URUDASANZWE PART 13

Aho twagarukiye ubushize!
.
benissa,..e.e..ee ahubwo uriya musore ngo ni richard aziye igihe pe!!””, ubwo
umukobwa yagarutse muri salon aho yasize nyina ngo amubwire uko byifashe, asanga
na se yahageze ndetse ari kumwe na mushuti we alex, papa wa Amos.
PART 13
.
Ubwo alliane yabonye ntakuntu yabwira nyina ibya benissa kubera atari akiri wenyine,
ubundi ahita yikatira yigira hejuru mucyumba cye, agezemo asanga telephone ye irimo
gusona, arebye abona ni nimero nshya , ashyira kugutwi ati: hallo!, undi nawe ati:
hallo!… ni serge allia!…nyine byabindi…..atarakomeza, alliane aba nkusaze, aravuga
ati: yesuuu weee!… shn ngaho mbwira nukuri!! Serge ati: nyine maze kubiganirizaho
mushiki wanjye ambwira ko ntakibazo!… ahubwo se ubwo ni ryari allia!! alliane ati:
ahuiih!… nukuri urakoze cyane serge!…. sinzi uburyo nagushimira pe!… ndetse ubu
noneho natangira kukwita chr wanjye nanjye ukabinyita!… sibyo mukundwa!? Serge
nawe ati:hhh… ntakibazo nukuri chr!… ngaho mbwira igihe rero kugira ntangire
mbyitegure!! Alliane nawe ati: ahubwo mbwira ejo tuzahurire hehe shn!? Serge ati:
ubwo ni kwisoko ntahandi kuko ndabyukira mukazi!… ese njye ubundi ikibazo mfite,..
ntanubukwe tuzakora se!? alliane ati: hoya shn!… ahubwo ubwire mushiki wawe ko ejo
muzimuka,… naho ibyo by’ubukwe bizaba biza nyuma kuko njye icyo numva nshaka ni
ukukubona uri iruhande rwanjye nanjye ngatekana!!,..s
ibyo se chr!? Serge ati: eheee!… nonese ubwo ushatse kuvuga ko twahita tujya kubana
allia!!? alliane ati: erega shahu serge ndagukunda cyane!… maze nubu ndumva
bitinze!.. kandi rwose wowe ntugire ikibazo,.. ntacyo tuzakenera ngo tukibure!! Serge
ati: eheee!… nonese ubwo tuzajya kubana iwanyu batananzi koko allia!!? alliane nawe
ati:humura shn serge rwose!… bose barabizi kuko nabibabwiye,.. ndetse ejo nzazana
na mama nawe akurebe nawe umumenye, sibyo chr!? Serge nawe ati: eee… ntakibazo
noneho! Reka mbwire mushiki wanjye ntazirirwe ajya kwishuri ejo!! Alliane ati: yego
rwose chr!… ese ubundi wandangiye aho muba,..ntuzirirwe ujya kukazi.. tukazabasanga
aho iwanyu tukimukira hahandi!!,sibyo byaba byiza!? Serge ati: yego nabyo ntacyo!!…
erega ntanubwo hayoberanye,.. dore ufashe uwo muhanda munini… ukawuzamuka
mpaka kukizu kinini kitagikorerwamo,….alliane nawe ati: cyangwa nihamwe uruganda
rwa plasitiki rwabaga!? Serge ati: ahoooo..aho rwose!.. ubwo uhageze wahita umbwira
nkaza kukureba,.. kuko twe dutuye inyuma yacyo neza neza! Alliane ati: eee…. Shn
nyine ubwo, ejo tuzahita tuza hakiri kare, muzabe mwiteguye!! Serge ati: yego rwose
ch!… ubwo nahejo, sibyo!? Alliane ati: yego shn!… byee! kandi ugire ijoro ryiza!!
Bizuuuuh!!, ubwo bahanye iyo gahunda, alliane ibyishimo biba biramurenze aryama
hasi arigaragura, arishima rwose bikomeye ntiwareba , agahaguruka akiterera hejuru
nk’uwatsindiye za milioni ariko nyamara akirengagiza agahinda umuvandimwe afite!,
ubwo serge we aho yarari muburiri bwe, yibazaga byinshi byamuyobeye, atekereza

uburyo agiye kuba umugabo bitunguranye, akumva kubyiyumvisha biramunaniye, ubwo
yahise ahaguruka asanga mushiki we mukindi cyumba aramubwira ati: ese ani!… koko
urabona ibi bintu bikwiye!? Anita nawe ati: ese ko mbona utifitiye icyizere serge!… kandi
erega umenye ko umaze gukura ntago uzabaho muri ubu buzima gusa,… ndetse ugize
imana ubonye umugore uzaguha byose,..dore ntiwize wenda ngo uzageraho ubone
akazi ukorere amafaranga,…. Shn rwose wowe iby’ubwoba byikuremo, ubundi nawe
ube umugabo nk’abandi!!.. keretse nimba ushaka kuguma mubukolodoniye
bwawe!!,serge yitsa imitima nawe ati: sha ani!.. nibyo pe!… reka njye kubana nuriya
mugore,… ubwo nyine niwe imana yangeneye ntakundi!!,anita ati: hoya nibyo
muvandimwe!… cyakora nimba atagukunda byanyabyo bwo……. Atarakomeza, serge
ahita avuga ati: ariko sinakubwiye uko byose bimeze!… sha mbese wumve ko nanjye
natunguwe no kumva umuntu unkunda bigeze hariya pe!!, anita ati: rero ntugire
ikibazo!, serge ati: ubwo rero!… nimba hari ibintu byawe by’ingenzi ufata mo hano,…
ubitegura hakiri kare kuko ejo mugitondo bazaza kudutora tujye kuba hahandi,… kandi
nizere ko mutazagirana ikibazo ,sibyo!?anita ati: ehee!.. nukuri humura,… ndakwizeza
ko tuzabana neza!! Serge ati: sawa!.. nanjye ndakwizera urabizi muvandimwe!.. ngaho
rero reka njye kwiryamira ndumva ninaniriwe!! Anita ati: yego serge!… urare aharyana!!,
ubwo serge yavuye aho, anita nawe asigara akusanya utuntu twe twingenzi, yitegura
kwimuka mugitondo!!

Kurundi ruhande ho, murugo kwa alliane,alex yari yahagurutse arimo gusezera ati:
yemwee… dore twaganiriye cyane nibagirwa ko bwije none hari habuze gato ngo ndare
hano!! Mama alliane ati: ehee!… haracyari na kare nyamara alex,…kandi urasanga
iwawe bacyicaye!! Alex nawe ati: ehee!… sha ndagerayo mpita ndyama ndimo kumva
naniwe!… ko mungaburiye se nkaba mpaze,..ndahita niryamira!!,… ahubwo muramuke!!
Mama alliane ati:reka tukugeze kumodoka noneho!!, papa alliane nawe ati: oya reka
muherekeze!.. wowe genda usase nanjye ndashaka guhita niryamira ndananiwe! Mama
alliane ati:ngaho rero niyakire muhe umukono!!, ubwo yaramusezeye, ubundi alex na
papa alliane barasohoka, bageze hanze papa alliane aba aravuze ati: uziko warugiye
kunkoraho sha alex!!…ubwo se iyo tuba tuticaranye ngo kurye icyara ntuba unkozeho!!
Alex nawe ati: shahu rero buriya jye narinzi ko na madamu wawe abiziho!! Papa alliane
ati: abiziho se!.. uramva nabwira umugore ko natanze imitungo yanjye sha!… niyo
yamenya ibya benissa ariko ntago yamenya ko hari ikiguzi natanze!!..kandi ndabizi
wowe ntiwari kuhava udakomoje kumitungo! Alex ati:hhhh… imana ishimwe noneho
kuba atabimenye!,.. nonese sha ubundi ubwo mukobwa wawe waramuvigishije!? Papa
alliane aba atangiye kwitsa imitima, aravuga ati: sha naramuvugishije,..ariko wumve ko
yambereye ibamba, ati sinzi akandi kabwa akunda ,ngo ntiyashakana n’umusore
adakunda yeee!! Alex ati: yampayinka data!.. sinakubwiye ko mukobwa wawe agiye
kukubera imbogamizi!! …ubwo rero mukobwa wawe niyanga,.. njye ntago bizaba
bindeba sibyo!? Papa alliane aba abuze icyo asubiza, ababaye cyane aravuga ati:
kandi wabona Amos we yarahise abyemera sha!!, alex ati: ariko se urumva yari
kubyanga koko sha!!… njye nabaye nkimubwira ahita abyemera atanangoye pe,…
ahubwo ndabona ari wowe ugiye kunaniza,… ariko ubwo twasinye ntacyo,… kandi
n’abagabo barahari!!,.. ukore uko ushoboye rero nawe ubyumvishe mukobwa wawe!!….

ariko njye ntanubwo niyumvisha uburyo ahakana ibintu umubwiye kandi
waramwibyariye sha!? Papa alliane ati: nanjye binyobere kabsa!… gusa aribeshya
benissa,.. agomba gukora ibyo mubwiye cyangwa agashaka undi se!!,..alex ati:hhhh..ati
agashaka undi se nukuri kose!!… ariko se ubundi sha!…. ako kabwa kaguteshereza
umukobwa umutwe,..washatse ukuntu ugakura munzira ko ufite amafaranga! Papa
alliane ati: nkakica se!? alex ati: umva yee!.. nonese sibyo!… keretse nimba gafite
abantu bagukurikirana,… kandi umuntu nkawe kwikura mumaboko ya leta
byakorohera!.. erega ifaranga niryiza shahu!! Papa alliane nawe ati: ariko uziko aribyo
sha alex!… ndumva aribwo buryo busigaye kabsa pe!… ahubwo se……ataravuga ibindi,
bumva inyuma hari uvuze ati: ese muracyaraho chr!… narinziko ubu alex ageze iwe!!, “
kumbe ni mama alliane””, ako kanya alex ahita avuga ati: ariko wamugani wawe reka
nitahire!.. nshobora kwinshinga izi nkuru z’umugabo wawe nkarara aha!!,… ngaho
ahubwo muramuke!. Ubwo alex yahise yurira imodoka ye afata inzira arataha, munzira
agenda yivugisha ati:”hoya iriya mitungo ngomba kuyitwara kabsa!… nuko cya Amos
kirimo kumbera ibamba,… ariko ngombe nyitware pe!!… ariko ni amahirwe ubwo
nakariya gakobwa kabyanze, nzakomeza mubeshye ko Amos yabyemeye,….ariko
ubundi uriya mujinga ngo ni amos ariyumvamo ibiki koko,… kanze ndakwereka uko
nteye,.. ako gacucu kazi kari gutuma atumva ibyo mubwira ndakirenza!!””, ubwo
umubabo nawe yatashye atekereza kugira nabi mpaka iwe murugo!

Ubwo amasaha yakomeje kwicuma, ijoro riratambuka igitondo kiragera, birumvikana
alliane we ryari ryamubereye rirerire cyane ariko ntiryabura gushira, ubwo umukobwa
yarabyutse atangira kuzinga ibyari ibye byose byo mucyumba abishyira mubikapu, nka
saa moya zigitindo aba arasohotse ajya kureba nyina, ndetse baba bakubitanye nyina
asohoka mucyumba cye,n’ibyishimo byinshi cyane ndetse bisa nkibirimo ubwoba,
aravuga ati: mama!.. papa yagiye!? Nyina nawe ati: ehee!… ubwo se yaba akiraha
allia!? alliane ati: woow!.. mbega byiza we!… mama rero itegure vuba cyane tugende!!
Nyina ati: yeeeh!… byagenze bite se!? alliane ati: gira vuba ariko mama!… ambara vuba
benissa atarabyuka!… naho ibindi nabikubwirira mumodoka tugenda!!, ubwo nyina
nawe ntiyongeye kubaza, ahubwo yahise acunguza uburyo umwete, akubitamo
imyambaro ubundi asanga alliane mucyumba cye baterura ibikapu barasahoka,
babipakira imodoka ubundi barerekera, alliane ati: ahuiih!.. imana ishimwe benissa
aracyaryamye!…. yari kumbaza impamvu nikoreye ibikapu!! Nyina nawe aseka yishimye
ati: sha nahise menya ko igisubizo baguhaye cyagushimishije pe!!, alliane ati : ehee!..
..mama nukuri ubu ndishimye ntiwareba!.. ubu ngiye kumutora duhite tujya kwibanira!!
Nyina ati: yooh!.. nukuri imana ishimwe pe!… naho uriya murozikazi ngo ni benissa,
asigare akanuye amaso atazi ibyabaye!!, alliane ati:eee.. uranyibukije ahubwo mama!…
uzi buriya ikintu cyarizaga benissa nimugoroba!? Nyina ati: ese koko we!… ko
utambwiye!! Alliane ati: burya nyine ngo yaravuye guhura n’umusore witwa Richard
umukunda…bla…bla…blah!, amubarira byose nkuko benissa yabimubwiye, gusa
yarangije nyina yumiwe cyane, aravuga ati: ngo uwo serge niwe wahaye uwo musore
nimero!? Alliane ati:ngo yego nukuri!… gusa wumve ko byamubabaje cyane! Nyina
nawe ati: apuuh!… ibyo biramureba ,… agakobwa kakagome gusa,…. Ubundi siko
karimo gutuma ibi byose biba!!, alliane ati: ariko mama, banza benissa warahise

umwanga burundu nukuri!…. gusa ndakwinginze ntuzajye umufata nabi ,sibyo mama!?
Nyina ati: yewee humura!… njye sinzongera no kumwegera pe!… ubwo se umuntu
watinyutse kurogesha mukuru we, yatinya nyina umubyara allia!… erega bariya
bapfumu ntago babeshya,… ibyo bavuga baba babibonye!! Alliane ati: yoooh!… ariko
mana yanjye!… gusa njye kugeza ubu ndacyibaza icyo yanjijije kikanyobera nukuri!!,
ubwo bakomeje kugenda baganira, bavuga nabi benissa kandi nyamara ntibamenye ko
bamurenganya!!

Ubwo serge na mushiki we nabo bari bapakiye utwingenzi twose biteguye kwimuka
nabo bakajya kuba munzu nziza nk’abandi, ako kanya Jackson mushuti wa serge aba
arahageze, ageze muri salon arumirwa, aravuga ati: yampayinka rero!… nonese sha
serge!… ugiye kumbwira ko mugiye kugenda nonaha!? Serge ati:hhhh.. icyo utabona ni
iki se sha!!, Jackson ati: ibaze nukuri!…. naho njye ngo nje kukubaza uko anita
yabyakiye, none ahubwo murimo kuhasezera!! Anita ati:hhh cyane rwose pe!… ese
ubundi ubwo ntugiye kujya ugira irungu Jackson!? Jackson nawe ati: icecekere sha
ntubizi!… gusa ntakibazo,…nonese ko ntakwanga ko umuvandimwe atera indi ntambwe
shahu!…. uretse ko nubundi tukiri kumwe,… ubwo se nzajya mara icyumweru cyangwa
bibiri ntabasuye ani!!? Anita ati: hoya nukuri ujye uza pe!.. ndabizi na serge ntiyabaho
atakubona!! Serge ati: hhhh…. Erega humura nimfatisha nawe uzahita uva muri buriya
budozi!, Jackson ati: hhh.. kandi ubwo wabona ibyo ubivugiraha,… ariko numara
kuvamvagara ukibagirwa ko twasangiye ubukene,… ndetse ukibagirwa ko hari umuntu
witwa Jackson uzi! Anita nawe ati: egoko mana!… ubwo se yabikora koko!? Serge ati:
sha Jackson,.. nukuri ninguhemukira nzabe ndi imbwa pe!… kandi nawe urabizi
akamaro wangirye ntago nakibagirwa!!, Jackson ati: ariko ubwo uziko naringiye
kwikomereza kukazi ntanyuze hano serge!… ubwo nari kuzumva ngo mwagiye kera
ntano kunsezera none ngo ngwiki!!, serge ati: reka da!… nari kuzagaruka kukureba,…
erega buriya shahu….. atarakomeza, telephone iba irasonnye, arebyeho aba aravuze
ati:doo!… ni alliane,… banza bageze kuri cya kizu!,… reka nze nitabe numve!!
.ESE KOKO SERGE AGIYE KUBANA NA ALLIANE!?
.ESE UMUNSI BEISSA YABIMEYE BIZAGENDA BITE!?
.ESE ABA BAGABO BASHAKA KWICA ABANA BABANDI BIZABAHIRA!?

Leave a Reply