..
atarakomeza, benissa atunguwe cyane, aba aravuze ati: ehee!… ubwo se urashaka
gusobanura iki koko!? Richard ati: nyine urabyumva!.. ntakindi Atari urukundo beni!… nukuri
ndagukunda kandi wumve ko mbikuye kumutima!….ku
va nakubona banza narabaye nk’umusazi kuko abantu bose bazaga bambaza bati”” ese
Richard wabaye iki,… ko tubona warahindutse,… nibindi byinshi”” … ariko ntibamenye ko hari
umwamikazi uri mumutima wanjye!!…. nukuri beni, ndakwinginze….. atarakomeza, benissa
aravuga ati: ego mana yanjye!…. nukuri ndumva ntunguwe cyane pe!.. ese Richard niko witwa!?
Richard ati:ooh!.. unyihanganire ,…kubera ko ari rwinshi cyane,.. rwatumye nibagirwa no
kubanza kukwibwira!… nonese beni,.. urabyumva ute njye nawe!?, ubwo benissa we yarebaga
nk’uwaguye mukantu ndetse afite n’ubwoba, avuga mukajwi gatoya ati: nonese Richard!….
ubundi ko numvise unzi neza,… ukaba warufite na nimero yanjye,.. ibyo byose wabikuyeye!?
Richard nawe ati: ese ubwo beni!…. wowe koko urumva nari gutuza ntazi n’izina ryawe basi!?
Benissa nawe ati: ee… nonese Richard,.. ko nanjye hari…..aratakomeza, Richard aba aravuze
ati: mperutse kuza iwanyu nje kukureba ngo nkuvugishe,.. mugihe nari mparitse hafi y’iwanyu
ngitetekereza uburyo nakwinjira mba nkubonye uvuye muri sport uri hamwe n’umusore witwa
serge udoda inkweto kwisoko!,.. benissa nawe ati: none se serge niwe……akivuga , Richard
ahita akomeza ati: ubwo nyine nabonye kuzagusanga iwanyu bitoroshye, mpita nkurikira uwo
musore kuko numvaga ashobora kuba afite nimero yawe,… ubwo …… benissa ati: none se
ubwo serge niwe waguhaye nimero yanjye!? Richard ati: nawe nasanze ntazo afite!.. gusa
wumve ko byabaye ngombwa ko mwinginga hafi kurira,.. mubwira uburyo ki ngukunda
bikomeye, abona kwemera kuzazinshakira,.. bidatinze rero aba arazimboneye
…..atarakomeza, benissa yumva noneho umutima ugiye kumuvamo, agahinda karamwica
cyane rwose, yakwibuka uburyo yibwiraga ko serge yatse nimero ariwe uzishaka akumva
noneho arihebye neza neza, ubwo yabaye aho akanuye amaso, Richard nawe biramuyobera
cyane, aravuga ati: bigenze bite se beni!… ubayiki koko,.. ko mbona uhindutse ndetse ukaba
utavuga bigenz….. akivuga ibyo, abona noneho umukobwa amarira arashotse kandi
menshi,ahita ahaguruka ngo ajye k’umuhanagura anamuhoza, abona benissa ahise afata
isakoshi ye asohoka atavuze ndetse yihuta, gusa icyo yakoraga kwari ukurira bikomeye cyane.
Ubwo Richard yasigaye aho yumiwe, yakwibaza mumagambo avuze yose iryaba ribabaje
umukobwa yikundira akaribura neza neza, kumutima ati:” ese mana yanjye benissa abaye iki
koko!””, ubwo umusore yibajije atyo,ahita asohoka nawe akurikira benissa, gusa ageze hanze
abona ngiyo imodoka ye irimo kurenga, ako kanya nawe aba azenze amarira mumaso,
kumutima ati:” ihangane rwose beni!.. sinzi ikibazo ufite,.. ariko ndizera ko ibyo nkubwiye uraza
kubitekerezaho neza kandi ukankundira nkakubera umukunzi utazigera akubabaza!…kandi
tuzongere tubonane vuba!..sibyo!!””, ubwo yabyivugishaga mumutima, ariko nyamara ntamenye
ko uwo akunda ababajwe nundi yikundira!!
.
.
.

Ubwo murugo iwabo wa benissa ho, alliane na nyina bari bibereye muri salon baganira, nyina
n’ibyishimo byinshi aba aravuze ati: shn nukuri nugushima imana pe!… njye narinzi ko bitarapfa
kukorohera nukuri!!, alliane ati: ehee!… sindimo kukubwira uburyo namutetse umutwe!.. ariko
nanjye sinzi ahantu ibintu namubeshye byaturutse pe!… namwumvishije uburyo imana
yamumpishuriye,.. mwumvisha uburyo imana ari igitangaza mpaka atangiye kubyumva!! Nyina
nawe ati: hhhh.. ariko mana yanjye!… gusa rero nawe alliane!… uriya musore aramutse
akwemereye kubana nawe,… ugomba kumwereka urukundo rw’abagore,… utaziha ibyo
kumusuzugura nkaho adashobora kukureka!! Alliane nawe ati: eheee!… erega mama!,…
nubundi nabonye ari umusore mwiza ahubwo nuko ari ubukene,.. naho ubundi kabsa nabonye
ntakibazo cye!… kandi rwose humura nanjye nzamukunda nk’umugabo wanjye!! Nyina ati: niko
bimeze pe!…. harya ngo muzajya kuba muri ya nzu waguze ruguru iyo!? Alliane ati: yego
kabsa!… naramuka ambwiye ko yabyemeye! Nyina ati: hoya humura araza kubyemera!…ahuwo
nakubwira ko yabyemeye,.. uhite ucunguza uburyo umwete mujye kubana,… kandi uramenye
ntihagire undi muntu wo muri uru rugo umenya ibyo urimo!… bazabimenye nyuma mwarabanye
,…uranyumva!? Alliane ati: yego!.. ariko rero njye ndibaza!!…. ubwo ningenda ba papa bazajya
bavuga ko nagiye hehe!? Nyina ati: reka ibyo byihorere!… ntago nzabura ibyo
mbabeshya,….wowe kora ibyo nibyo byingenzi cyane!!, alliane ati: nibyo pe!… ariko mama,..
nukuri ndumva benissa muhemukiye cyane! Nyina nawe ati: umva kandi aho ubera akajiji!…
ubwo se we wakugiriye mubarozi akakurogesha koko!….. cyangwa wibagiwe ibyo umupfumu
yatubwiye allia!? alliane nawe ati: ariko nibyo nawe niyumve,… yarampemukiye!… ese ubundi
mama,.. nimba yarandogesheje kutabona umugabo,… buriya na serge ntagiye kumpakanira!?
Nyina ati: hoyaa!… keretse iyo tutajya kureba abaganga!… nonese kuba barakubwiye ko
umusore benissa azakunda ariwe mugabo wawe,.. wagize ngo buriya siwo muti bakuboneye
allia!!? alliane ati: yego koko di!… ubu nanjye ngiye kuba umubyeyi nk’abandi nukuri,… ese
mama……atarakomeza, bumva hanze hari imodoka irimo guparika, nyina ati: have utongera
kugira icyo uvuga,..banza ari papa wawe uje cyangwa benissa!!, ubwo alliane nawe yafunze
umunwa, bagiye kubona babona benissa yinjiye amarira ari yose ndetse amaso yanatukuye,
ndetse yemwe ntiyanabavugisha ahubwo ahita yizamukira ajya mucyumba cye,.. alliane na
nyina bagwa mukantu ubwoba burabica, nyina ati: aho ntiyabimenye sha allia!!? alliane ati:
nanjye nibyo binteye ubwoba!… ibaze abaye yavuganye na serge akamubwira uko byose
bimeze!!, nyina nawe ati: ehee!… ko byaba bituzambanye mbe allia!!, ako kanya alliane ahita
ahaguruka, aravuga ati: reka njye kureba icyo abaye mama!.. gusa imana imfashe ntabe aribyo
bimuriza pe!!
.
.
*** mwiriwe, plz umuntu wohereje amafaranga ye akoresheje izina EGIDE KABILIGI ntago
yatubwiye ngo tumuhe inkuru ashaka, ndagirango abimenyeshe hakiri kare kuri Whatsapp cy
hano ahabwe inkuru yaguze! Thanks!


.
.
Ubwo alliane nawe yarazamutse asanga murumuna we mucyumba, agezemo asanga benissa
yicaye kuburiri arira agahinda ari kenshi cyane, ako kanya ahita yegera hafi asutama imbere ye
avuga mukajwi gato ati: beni!… niko beni ufite ikihe kibazo!!… ihange ureke kurira umbwire!!,

benissa we aho kugira asubize ahubwo akarushaho kwicwa n’agahinda, alliane ahita yicara
kugitanda amufata kurutugu, aravuga ati: nukuri beni!… ihangane umbwire icyakubabaje nukuri!
Benissa nawe mukajwi gato cyane kandi kuzuye agahinda aravuga ati:allia!.. ibyanjye ni birebire
nukuri!!… ndabona ndimo kubura serge kandi mukunda pe!!, mukuvuga atyo, alliane ubwoba
buramwica atangira gutitira intoki, arihangana aramubaza ati:yeeh!.. byagenze bite se!? benissa
ati: shn serge banza niyo namubwira ko mukunda atabyumva nukuri!… ukuntu nageregeje
kumwereka ko hari ikindimo ariko….. atarakomeza, alliane ahita avuga ati:ehee!… nonese
mwavuganye!? Benissa ati: hoya shn!… ahubwo nagiye kumva numva nimero irampamagaye
ntayizi… bla..blah!,… amubwira ukuntu nimero yamuhamagaye ndetse n’uburyo yagiye guhura
na Richard, amubwira ubyo Richard yamubwiye byose, alliane we akumva agatima kari
kugenda karuhuka, aravuga ati: ngo yakubwiye ngo aragukunda!? Benissa ati: shn cyane pe!…
ndetse yabimbwiye mbona bimuremereye cyane,… gusa njye icyambabaje nuko ngo ari serge
wamushakiye nimero zanjye ngo azanterete!! Alliane ati: ibaze ariko nukuri!… kandi ubwo
wabona uwo musore yarabwiye serge ko agukunda! Benissa ati: cyane rwose shn!… kandi ngo
ariyo mpamvu serge yemeye kumufasha kubona nimero zanjye!… none ubwo wambwira ngo
serge yakumva ate ko mukunda, nimba yarantegeje abandi basore,.. buriya hari nubwo
antekerezaho!? Alliane ati: shn nanjye nukuri ndumva ari ikibazo pe!…ese basi harubwo
wabimwerekaga ko umukunda!? Benissa ati:ahubwo se ndinda kubimwereka nte,..kandi iyo turi
kumwe biba bigaragara shn!… nukuri njye ndumva mfite ubwoba pe,.. kandi nukuri serge
ndamukunda kuburyo utabasha kubyumva!! , ubwo alliane yatekereje cyane yitsa imitima,
arangije aravuga ati: shahu rero benissa muvandimwe!… njye ndumva wakwibagirwa serge
kuko waba ushaka kwibabaza cyane,… erega buriya iyaba yagukunda ntago yapfa kugutangira
nimero kuwundi musore ugukunda,… ahubwo inama nakugira njye,… uko nabyumvise numvise
uwo musore ngo ni Richard agukunda koko!,… bitekerezeho neza wumve icyo wakora beni!
Benissa ati: oyaaa weee!.. have shn allia!….erega buriya wasanga ari ukubera atarabizi ko
namwihebeye!!, alliane ati: ariko se umusore utagira n’amarangamutima koko,…. Sinumvise
umbwira ngo mwatemberanye muri sport hose muranasangira,… kumubwira ko umukunda
birakunanira,.. ubwo se nimba yagukunda koko, ntacyo yabonaga!!… nukuri beni!.. sinifuza ko
nawe wicwa n’agahinda,… ahubwo ikundire Richard hakiri kare,… ibya serge rwose byibagirwe,
benissa ati: shn sinzi pe!…. reka niryamire ndebe ko nabyiyibagiza!… gusa sinzi ko serge yapfa
kumvamo!!, alliane ati: erega byose ni mumutwe!… ruhuka ushyire ubwenge kugihe,.. uraza
gusanga koko ugomba kureka uriya mu serge wawe!..sibyo!? benissa ati: shn nibyo,… reka
nduhuke wenda ahari nzakanguka namenye icyo gukora!!, ubwo benissa yararyamye mukuru
we aramworosa, arangije ahita asohoka agenda yiruhutsa ati:” ahuiih!..imana ishimwe kabsa
pe!… ndabona ibyanjye birimo gucamo,…ahubwo ngomba kugira vuba serge atazongera
guhura na benissa,..e.e..ee ahubwo uriya musore ngo ni richard aziye igihe pe!!””, ubwo
umukobwa yagarutse muri salon aho yasize nyina ngo amubwire uko byifashe, asanga na se
yahageze ndetse ari kumwe na mushuti we alex, papa wa Amos.

ESE BIZAGENDA UTE ?
NAHO UBUTAHA ……..

Leave a Reply